Kamara Harris yivuze imigabo n’imigambi

Visi perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika Kamala Harris yatangaje ko ashaka kunga ishyaka rye, kunga igihugu no gutsinda Donald Trump mu matora yo mu Ugushyingo uyu mwaka wa 2024.9 Harris yatangaje ibi nyuma y’uko ashyigikiwe n’abitwa aba ‘delegates’ cyangwa se intumwa z’ishyaka ry’abademokarate zihagije kugira ngo yemezwe nk’umukandida w’ishyaka ryabo mu matora ya perezida. Mu itangazo, Kamala Harris yavuze ko ashimira Perezida Joe Biden “na buri wese mu ishyaka ry’abademokarate bamaze kungirira icyizere”. Kugeza ku wa mbere nijoro, Harris yari amaze gushyikirwa n’intumwa 1,976 zikenewe ngo atsinde ku…

SOMA INKURU

Over 235,000 candidates begin secondary school national examinations

A total of 235,572 students have commenced the secondary school national examinations, designed to evaluate learning outcomes in lower and upper secondary education. These exams guide student selection and orientation from lower to upper secondary education and serve as a basis for awarding advanced-level certificates. The examinations kicked off on Tuesday, July 23, and are expected to run until August 2. They are being administered across 1,423 selected examination centers nationwide, involving 14,277 invigilators. According to the National Examinations and School Inspection Authority (NESA), 143,842 O-Level candidates (63,546 males and…

SOMA INKURU

HIV self-testing rolled out across six varsities

In an effort to contribute to the ongoing efforts to combat the spread of HIV, Health Development Initiative (HDI) is collaborating with Rwanda Biomedical Center (RBC) to roll out an HIV self-testing outreach campaign across six universities nationwide. The Director of the HIV Prevention Unit at RBC, Dr Basile Ikuzo, explains that the primary goal of this campaign is to enhance awareness about HIV prevention, encourage regular testing, and disseminate information on the significance of early treatment among university students. He pointed out the significance of the campaign, relating it…

SOMA INKURU

Perezida Kagame yatambukije ubutumwa bw’ishimwe

Mu butumwa Perezida Paul Kagame yanyujije ku mbuga nkoranyambaga akoresha yashimiye abayobozi n’abantu banyuranye bo hirya no hino ku isi bamwifurije imirimo myiza, nyuma yo gutorerwa indi manda yo kuyobora u Rwanda mu myaka itanu iri imbere. Mu bakuru b’ibihugu yashimiye harimo uwa Barbados, Central African Republic, Chad, Comoros, Cuba, Djibouti, Egypt, Ethiopia, Guinea-Bissau, Guinea, Kazakhstan, Kenya, Liberia, Madagascar, Mauritius, Morocco, Mozambique, Oman, Qatar, Senegal, Seychelles, Somalia, South Sudan, Switzeland, Tanzania, Turkiye, Uganda, Venezuela, Zambia n’ibindi bihugu bitandukanye, abasezeranya gukomeza ubufatanye. Yagize ati: “Twiteguye gukomeza imikoranire ibyara inyungu hagati y’abaturage…

SOMA INKURU

Umukobwa w’imyaka 24 yishwe no kurya

Umukino wo kurya cyane uzwi nka ‘Mukbang’ ni umukino ukunzwe cyane mu Bushinwa, ariko usanga ushyira abantu ibihumbi mu kaga bakarya ibirengeje urugero mu rwego rwo gushaka abafana kuri interineti (Views), bikaba ari nabyo  byaviriyemo uwitwa Pan Xiaoting, w’imyaka 24 urupfu. Tariki 14 Nyakanga 2024, Pan Xiaoting yapfuye arimo akora ikiganiro cyatambukaga ako kanya yerekana uko arimo arya. Kugeza ubu, urupfu rwe, rurimo kwifashishwa mu kwigisha abakora uwo mwuga wo kurya bikabije hagamijwe gushimisha abafana, kureka kwangiza ubuzima bwabo kubera amafaranga gusa. Pan yajyaga yerekana ibiganiro kuri interineti birimo kuba…

SOMA INKURU

Amajwi y’agateganyo yerekanye ko abakandida depite ba FPR baje ku isonga

Nyuma y’uko Abanyarwanda batoye mu buryo butaziguye Abadepite bagomba kuvamo 53 baturuka mu mitwe ya politike inyuranye harimo n’umukandifa wigenga, Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, “NEC”, yatangaje amajwi y’ibanze, aho abakandida b’ishyaka FPR Inkotanyi aribo baje ku isonga.  Byatangajwe ko abanyarwanda batoye neza bagera kuri 8,730,059, Umuryango FPR Inkotanyi wagize 62% ni ukuvuga amajwi miliyoni  5,471,104 hamwe n’indi mitwe ya politiki bafatanyije harimo PDC, PPC, PSR, PSP na UDPR. Hakurikiyeho Ishyaka Riharanira ukwishyira ukizana kwa buri muntu, Parti Liberale “PL” ryagize 10.97%, hakurikiraho Ishyaka riharanira Demokarasi n’Imibereho myiza y’abaturage “PSD” ryagize 9.48%,…

SOMA INKURU

Bugesera: Abafite ubumuga batoranye akanyamuneza umudepite uzabahagararira

Nk’ahandi hose hirya no hino mu Rwanda, muri iki gitondo cyo kuwa 16 Nyakanga 2024, abafite ubumuga bahagarariye abandi baturutse mu mirenge 15 igize akarere ka Bugesera, bahuriye ku murenge wa Nyamata, bagamije gutora umukandida uzabahagararira mu Nteko Ishingamategeko. Abagize inteko itora bahurije ku byiza bategereje ku mukandida uzatorwa ndetse banemeza ko kuza gutora bibatera akanyamuneza. Nkurunziza Jean D’Amour utuye mu kagali ka Nemba akaba afite ubumuga bw’ingingo avuga ko yishimiye cyane uko amatora y’abafite ubumuga yateguwe ndetse n’icyo ategereje ku mukandida uzatorwa. Yagize ati: “Mu bakandida 13 bo ku…

SOMA INKURU

Amatora 2024: Bimwe mu byatunguranye mu ibarura ry’amajwi mu matora ya Perezida wa Repubulika n’Abadepite  

Nk’ahandi hose mu gihugu, abanyarwanda bazindukiye mu gikorwa cyo kwitorera Perezida wa Repubulika n’Abadepite. Ukurikije uko amatora asanzwe ategurwa n’uko aba yitezwe, hari ibishya byagiye bigaragaramo bitamenyerewe. Ni mu gikorwa cyabaye kuri uyu wa gatanu tariki ya 15 Nyakanga 2024, kibera hirya no hino mu gihugu. Ukurikije uko amatora asanzwe agenda, hari ibisa n’ibyatunguranye ukabona ko n’ababarura amajwi batabifiteho amakuru afatika hamwe bakabanza kugisha inama. 1.Usoma amajwi ni umwe Mu byumba byinshi by’itora, uwasomaga ibiri ku mpapuro abaturage batoreyeho wasangaga ari umwe, undi uri imbere agahira yandika ibyo basomye. Nubwo…

SOMA INKURU

Ngoma: Urubyiruko rwatoye bwa mbere rwageneye ubutumwa abazatorwa

Mu gihe Abanyarwanda bazindukiye mu gikorwa cyo gutora Umukuru w’igihugu n’Abadepite, uyu munsi tariki ya 15 Nyakanga 2024, urubyiruko rutoye bwa mbere rwagaragaje ibyishimo rufite byo kuzuza izo nshingano nk’abinjiye mu cyiciro cy’abafatwa nk’abakuze. Ibynshimo byabo ariko bigeretseho n’ibyifuzo bafite ku bayobozi bitoreye. Urubyiruko rutoye bwa mbere, ni ukuvuga abujuje imyaka 18 ndetse n’abayirengejeho gato ariko bari bataratora na rimwe, batangaza ko banezerewe kuko bumva bakoze igikorwa gikomeye cyo kwitorera abayobozi ndetse barimo na Perezida wa Repubulika. Abatoreye kuri Groupe scolaire Rurenge Protestant iherereye mu kagali ka Gitaraga, umurenge wa…

SOMA INKURU

Bugesera: Site y’itora yarangije gutora saa yine za mu gitondo

Mu gihe ama site y’itora atandukanye yagize ibibazo byo kugira abantu benshi bakomeje kwiyongera bakarenza igihe cyo gusoza amatora cya saa cyenda, bamwe mu baturage bo mu karere ka Bugesera baciye agahigo ko kurangiza kwitorera abayobozi mu masaha atatu. Abesheje agahigo ni abo mu murenge wa Mayange kuri site y’urwunge rw’amashuri rwa Kibenga aho itora ryarangiye rugikubita. Aha Kibenga hatoreye abaturage 2944 bakaba barangije amatora saa yine za mu gitondo, maze abaturage bisubirira mu mirimo yabo inyuranye. Mu karere ka Bugesera muri Rusange,  amatora yaranzwe n’udushya twinshi. Nko mu murenge…

SOMA INKURU