Iki gitaramo Marina agiye kwitabira cyateguwe na Judith Heard umunyamiderikazi w’icyamamare muri Uganda ugiye guhuriza Marina na Dr Jose Chameleone mu gitaramo kizabera i Kampala kuri uyu wa Gatandatu tariki 18 Kanama 2018. Ni ubwa mbere Marina kuva yakwinjira mu muziki agiye gutaramira hanze y’u Rwanda mu gitaramo yatumiwemo cyane ko kuva yatangira umuziki muri 2016 atari yakaririmbiye hanze y’u Rwanda kabone ko mu Rwanda ho ari umwe mu bahanzikazi bakunzwe Uyu muhanzikazi yahagurutse mu Rwanda mu gicuku cyo kuri uyu wa Kane tariki 16 Kanama 2018 aho yari yerekeje…
SOMA INKURUAuthor: umuringanews
Perezida Kagame yatumiwe nk’umushyitsi w’imena mu nama ya SADC
Perezida Kagame yageze muri Namibia ejo hashize kuwa 16 Kanama 2018, yakiriwe ku Kibuga cy’Indege cya Hosea Kutako International Airport na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Netumbo Nandi-Ndaitwah, nyuma y’aho yakirwa na Perezida w’iki gihugu Hage Geingob. Inama ya SADC, Perezida Kagame yatumiwemo nk’umushyitsi w’imena, iteganyijwe uyu munsi ku wa 17 na 18 Kanama 2018, ikaba ifite insanganyamatsiko yibanda ku guteza imbere ibikorwa remezo no kongerera urubyiruko ubushobozi mu iterambere rirambye. Mu nama enye ziheruka SADC yibanze ku iterambere ry’inganda. SADC igizwe n’ibihugu 15 by’ibinyamuryango birimo Angola, Botswana, Repubulika Iharanira Demokarasi…
SOMA INKURUKu rutonde rwa FIFA u Rwanda ku mwanya wa 136
Nyuma y’uko muri Kamena uyu mwaka hemejwe uburyo bushya ibihugu bizajya bihabwamo amanota agenderwaho hakorwa urutonde ngarukakwezi rw’uko bikurikirana ku Isi mu mupira w’amaguru, bwakoreshejwe ku nshuro ya mbere ku rutonde rwasohotse kuri uyu wa kane ku rutonde ngarukakwezi rwatangiye gukorwa mu buryo bwihariye n’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku Isi (FIFA), u Rwanda rwagumye ku mwanya wa 136, u Bufaransa, u Bubiligi, Brazil na Croatia byasaruye amanota menshi mu gikombe cy’isi biyobora ibindi. Ku nshuro ya mbere ubu buryo bwakoreshejwe mu rutonde rwasohotse kuri uyu wa Kane, ikipe…
SOMA INKURUUbundi buryo bwatekwamo kawunga
Ibikoresho Ifu y’ibigori, amata y’inshyushyu, amazi, umunyu n’igitunguru. Uko bikorwa Ufata amazi ukayacanira, yamara kubira ukaba uyashyize muri telemosi kugira ngo adahor, ku muntu ufite imbabura ebyiri si ngombwa telemosi. hakurikiraho kubiza inshyushyu nayo imaze gushya ikaba ishyizwe ku ruhande. Hari uburyo bwinshi bwo guteka iri funguro kandi rikaryoha cyane, kuko hari n’abashobora gukoresha uburyo bwo kubanza gucamutsa amavuta, nyuma, utetse afata isafuriya akayishyiramo ya mazi yashyizwe iruhande, ayavanze n’amata. Ibyo bikorwa ku buryo bunganya igipimo. Ayo mazi n’amata birongera bigacanirwa, byamara kubira utetse agashyiramo ifu ya kawunga, agatangira gusonga…
SOMA INKURUUmuyobozi w’urwunge rw’amashuri rwa Bugarura yatawe muri yombi
Ejo hashize kuwa 15 Kanama nibwo Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Karongi yataye muri yombi umuyobozi w’Urwunge rw’amashuri rwa Bugarura mu Karere ka Rutsiro, ahetse umufuka w’urumogi kuri moto. Uyu muyobozi w’ikigo cy’amashuri yemereye itangazamakuru ko atari azi ko ari urumogi ahetse kuko ari umuntu wamuhaye igikapu, ariko atari azi ikirimo, yagize ati “Nari mvuye ku kazi ngeze i Muramba mpura n’umwarimu dukorana ampa umufuka uri mu gikapu arambwira ngo harimo isambaza ngo ninkimujyanire nkimuhere imodoka igiye i Kigali, ampa na numero ya shoferi. Nuko ngeze aho…
SOMA INKURUGen Nyamvumba yibukije icyaba umwihariko mu kubungabunga amahoro atangiza imyitozo
Mu butumwa bwe, Gen. Nyamvumba yibukije Abakuru b’Ingabo baturutse mu bihugu bitandukanye by’Umugabane, ko bakwiye kwita ku mwihariko wo kwakira no kwemera ko ingabo zifasha mu bikorwa byo kurinda no kubungabunga amahoro byitabirwa n’ibyiciro by’abagore, kuko ashingiye ku bunararibonye yagize nk’umuyobozi wabaye mu nzego zo hejuru mu rwego rw’Umuryango w’Abibumbye, asanga abagore boherejwe kubungabunga amahoro bafasha cyane bagenzi babo, dore ko mu gihe k’ibibazo abagore ari bo bibasirwa cyane mu bihe by’umutekano muke. Ati “Mu byo nk’Abayobozi Bakuru b’Ingabo musabwa kwitaho no gushyiramo imbaraga, ni ugutuma ibyiciro by’abagore bigira…
SOMA INKURUIgeragezwa k’ubwishingizi bw’ubuhinzi n’ubworozi bizatangirana na Nzeri
Umuyobozi Mukuru ushinzwe igenamigambi muri Minagri, Dr Octave Semwaga, yamenyesheje itangazamakuru ko mu gihembwe cya mbere cy’umwaka w’ubuhinzi kizatangira muri Nzeri, hazatangizwa gahunda y’ubwishingizi hagamijwe kongera umusaruro n’iterambere ry’ubuhinzi n’ubworozi, aho yagize “Uyu mwaka turatangirana n’inka, ibigori n’umuceri. Niko bitangira ubwishingizi mu bihugu byose kuko ari ikintu gishya, butangirana n’igerageza kugira ngo utubazo dushobora kuba turimo mugende mudukemura. Biba bisaba ko ugira imibare mwumvikana na sosiyete z’ubwishingizi kuko nkatwe turashaka ko umuntu yishingirwa akazabona umusaruro runaka”. Dr Semwaga yavuze ko bizafasha abahinzi n’aborozi igihe habaye ibibazo nk’indwara cyangwa ibiza…
SOMA INKURUIbikorwa byo kwamamaza abakandida depite ba FPR Iburasirazuba byatangirijwe mu Karere ka Ngoma i Zaza
Umuyobozi w’Umuryango FPR Inkotanyi ku rwego rw’intara y’Iburasirazuba, Mufulukye Fred, wifatanyije n’abanyamuryango bo mu Karere ka Ngoma muri uyu muhango, yabwiye imbaga yari ikoraniye ku kibuga cy’umupira cya TTC Zaza ko basabwa kuzashyigikira abakandida depite ba FPR Inkotanyi. Uyu muyobozi anavuga ko Intara y’Iburasirazuba igomba kuzaza ku isonga mu gutora neza, yaboneyeho gusaba abanyamuryango kwitwara neza. Agira ati “Tuzakomeza gushyigikira Umuryango, ndabasaba kandi kwitwara neza muri iki gihe cyo kwiyamamaza n’igihe cyo gutora. Muzitabire mujyane n’umuhigo wo kuba aba mbere mu matora no gutora neza.” Mu gutangiza ibikorwa byo kwamamaza…
SOMA INKURUImigabo n’imigambi ya PSD ubwo yamamazaga abakandida depute Iburasirazuba
Perezida wa PSD, Dr. Biruta, ubwo yatangizaga ibikorwa byo kwamamaza abakandida b’umutwe wa Politiki ayoboye, i Ngoma mu Ntara y’Iburasirazuba, yatangaje ko bishimira uruhare rwabo mu byaranze imiyoborere y’igihugu nyuma y’uko cyari cyarasenywe muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Yagize ati “PSD yabaye ishyaka ryagize uruhare rukomeye mu kongera gusana iki gihugu no kongera kucyubaka kugira ngo gitere intambwe mu nzira y’amahoro, iy’ubumwe n’ubwiyunge ndetse n’amajyambere. Ibyo twagezeho byose twatanze umusanzu wacu binyuze mu ishyaka riharanira demukarasi n’imibereho myiza y’abaturage.” Umunyamabanga Mukuru w’ishyaka PSD, Dr Ngabitsinze Jean Chrysostome uri no ku mwanya…
SOMA INKURU