Ibiganiro hagati ya The Ben na Bruce Melodie bigamije gutegura igitaramo cya “The New Year Groove 2026” nubwo bikomeje kuba insobe, ariko biragaragara ko hari icyizere cy’uko aba bahanzi bombi bazaririmbana kuya 1 Mutarama 2026 muri BK Arena.
Amakuru yaturutse mu bantu bari hafi y’aba bahanzi yemeza ko ibiganiro bitararangira neza, nubwo impande zombi zamaze kugera ku rwego rwiza rw’ubwumvikane.
Umwe mu babikurikiranira hafi yagize ati: “Ibiganiro ntibirarangira, ariko biri ku rugero rwa 50/100. Hari amahirwe menshi ko bazakorana kuko ni ibintu abakunzi b’umuziki bamaze igihe bifuza.”
Biravugwa ko icyatinze kugerwaho ari kumvikana ku bijyanye n’inyungu n’imikoranire hagati y’impande zombi, gusa bikaba biteganyijwe ko umwanzuro uzafatwa mu minsi micye iri imbere.
Kuva umwaka ushize, “The New Year Groove” yabaye igitaramo gikomeye mu muziki nyarwanda, kikaba cyarafashije The Ben gutangira umwaka mu buryo buhebuje.
Muri 2025, yari yatumiye abahanzi batandukanye barimo Otile Brown wo muri Kenya, igitaramo cyabereye muri BK Arena kikitabirwa cyane.
The Ben na Bruce Melodie, bombi bamaze igihe kinini ku isonga ry’abahanzi bakunzwe cyane mu Rwanda, kandi bakunze no guhangana mu buryo butaziguye binyuze mu bihangano n’abafana babo. Iyo bombi bakoranye igitaramo kimwe, byaba ari inkuru ikomeye ku muziki nyarwanda no ku bafana babo bahora bashaka kubabona ku rubyiniro rumwe.
Nubwo nta cyemezo kiratangazwa ku mugaragaro, abategura igitaramo batangaje ko haramutse habonetse ubwumvikane, “The New Year Groove 2026” yaba imwe mu bitaramo bikomeye , bikazahuriza hamwe impano ebyiri zikomeye z’umuziki nyarwanda ku munsi wa mbere w’umwaka mushya.
INKURU YA TETA Sandra
