Abaturiye mpazi baba bagiye kubona igisubizo kirambye

Ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali bwatangaje ko imiryango ituriye ruhurura ya Mpazi bigaragara ko iri mu manegeka mu Karere ka Nyarugenge, igiye gutuzwa mu nzu zitekanye kandi zubatswe mu buryo bugezweho. Iyi nyubako igizwe n’inzu 28 biteganyijwe ko ishobora gutuzwamo imiryango 90. Ije nyuma y’indi yayibanjirije yari igizwe n’inzu 10 yatujwemo imiryango umunani ikaba ifite agaciro ka miliyoni 100 Frw. Ubusanzwe iyo imvura iguye ari nyinshi iyi ruhurura ihuriweho n’imirenge itandukanye, Nyamirambo, Gitega na Kimisagara ishobora gushyira ubuzima bw’abayituriye mu kaga bitewe nuko ikunze kuzura ndetse byinshi bikangirika. Umuyobozi ushinzwe igenamigambi…

SOMA INKURU

Imaramatsiko ku mvura igwa ku munsi  w’ijyanwa mu Ijuru rya Bikira Mariya    

Umunsi w’Ijyanwa mu Ijuru rya Bikira Mariya (Assumption/Assomption) ni umunsi ukomeye ku bakirisitu by’umwihariko abakirisitu Gaturika. Ukaba wizihizwa ku itariki ya 15 Kanama buri mwaka, aho abatari bake bemeza ko uyu munsi imvura igwa, tukaba tugiye kurebera hamwe niba ari ukuri koko ndetse n’impamvu. Mu Rwanda hari abizera ko kuri uyu munsi haba hagomba kugwa imvura benshi bita “imvura ya Bikira Mariya” cyangwa iy’umugisha. Ariko si bose babyizera batyo kuko hari abavuga ko iyo mvura yahozeho n’amadini ya gikirisitu ataraduka. MuRwanda, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere (Meteo Rwanda) gifata ndetse…

SOMA INKURU

Rubavu: Imvura yangije byinshi

Kuri uyu wa Gatanu tariki 13 Kanama 2021, mu murenge wa Busasamana, akagari ka Gacurabwenge, haguye imvura n’urubura rwinshi, hangirika buinshi birimo hegitari zirindwi  z’imirima y’ibirayi n’inzu zigera kuri 47 zirangirika. Abaturage bavuga ko byatewe n’umuhanda wakozwe nabi ntihitabwaho gushakira inzira amazi. Gato Albert ufite inzu yangijwe n’amazi avuga ko byose byatewe n’umuhanda wakozwe nabi. Ati “Muri iyi minsi ino aha harimo kugwa imvura idasanzwe, ejo rero yaraguye inyangiriza ibintu birimo umuti w’ibirayi, imbuto, ibishyimbo n’amakara. Mbona biterwa n’umuhanda wakozwe nabi ntibategura inzira y’amazi bagombaga kudushyiriraho ikiraro kimanura amazi badufashe…

SOMA INKURU

Ingaruka z’ihindagurika ry’ikirere mu burengerazuba bw’u Burayi zikomeje kwiyongera

Mu bice bimwe na bimwe by’Iburengerazuba bw’u Burayi, mu masaha 24 gusa haguye imvura iba iteganyijwe kugwa muri Nyakanga yose, ari na byo byatumye imyuzure itera imijyi itandukanye yo mu Ntara ya Rhineland-Palatinate mu Budage, mu gihe mu bice nka Cologne, haguye imvura ikubye kabiri isanzwe igwa muri Nyakanga, ibintu byaherukaga mu myaka 100 ishize. Abantu barenga 120 bamaze kwitaba Imana mu Budage n’u Bubiligi, nyuma y’iyi mvura idasanzwe yaguye mu bihugu by’i Burayi, itewe n’ingaruka z’ihindagurika ry’ikirere, nk’uko byatangajwe na Minisitiri w’Ibidukikije mu Budage, Svenja Schulze. Abantu barenga 1000…

SOMA INKURU

Ibinyabiziga bikoresha mazutu na lisansi byakumiriwe mu murwa mukuru

Guverinoma y’u Bubiligi yasohoye itegeko rikumira ibinyabiziga bikoresha mazutu mu murwa mukuru “Bruxelles”, bikazatangira gushyirwa mu bikorwa kuva mu mwaka wa 2030, n’ibikoresha lisansi kuva muri 2035. Ni itegeko ryashingiwe ku mwanzuro wafashwe ku wa 31 Gicurasi 2018, hagamijwe gukomeza intego zo kubungabunga ibidukikije no kugabanya imyuka ihumanya ikirere. Bruxelles ishyizeho iryo tegeko nyuma ya Paris y’u Bufaransa nayo izaca ibinyabiziga bikoresha mazutu mu 2024 n’ibikoresha lisansi mu 2030, n’Umujyi wa Lyon uzaca ibikoresha mazutu mu 2026. U Bwongereza nabwo bufite gahunda yo guca ibinyabiziga bikoresha mazutu na lisansi mu…

SOMA INKURU

Rubavu: Ingaruka z’umutingito zikomeje kwiyongera

Nyuma y’aho akarere ka Rubavu gakomeje kwibasirwa n’umutingito wakurikiye iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo, kugeza ubu inzu 1200 nizo zimaze gutangazwa ko zangijwe nawo. Abakozi b’Ikigo gishinzwe Gaz, Mine na Petrol bavuze ko igihe uyu mutingito uzarangirira kitazwi, gusa ko bashingiye ku bunararibonye bw’ahandi habaye imitingito nyuma y’iruka ry’ikirunga, basanga utajya urenza ibyumweru bibiri. Ibi byatumye kuri uyu wa Gatatu Minisitiri ushinzwe ibikorwa by’Ubutabazi  Kayisire Marie Solange asura aka karere,  yizeza abagizweho ingaruka n’imitingito ko leta y’u Rwanda izakomeza kubaba hafi no kubaha ubufasha bwose bukenewe. Minisitiri Marie Solange yagaragarijwe ingaruka…

SOMA INKURU

Rutsiro: Inkuba yibasiye umuryango

Mu ijoro ryo kuwa Gatandatu rishyira ku cyumweru tariki 07 Gashyantare 2021, inkuba yakubise abana batatu b’abanyeshuri bo mu rugo rumwe umwe ahita apfa abandi bagira ihungabana. Ibi byabaye mu masaha ashyira saa munani z’ijoro.Ubuyobozi bw’umurenge wa Musasa buvuga ko iyo nkuba hari n’ibindi bintu yangije. Umwana inkuba yakubise agapfa ni umukobwa wigaga mu mwaka wa kane w’amashuri yisumbuye, umurambo we wahise ujyanwa ku bitaro bya Murunda mbere y’uko ushyingurwa, ndetse n’abahungabanye bajyanwa muri ibyo bitaro ngo bitabweho. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Musasa, Ruzindana Ladislas yemeje aya makuru. Ati “Uretse…

SOMA INKURU

Batunguwe no gusanga amafi yose yapfuye areremba ku mazi

Mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki ya 17 Mutarama 2021, mu mudugudu wa Kingara, mu kagari ka Mununu, mu murenge wa Fumbwe, mu karere ka Rwamagana, urubyiruko rwibumbiye muri koperative “Haguruka dukore Fumbwe” rworora amafi mu Kiyaga cya Muhazi, rwatunguwe no kubyuka bagasanga amafi yose bororaga agera ku bihumbi icumi yapfuye. Muri aka Kagari habarizwa koperative y’abaturage 18 basanzwe bororera amafi mu Kiyaga cya Muhazi. Perezida wa Koperative Haguruka Dukore Fumbwe, Musengamana Aimable yabwiye IGIHE ko kugeza ubu bataramenya icyishe amafi yabo ngo kuko yari agejeje igihe cyiza cyo…

SOMA INKURU

Icyo ubutaka bwo ku nkombe z’ibiyaga n’imigezi bwagenewe

Ubutaka bwo ku nkombe z’ibiyaga n’imigezi ni umutungo rusange wa Leta, nta wemerewe kubukoresha atabiherewe uruhushya na Ministeri y’Ibidukikije. Ni muri urwo rwego Minisiteri y’ibidukikije n’Ikigo cy’Igihugu cyo Kubungabunga Ibidukikije (REMA) bari gukora ubukangurambaga bugamije kwibutsa Abaturarwanda bose ko bitemewe gushyira ibikorwa mu butaka bufatwa nk’ubuhumekero bw’ibiyaga n’imigezi, kuko ari umutungo rusange wa Leta. Ubutaka buri muri metero 50 uvuye ku nkombe z’ibiyaga na metero 10 uvuye ku nkombe z’imigezi buri mu mutungo rusange wa Leta, hashingiwe ku iteka rya Minisitiri N°007/16.01 ryo kuwa 15/07/2010 rigena uburebure bw’ubutaka ku nkombe z’ibiyaga n’imigezi…

SOMA INKURU

Umuburo ku iruka rya Nyiragongo

Abahanga mu by’ibirunga baraburira ko ikiyaga cy’umuriro w’amazuku kiri kuzura ku kigero giteye ubwoba ku kirunga cya Nyiragongo, kiri hafi y’umujyi wa Goma muri DR Congo. Mu kwezi kwa mbere mu mwaka wa 2002, amazuku yisutse hanze ya Nyiragongo atembera mu mujyi wa Goma no mu kiyaga cya Kivu, hapfuye abagera kuri 250, na Goma yangirika ku kigero cya 20%. Itsinda ry’abahanga bahora bareba ibya Nyiragongo baburiye ko “uyu muriro w’amazuku ushobora guturika ukava mu gasongero k’iki kirunga nanone” nk’uko bivugwa na Science Magazine. Prof Dario Tedesco wo muri iri…

SOMA INKURU