Urubyiruko rwasabwe na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora “NEC” kuzitabira amatora ku gihe, kugira ngo amasaha yo gutora asozwe nta bantu bakiri ku mirongo, bityo byorohereze ababarura amajwi gutangira akazi kabo. Urubyiruko kandi rusabwa kuzitwara neza nyuma y’amatora, kuko mu myaka yashize mu mateka y’igihugu urubyiruko rwakoreshejwe mu bikorwa bibi bishobora guteza umutekano muke mu baturage. Ku kijyanye n’imbogamizi urubyiruko ruhura nazo, zo kuba hari abantu batisanga muri sisiteme, cyangwa indangamuntu itagaragara muri iryo koranabunga, NEC isobavuga ko abafashe indangamuntu ku nshuro ya kabiri bamaze guhuzwa n’aho bazatorera, naho abanyeshuri bazaba bakiri…
SOMA INKURUAuthor: umuringanews
Burera: Nubwo igwingira ku bana ryagabanutse, ubuyobozi butangaza ko intandaro yaryo yahashinze imizi
Burera ni kamwe mu turere 5 twagaragayemo umubare uri hejuru w’abana bahuye n’ikibazo cy’igwingira nyuma y’ubushakashatsi bushingiye ku mibereho myiza y’abaturage “DHC” bwakozwe muri 2020, bwagaragaje ko ingwingira riri ku kigereranyo cya 41,6%, ariko nyuma ya gahunda zinyuranye zo kurirwanya, igwingira rikaba rigeze ku kigereranyo cya 30,4%. Nubwo umubare wagabanutse ubuyobozi butangaza imbogamizi aka karere kihariye mu kurwanya imirire mibi n’igwingira mu bana. Ibi bikaba byatangajwe kuri uyu wa mbere tariki 3 Kamena 2024, ubwo hizihizwaga ku rwego rw’igihugu gahunda ngarukamwaka y’icyumweru cyahariwe ubuzima bw’umubyeyi n’umwana, insanganyamatsiko ikaba igira iti:…
SOMA INKURUMu mateka ya Mexique umugore yakoze agashya
Madamu Claudia Sheinbaum w’imyaka 61 y’amavuko wo mu ishyaka Morena party yarushije amajwi bagenzi be bose bari bahanganye kuva amajwi yatangira kubarwa, kugeza ubwo yatangazwaga ko ari we watsinze amatora yo kuba Perezida wa Mexico ku majwi 57,8%. Abagore Claudia Sheinbaum na Xóchitl Gálvez bari bahanganye batsinze umugabo umwe rukumbi wari muri aya matora ari we Jorge Álvarez Máynez. Madamu Xochitl Galvez wabaye uwa kabiri yagize amajwi 29.1%. Uretse kuba uyu mugore ariwe wa mbere ugiye kuyobora Mexico,ni nawe muntu wa mbere ufite igisekuru cy’Abayahudi uyoboye iki gihugu. Madamu Sheinbaum…
SOMA INKURUM23 yatanze gasopo ku ngaho za MONUSCO
Radio Okapi itangaza ko impande zombi guhera kuwa gatandatu kugeza ku gicamunsi cyo kuri iki cyumweru tariki 2 Kamena M23 yari ihanganye bikomeye na FARDC ishaka kwigarurira Kanyamahoro ariko FARDC ibifashijwemo na brigade itabara aho rukomeye ya MONUSCO M23 ntibyayishobokera. Ibi byatumye umutwe wa M23 uha gasopo Monusco kubera gufasha ihuriro ry’ingabo zirwana ku ruhande rwa FARDC , mu itangazo ryasohowe n’umuvugizi wa m23 Lawrence Kanyuka bavuze ko Monusco nikomeza guha ubufasha iri huriro bizabahatira gufata ibindi byemezo. Hashize igihe kinini ingabo za FARDC ndetse na MONUSCO bikorana bwihishwa mu…
SOMA INKURUUrutonde rw’inyamaswa zanga urunuka abantu n’uko wakwirwanaho uhuye nazo
Hirya no hino ku isi uhasanga inyamaswa bivugwa ko zikaze cyane ndetse akenshi zitabasha kwihanganira kubona umuntu azica mu maso akaba yazicika zitamwivuganye, ariko nubwo bimeze gutyo usanga zimwe muri zo pariki zirimo isurwa n’abatari bake bagamije kwimara amatsiko bareba izo nyamaswa zitinyitse ku isi. 1.Ingona Ingona niyo nyamaswa ya mbere y’inkazi itihanganira kubona umuntu akaba yayicika itamwishe Ingona ni yo nyamaswa iza ku mwanya wa mbere mu zikaze cyane. Iyi nyamaswa iba mu mazi nubwo rimwe na rimwe iza ku nkombe kota izuba ndetse ikaba iboneka no mu Rwanda;…
SOMA INKURUIntimba ikomeye y’uwandujwe virusi itera SIDA, anakebura abashakanye
Yashakiye ndetse anakomoka mu murenge wa Kiramuruzi, uherereye mu karere ka Gatsibo, mu ntara y’Iburasirazuba, atangaza ko yandujwe virusi itera SIDA n’uwo bashakanye, akaba yarahishuye icyabiteye ndetse akanemeza ko hari umubare utari muto w’abagore bahuje ikibazo. Uwababyeyi (Izina twamuhaye), atangaza ko yari amaranye n’umugabo we imyaka irenga10, ko ariko yajyaga yumva amakuru ko umugabo we ajya mu ndaya ariko ntabyiteho kuko yabonaga babanye neza. Atangaza ko yaje kubyemera nyuma yo kurwaza umugabo akaremba bajya kwa muganga bagasanga ari ibyuririzi bya virusi itera SIDA, kuko yaramaze igihe nta biraka afite, bimuviramo…
SOMA INKURUPapa Francis yasabye imbabazi abatinganyi
Itangazo rya Vatican ryavuze ko Papa Francis atashakaga kubabaza umuntu uwo ari we wese ndetse ko asabye imbabazi abantu bakomerekejwe n’ikoreshwa ry’ijambo yavuze ryafashwe nk’imvugo isebanya cyane ku bagabo b’abatinganyi. Mu nama y’abasenyeri bo mu Butaliyani, amakuru avuga ko Papa yavuze ko abagabo b’abatinganyi badakwiye kwemererwa kwigira ubupadiri, yongeraho ko hasanzwe hari umwuka wa frociaggine, ijambo ry’Igitaliyani rifite igisobanuro cy’igitutsi nyandagazi. Iyo nama yabereye mu muhezo, ariko yagarutsweho cyane mu bitangazamakuru. Iryo tangazo risubiramo amagambo y’umukuru w’urwego rw’ubuyobozi bwa Kiliziya Gatolika, Matteo Bruni, agira ati: “Papa Francis azi inkuru zo mu binyamakuru zasohotse…
SOMA INKURUIngabo z’u Rwanda ziri muri Centrafrique zatanze serivisi z’ubuvuzi ku buntu
Ingabo z’u Rwanda zibarizwa mu Itsinda rya (Battle Group VI), zikorera mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye muri Repubulika ya Centrafrique (MINUSCA), zatanze ku buntu serivisi z’ubuvuzi ku baturage bo mu mujyi wa Bria, umudugudu wa Dahouga. Mu gikorwa cyabaye ku wa Kabiri tariki 28 Gicurasi 2024, serivisi z’ubuvuzi zatanzwe zibanze ku kugusuzuma no kuvura indwara nka malariya, indwara zo mu myanya y’ubuhumekero ndetse n’abafite ibibazo byo mu nda. Abaturage kandi bapimwe n’indwara zitandura zirimo umuvuduko wamaraso hamwe no kubapima ibiro, hanatanzwe na serivisi z’ubuvuzi bw’amenyo n’ubw’amaso. Umuyobozi w’umujyi wa Bria, Bwana…
SOMA INKURUBiremezwa ko M23 yagose umujyi wa Kanyabayonga nyuma yo kwigarurira ibice binyuranye
Biremezwa ko umujyi wa Kanyabayonga wamaze kugotwa n’ingabo z’umutwe w’inyeshyamba za M23, bikaba binavugwa ko abasilikare ba FARDC bagera kuri 234 biciwe mu mirwano i Mirangi, Kyagara na Birundure Aya makuru akaba yemejwe n’umuvugizi mu bya gisilikare Lt.Col Willy Ngoma mu kiganiro yagiranye na Rwandatribune, umunyamakuru muri Congo Kinshasa Micombero Batubenga nawe yahamije aya makuru aho yavuze ko muri turiya duce twabaye isibaniro. Uduce twa Birundure turi mu ntera ya Km 30 ugana mu mujyi wa Kanyabayonga na Mirangi nuko biri mu ntera ijya kungana. Umuvugizi wa Sosiyete Sivile Bwana…
SOMA INKURUIkihishe inyuma y’amakimbirane akomeye hagati ya Samuel Eto’o Fils n’umutoza w’ikipe ya Cameroon
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 28Gicurasi 2024 nibwo Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Cameroon (FECAFOOT) rikuriwe na Samuel Eto’o Fils ryatumije umutoza mushya w’ikipe y’igihugu Marc Brys watanzwe na Guverinoma kugira ngo atange ibisobanuro kuri byinshi yashinjwaga byo kudakorana neza n’iyi Federasiyo, ariko ntibyagenze nk’uko byari byateguwe. Iyi nama ariko yaje kugaragaramo Umujyanama muri Minisiteri ya Siporo, Cyrille Tollo, utari wayitumiwemo. Yahise asabwa gusohoka agasubira kuri Minisiteri maze na we ahita asaba Umutoza Marc Brys ko yasohoka bakajyana akareka kwitaba FECAFOOT yari yamuhamagaje, ikintu cyababaje Perezida wa Federasiyo,…
SOMA INKURU