Umuraperi Fireman yatawe muri yombi

Kuri ubu amakuru ahari kandi yizewe ava mu nshuti za Fireman ni uko umuraperi  yatawe muri yombi akaba afungiye aho bita kwa Kabuga, bikaba bivugwa ko akurikiranyweho icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge, uyu muraperi amaze iminsi ibiri afashwe akaba yarafatiwe i Kanombe aho yabaga . Ibi bikaba bibaye hari hashize amezi abiri uyu muraperi Fireman afunguwe, aho nanone yari amaze iminsi isaga makumyabiri muri iyo gereza yo kwa Kabuga akurikiranyweho nabwo icyaha cyo gukoresha ibyobyabwenge, icyakora icyo gihe uyu muraperi akirekurwa yabwiye itangazamakuru ko impamvu bamurekuye ari uko basanze arengana. Mu…

SOMA INKURU

TETA NA SANGWA 7

  Teta yirukanse inyuma ya SANGWA ngo arebe aho anyura ndetse n’aho ataha ariko biranga ayoberwa aho anyuze.  Asigarana agahinda  kenshi. Ese buriya koko uriya musore ancitse ate? Kandi Keza yambwiye ko ataha hano hafi y’isomero. Ubu se nzahabwirwa n’iki koko? Ubwo Keza ntiyasubira inyuma mu isomero dore ko niyo yasubirayo atabasha kugira icyo akora, nuko yikomereza inzira arataha ariko atahana agahinda.   Biracyaza.   MUSEKEWEYA Liliane  

SOMA INKURU

Ibura ry’amazi mu Mujyi wa Kigali riri kuvutirwa umuti

  Umuyobozi Mukuru wa WASAC, Muzora Aimé, yabwiye itangazamakuru ko bafite imishinga ya miliyoni 160 z’amadolari ni ukuvuga miliyari zisaga 139 z’amafaranga y’u Rwanda, iyi mishanga igamije kubaka imiyoboro mishya y’amazi, gusana iyangiritse, kubaka ibigega bishya n’inganda nshya bizatuma ibura ry’amazi rya hato na hato mu mijyi y’u Rwanda biba amateka. Iyi mishinga izatangira mu Ukwakira uyu mwaka, byitezwe ko izasozwa mu myaka ibiri cyangwa itatu iri imbere. Uyu muyobozi yanemeje ko mu myaka ibiri cyangwa itatu ikigo ayoboye kizaba cyatangije uburyo bw’ikoranabuhanga buzagifasha kugenzura imikorere y’imiyoboro y’amazi mu Mujyi…

SOMA INKURU

Abakandida depite ba FPR Inkotanyi ba Rwamagana biyamamarije i Musha

  Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bo mu Karere ka Rwamagana barasabwa kuzitabira amatora kandi bagatora umuryango wa FPR Inkotanyi kugira ngo bakomeze iterambere. Rwamagana niyo yahize utundi Turere twose mu Rwanda mu kwemeza ko ingingo y’Itegeko nshinga ihindurwa, ndetse no mu matora yaje mu turere twa mbere, niyo mpamvu hakenewe abakandida basobanutse bazajya gufasha nyakubahwa Perezida wa Repuburika. Abo bakandida depite bagize bati “nta handi wabakura usibye muri FPR Inkotanyi, kandi twe nk’abanyarwamagana nta wundi mwanya tubona ni ukuza ku isonga, ku tariki 3 Nzeli tugomba kuzinduka  tukajya gutora abakandida…

SOMA INKURU

Iburasirazuba: barakangurirwa kwibumbira mu makoperative

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Intara y’Iburasirazuba arakangurira abaturage kwisunga amakoperative kandi abanyamuryango bayo nabo bakagira amakenga ku mafaranga n’imicungire y’amakoperative yabo. Bamwe mu bagore 120 bari mu nzego z’ubuyobozi mu makoperative yo mu Ntara y’iburasirazuba basabwe kurushaho kwitabira amakoperative, banakangurirwa cyane kuba maso ku bigendanye n’umutungo wa koperative, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Iburasirazuba Habimana Kizito yabivuze muri aya magambo “ leta ikangurira abantu kugirango bishyire hamwe igere aho ibasanga, ibyo gukora uri umuntu umwe n’umuntu wese wikorana ntabwo tumureba, niyo mpamvu namwe mwaje kuko mukorera hamwe mubone ubwo bumenyi, umuntu utari muri koperative…

SOMA INKURU

Uwahoze ayobora Umuryango w’Abibumbye Kofi annan yapfuye

Kuri uyu wa 18 kanama 2018 nibwo hamenyekanye inkuru y’incamugongo ko Kofi annan yapfuye, gusa Al Jazeer yatangaje iyi nkuru ntiyigeze itangaza icyamuvanye mu buzima ariko bavuze ko yaramaze igihe gitoya arwaye, uyu mugabo akaba yitabye imana afite imyaka 80 y’amavuko yaguye mu Busuwisi aho yivurizaga nubwo indwara yararwaye itatangajwe. Kofi Annan akaba yarayoboye umuryango w’Abibumbye guhera mu 1997 kugeza muri 2006, kofi Annan yanahawe igihembo cy’amahoro cyitiriwe nobel mu mwaka wa 2001. Kofi Annan akaba yaravukiye mu Mujyi wa Kumasi muri Ghana kuwa 8 mata 1938, akaba ari umwe…

SOMA INKURU

Ibihugu by’Afurika bigomba gufatanya mu gukemura ibibazo –Perezida Kagame

Mu nama ya 38 ihuza Abakuru b’Ibihugu na Guverinoma bihuriye muri SADC, Perezida Paul Kagame unayoboye Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, yavuze ko ibihugu bya Afurika bikwiye gufatanya mu gushaka umuti ku bibazo umugabane ufite, ashimangira ko iterambere rirambye n’umutekano bizashingira ku gushyiraho uburyo bworohereza urubyiruko kubyaza umusaruro ubushobozi rwifitemo. Perezida Kagame yavuze ko ibihugu bigomba guhuza imbaraga ariko intego za buri gihugu ntizirengagizwe, kuko gushyira hamwe atari amahitamo bakwiriye gutekerezaho umwanya munini, ahubwo ari nk’ihame. Yashimangiye ko amateka yerekana ko ibihugu bigira imbaraga nyinshi bishyize hamwe ariko bikazirikana n’inyungu…

SOMA INKURU

Igenzura mu bigo by’amashuri, ryaviriyemo bimwe guhabwa igihano

Minisitiri w’Uburezi, Dr Mutimura Eugène, yagiranye ikiganiro n’itangazamakuru ejo hashize kuwa 16 Kanama 2018, atangaza ko hari amashuri yafatiwe icyemezo cyo kudatangirira rimwe n’andi, nyuma y’igenzura ryakorewe mu mashuri 90, amwe bigaragara ko afite umwanda mwinshi, aho abanyeshuri baryama harimo ibiheri, ayahawe za mudasobwa aho kuzikoresha akazibika n’andi adafite amashanyarazi aho bigira cyangwa aho baryama, hamwe n’atateguye ibiryo bizagaburira abanyeshuri n’ibindi. Minisitiri yagize ati “Muri ayo mashuri twasuye harimo 57 dutekereza ko tuzayabuza gutangira kugeza igihe yiteguriye […] Tuyaha icyumweru kimwe, kugira ngo acyemure ibibazo twasanze. Icyo cyumweru byagaragara ko…

SOMA INKURU

Urujijo rwakuweho ku byavugwagwa k’umuraperi Jay Polly

  Tariki 13 Kanama 2018 ni bwo Jay Polly wakunzwe na benshi yagejejwe mu Rukiko Rwisumbuye rwa Gasabo mu mujyi wa Kigali, ubushinjacyaha bwamusabiye gufungwa imyaka ibiri aryozwa gukubita no gukomeretsa umugore we babyaranye, akamukura amenyo abiri. Mu ijoro ryo kuri uyu wa 16 Kanama 2018 nibwo hacicikanye amakuru avuga ko umuraperi Tuyishime Josua wamamaye nka Jay Polly yafunguwe ku wa mbere w’iki cyumweru. Mu kiganiro kihariye Umuvugizi akaba n’umugenzuzi w’inkiko , Harrison Mutabazi, yagiranye n’itangazamakuru yavuze ko Jay Polly yagejejwe mu rukiko ku wa 13 Kanama 2018 akaba azasomerwa…

SOMA INKURU