Umuvugizi wa M23 ku rwego rwa gisirikare, Major Willy Ngoma, yatangaje ko kwicwa kw’abasirikare bayo bakuru bishwe kuwa 16 Mutarama 2024, ari ubushotoranyi Ingabo za RDC zakoreye uyu mutwe, mu gihe impande zombi zari zaremeye guhagarika imirwano. Yagize ati “Baje kutugabaho ibitero. Abofisiye babiri bagiraga uruhare mu guhumuriza abaturage, nk’igihe Leta yarasaga amabombe ku nzu, ibitaro n’amashuri, abagabo babaga hafi y’abaturage, bumvaga abaturage, babafashaga, ni abakomanda b’intwari, babishe.” Yavuze ko Ingabo za Leta ya RDC zahaye ubutumwa M23 kandi ngo yabwumvise. Ati “Bazishyura ikiguzi kinini. Dufite imbaraga, turiteguye bijyanye n’intego…
SOMA INKURUAuthor: umuringanews
Bimwe mu byifuzo byabafasha kwirinda virusi itera SIDA
Hirya no hino mu gihugu hagaragara abatwara abagenzi kuri moto “abamotari”, abenshi muri bo bakaba babarizwa mu cyiciro cy’urubyiruko, kuri ubu ubushakashatsi bukaba bwarerekanye ko rwibasiwe cyane n’ubwandu bushya bwa virusi itera SIDA, hejuru y’ibyo bakaba ari abantu bakora akazi kabahuza n’abantu benshi batandukanye aho batangaza ko hatabayeho kwirinda ariko bakanabifashwamo n’inzego zinyuranye z’ubuzima icyorezo cya virusi itera SIDA kitabareba izuba. Kubwimana Anatori, utuye mu mudugudu wa Kacyiru, akagali ka Mahango, umurenge wa Rebezo, mu karere ka Ngoma, yagize ati “Urubyiruko rwinshi rw’abamotari bahura n’ibibazo byo kwandura indwara zandurira mu…
SOMA INKURUNyabihu: Impungenge ni zose ku gihombo gishingiye ku mbuto bahawe
Bamwe mu baturage bahinga ibigori mu kibaya cya Rubumba mu murenge wa Rugera, mu karere ka Nyabihu, batewe impungenge n’igihombo bashobora guhura nacyo bitewe n’imbuto yo gutubura bahawe itarimo kubaha icyizere cy’umusaruro bari biteze. Bamwe muri aba baturage bavuga ko bahabwa iyi mbuto y’ibigori yo gutubura, bari bafite icyizere cyo kuyibonamo umusaruro nk’uko bari basanzwe bawubona. Nubwo batarasarura, batewe impungenge n’ibimenyetso barimo kubona kuri bimwe mu bigori byahetse ntibizane impeke uko bikwiye. Gutubura izi mbuto mu mirima y’aba baturage byakozwe na Koperative KOTEMI na kompani ya TRI SEED yatanze iyi…
SOMA INKURUEntre la France et Gaza, le destin brisé de familles séparées par la guerre
Parmi les personnes rapatriées de Gaza par la France, plusieurs ont été contraintes de laisser derrière elles des proches n’ayant pas obtenu d’autorisation de sortie de la part des autorités israéliennes. Des situations dramatiques dénoncées par leurs avocats, qui demandent à Paris d’accentuer la pression sur Israël pour obtenir leur exfiltration de l’enclave palestinienne. Ils ont dû laisser derrière eux un être cher avec chaque jour la peur de recevoir une terrible nouvelle. Pour certains évacués de la bande de Gaza, bombardée sans relâche par l’armée israélienne, la vie s’écrit en pointillés en France, plombée…
SOMA INKURURwandan women’s return to fertility varies with birth control methods – new study
Rwandan women who use barrier (such as condoms) and traditional (such as periodic abstinence or withdrawal) birth control methods are more likely to get pregnant again within a year, in contrast to those utilising longer-term methods like contraceptive implants or injections, a new study published in the RBC journal has found. Titled “Return to Fertility after Discontinuation of Modern Contraceptive Methods in Rwanda”, the study revealed that, after one year, 94 per cent of women utilising barrier and traditional methods experienced pregnancy. Rates were slightly lower for other methods, with…
SOMA INKURUMusanze: Ushinzwe umutekano mu mudugudu arashinjwa n’abaturage kubarya asaga miliyoni 60
Bamwe mu baturage bo mu mudugudu wa Mutaboneka, akagari ka Kavumu, umurenge wa Busogo, mu karere ka Musanze, barashinja ushinzwe umutekano mu mudugudu kurigisa miliyoni 63Frw, bari bizigamye ngo bazagabane. Aba baturage babwiye Radio/TV1 ko mu mwaka wa 2023uyu muyobozi yabatwaye amafaranga bagombaga kugabana mu itsinda rigizwe n’abantu 400. Umwe yagize ati: “Twavuze yuko mu kwezi kwa karindwi ,duhana amasezerano yuko tuzaba turangije itsinda ryacu, tukagabana mu kwezi kwa cyenda.Ukwezi kwa cyenda kwarageze, batubwira yuko nta kugabana kuriho, yuko hari umugabo visi perezida, yatorokanye arenga miliyoni 4.5frw. “ …
SOMA INKURUPerezida wa Rayon Sports yashyize ukuri hanze kwibazwaga na benshi
“Nibambwira bati warakoze cyane mu myaka ine, reka dushake undi nzababwira ngo murakoze cyane, Imana ibahe umugisha, ibyo ntakoze muzabimbabarire, ni ko nari nshoboye. Ni uko bizagenda.” Ibi bikaba byatangarijwe mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa Mbere, tariki 15 Mutarama 2024,ku cyicaro gikuru cya Rayon Sports aho Uwayezu Jean Fidele perezida w’iyi kipe. Yakomeje agira ati: “Ikimpangayikishije ni ukurangiza manda ndimo, ibindi abantoye, ba nyiri Rayon Sports, sinzi niba banashima ibyo mbakorera. Nibasanga narabakoreye, bakansaba kongera kwiyamamaza nanjye nzaza.” Uwayezu utangaza ko arajwe ishinga no gushakira ikipe ya Rayon Sports…
SOMA INKURUKu nshuro ya gatatu Lionel Messi yongeye kwegukana igihembo
Lionel Messi w’imyaka 36, rutahizamu w’ikipe y’igihugu ya Argentine na Inter Miami yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ni we wegukanye igihembo mu bagabo, nk’umukinnyi mwiza w’umwaka wa 2023 mu bihembo bitangwa n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA).Uyu mwanya akaba yawuhataniraga na Erling Haaland ndetse na Kylian Mbappé. Ibyagendeweho hatoranywa abagabo bitwaye neza mu bihembo bya FIFA ni ibyakozwe hagati ya tariki ya 19 Ukuboza 2022 n’iya 20 Kanama 2023.Impamvu ni uko ibihembo bya 2022 byarebye no ku Gikombe cy’Isi cya 2022 cyarangiye ku wa 18 Ukuboza. Nubwo bimeze…
SOMA INKURUIkihishe inyuma yo guhagarika indege za Kenya Airways muri Tanzaniya
Itangazo ryasinywe na Hamza Johari, Umuyobozi mukuru wa ‘Tanzania Civil Aviation Authority’, rivuga ko Tanzania yafashe ibyo Kenya yakoze byo kwanga kwakira indege zayo z’imizigo, nko kwica amasezerano ibihugu byombi bifitanye mu by’ingendo z’indege. Ibi byatumye Tanzania nayo ifata icyemezo cyo guhagarika indege zose za Kenya Airways (KQ), yaba izitwara abantu n’izitwara imizigo guhera ku itariki 22 Mutarama 2024, ivuga ko ibikoze mu rwego rwo gusubiza ibyakozwe na Kenya, yanze icyifuzo cyo kwakira indege zose z’imizigo za ‘Air Tanzania Company Limited’. Itangazo ryasohowe n’ubuyobozi bw’ iby’indege za gisivili ku wa…
SOMA INKURUIbiza bikomeje kwangiza bikomeye ibikorwa remezo
Umuhanda Huye Nyamagabe-Rusizi ntukiri nyabagendwa, ibi byabaye nyuma y’aho umuhanda waridutse ku buryo bukabije. Ukaba wacikiye hafi ya centre y’ahitwa ku Karambi n’ikiraro cya Mwogo, mu murenge wa Kigoma ugiye kugera mu rugabano rwa Huye na Nyamagabe, Uwo muhanda birakekwa ko waciwe n’amazi yagiye yinjiramo buke buke biturutse ku mugezi wa Mwogo uca hafi aho ukunze kuzura. Kuri ubu imodoka zitwaye abagenzi ziri guhagarara hakurya no hakuno y’ahacitse hanyuma abagenzi bakambuka n’amaguru, bakajya mu zindi modoka z’amasosiyete atwara abantu, zikagurana abagenzi bari barimo. Umwe mu batuye i Huye ukorera mu…
SOMA INKURU