Nyuma yo kugirwa Minisitiri w’intebe, Madame Judith Suminwa Tuluka afatanije na Perezida Félix Tshisekedi Tshilombo yatangaje abagize Guverinoma nshya muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Abagize iyi leta bari mu bice bigera kuri bitanu. Hari igice kigizwe n’aba minisitiri b’intebe bungirije, ba minisitiri ba leta, minisitiri, intumwa(minisitiri delegués) na ba visi minisitiri. Jaquemain Shabani yahawe kuyobora ibikorwa by’imbere mu gihugu, ushinzwe ubwikorezi yagizwe Jean Pierre Bemba, ubwunganizi Gay Kabombo, ubukungu Daniel Mukoko Samba, mu gihe ushinzwe abakozi ba leta ari Lihahu Ebula naho Guylain Nyembo yashizwe ibijanye no gukora gahunda…
SOMA INKURUAuthor: umuringanews
Miss Nimwiza Meghan yahamirije mu ruhame guhindura icyerekezo cy’ubuzim
Miss Nimwiza Meghan wegukanye ikamba rya Miss Rwanda mu mwaka wa 2019, ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri tariki 28 Gicurasi 2023 yabatijwe mu mazi menshi mu itorero “Christian Life Assembly”. Uku guhamya kwakira Yesu n’umukiza mu buzima bwa Miss Nimwiza Meghan byasamiwe hejuru n’abatari bake harimo na Miss mugenzi we Liliane Iradukunda wabaye Miss Rwanda 2018, aho yagaragaje ko yishimiye intambwe Miss Meghan yateye mu buzima. Miss Iradukunda mu marangamutima yagize ati “Ndakwishimiye kandi ntewe ishema nawe Meghan wanjye”. Uyu kimwe n’abandi batandukanye bagaragaje ko bishimiye intambwe yatewe…
SOMA INKURURSSB to launch Rwf30bn equity investment facility for SMEs
Rwanda Social Security Board (RSSB) is set to launch a Rwf30 billion equity investment facility for Small and Medium Enterprises (SMEs) in a move to address the financing gap to growth and scalability. The development was announced by Regis Rugemanshuro, the chief executive of RSSB, who indicated that the proposed Fund will be domiciled and operate in Rwanda. He said the target is to launch it before the end of 2024. “If we were only looking for returns, there are many funds that are already doing that,” he said, noting…
SOMA INKURUPeine de mort : Amnesty rapporte un nombre record d’exécutions dans le monde depuis 2015
Dans son rapport annuel publié mercredi, Amnesty International dénombre 1 153 exécutions dans le monde en 2023, dont 853 rien qu’en Iran. Cependant, “les pays qui continuent de procéder à des exécutions sont de plus en plus isolés”, note l’ONG. Le nombre d’exécutions a atteint son plus haut niveau dans le monde depuis 2015, sous l’effet d’une forte augmentation en Iran, a indiqué Amnesty International mercredi 29 mai dans son rapport annuel sur la peine de mort. L’organisation de défense des droits humains basée à Londres a dénombré 1 153 exécutions en…
SOMA INKURUUn satellite européen s’envole pour étudier les effets des nuages sur le climat
Le satellite EarthCARE de l’Agence spatiale européenne a pris son envol mardi depuis la base de Vandenberg en Californie, à bord d’une fusée Falcon 9 de SpaceX. Sa mission : explorer en détail les effets des nuages sur le climat, un phénomène encore mal compris. Que cachent les nuages ? Le satellite EarthCARE de l’Agence spatiale européenne (ESA) a décollé mardi 28 mai de Californie pour aller explorer en détail les effets des nuages sur le climat, encore mal compris malgré leur rôle clé. Le lancement a eu lieu depuis la base…
SOMA INKURUYagaragaje ko kimwe mu bibazo byugarije sinema nyarwanda ari ruswa y’igitsina
Dusenge Clenia uzwi nka Madedeli muri filime y’uruhererekane ya Papa Sava, yavuze ko hari umusore wigeze kumusaba ko yamusanga mu rugo gutora inyandiko ya filime (script), agira amakenga amusaba ko bahurira ahandi mu kwirinda ibyari gukurikiraho. Mu kiganiro yahaye IGIHE, Madederi yagaragaje ko hari ibibazo byinshi bicyugarije sinema y’u Rwanda birimo na ruswa ishingiye ku gitsina, ku buryo nawe hari umunsi byari bigiye kumubaho. Ati “Hari igihe natsinze ijonjora ryo gukina muri filime nyuma uwo muyobozi wa filime yansabye ko najya iwe gutora inyandiko, ntabwo nagiyeyo. Naramubwiye ngo oya, ahubwo…
SOMA INKURUInama zafasha umugore utwite wanduye virusi itera SIDA
Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima mu Rwanda « RBC » gikomeje ubukangurambaga bwo gushishikariza umugore ugisama kwihutira kujya kwa muganga, mu rwego rwo kumenya uko ubuzima bwe buhagaze, hagamijwe gumira kwanduza umwana uri mu nda virusi itera SIDA mu gihe nyina bamupimye bagasanga yarayanduye. Ubu bukangurambaga bukaba bwarabereye mu ntara y’Iburasirazuba akaba ari naho higanje ubwandu bushya bwa virusi itera SIDA, mu karere ka Kayonza, mu murenge wa Gahini, aho abagore n’urubyiruko rwiga mu mashuri yisumbuye yo muri uyu murenge bibukijwe ko umwana ashobora kwanduzwa virusi itera SIDA mu gihe bamutwite, bamubyara, banamwonsa ,…
SOMA INKURUUrubanza rw’abasirikare b’abarundi banze kurwana na M23 rwafashe indi ntera
Mu rubanza rw’abasirikare b’Abarundi bafunzwe bazira kwanga kurwana n’umutwe witwaje intwaro wa M23 mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, basabye Leta yabo kugirwa abere kandi bagasubizwa mu kazi. Uru rwabereye mu ntara ya Rutana tariki ya 24 Gicurasi 2024, aba basirikare bakaba bashinjwa kwanga kubahiriza amabwiriza y’abayobozi babo, ubwo bari bahanganye n’abarwanyi ba M23. Abasirikare barenga 270 ni bo bari gukurikiranwa muri iyi dosiye. Ibiro ntaramakuru AP by’Abanyamerika muri Gashyantare 2024 byatangaje ko 103 bafungiwe mu ntara ya Rumonge, abandi muri Ngozi, Ruyigi na Bururi. Boherejwe…
SOMA INKURUHagaragajwe umutungo wa FERWAFA n’ikoreshwa ryawo
Mu Nteko Rusange Isanzwe y’ Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru mu Rwanda “FERWAFA” iri kubera muri Kigali Convention Center hatangajwe ko amakipe y’Igihugu yakoresheje miliyari 1,177 Frw mu 2023 naho mu 2022 yari miliyari 1,449 Frw. Mu mwaka wa 2023, Amavubi y’Abagabo yakoresheje miliyoni 357,3 Frw mu gihe yari miliyari 1,168 Frw mu 2022.Abagore bakoresheje miliyoni 271,9 Frw naho amakipe mato akoresha miliyoni 135,3 Frw. Ingendo, gucumbika n’umwiherero by’amakipe y’Igihugu byatwaye miliyoni 413 Frw mu 2023 mu gihe mu 2022 yari miliyoni 280,6 Frw. Miliyoni 112 Frw yahawe amakipe akina Shampiyona, angana…
SOMA INKURUUmuraperi kazi w’ikirangirire muri Amerika yasubitse igitaramo kubera ibiyobyabwenge
Kuri uyu wa gatanu nibwo, umuraperikazi wo muri USA Nicki Minaj, yerekeje mu gihugu cy’Ubwongereza i Manchester aciye mu Buholandi mu mujyi wa Amsterdam mu gitaramo cye “Pink Friday 2 World Tour”, aza gutabwa muri yombi na polisi akekwaho ibiyobyabwenge ubwo yerekezaga mu Bwongereza . Nicki Minaj akigera muri uyu mujyi, ntibyamugendekeye neza kuko yahise atabwa muri yombi n’abapolisi baho nyuma yo gusaka ibikapu yari afite bagasangamo urumogi, we akaba atangaza ko ibyo yakorewe ari akagambane k’abadashaka ko akora igitaramo, kuko bitumvikana uburyo bamutaye muri yombi kubera urumogi kandi rusanzwe…
SOMA INKURU