Ntibitinze SANGWA na TETA bicaye mu nzu y’isomero, SANGWA azinze agakaye ke afashe n’ikaramu mu ntoki arahagurutse TETA nawe kurya amuhozaho ijisho, umutima uramusimbuka ati: «ubwo ahagurutse aratashye»kandi Teta yumva amasaha yose agize umunsi yajya ahora areba Sangwa mu maso ye. Sangwa aba asohotse mu isomero nk’umuntu utashye, Teta nawe aba ashyize amakaye ye mu cyo ayatwaramo ahita asohoka mu nzu y’isomero, akurikira Sangwa. Biracyaza. MUSEKEWEYA Liliane
SOMA INKURUAuthor: umuringanews
Abagore bahamya ko amakoperative ayoborwa n’abagore acunga neza umutungo
Bamwe mu bagore bari mu nzego z’ubuyobozi mu makoperative yo mu Ntara yIburasirazuba bahamya ko imiyoborere y’abagore itandukamye n’iy’abagabo mu makoperative. Mukantwali Winfilde ni umwe mu bagore bari mu buyobozi bwa koperative Ineza ku murimo, yaturutse mu karere ka Bugesera mu Murenge wa Gashora, yagize ati “twahuguwe ku micungire y’amakoperative no kuzuza ibitabo, ibi ni ibintu dusanzwe dukorerwa kandi ni inyungu cyane ku bagore umugore wahawe ubumenyi ku micungire y’amakoperative abikora neza, ubu amakoperative menshi akora neza dufite ni ayobowe n’abagore, niyo mpamvu dushima leta yacu yadushubije agaciro twahawe”. Kayitesi…
SOMA INKURUFPR yatangirije ibikorwa byo kwiyamamaza muri Rulindo, aho yijeje abaturage baho byinshi
None kuwa 13 kanama 2018 nibwo habayeho gutangiza ibikorwa byo kwamamaza abakandida ba FPR Inkotanyi n’imitwe ya politiki bifatanyije. bikaba byatangiriye i Rulindo, ahom Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango wa FPR Inkotanyi, Ngarambe François, yahamirije abaturage ko uyu muryango ufite ingufu zo kubageza ku iterambere, abasaba kuzatora abakandida bawo mu matora y’abadepite ateganyijwe mu minsi iri imbere, kugira ngo bazafashe Perezida Kagame kubageza kuri byinshi abifuriza. FPR Inkotanyi mu gutangiza ibikorwa byo kwiyamamaza yifatanyije n’imitwe ya politiki itandatu batanga abakandida 80; iyo ni PDI, PSR, PDC, PPC, UDPR na PSP. Umunyamabanga mukuru…
SOMA INKURUUmunyarwanda niwe wegukanye Tour du Rwanda
Mugisha w’imyaka 20 yafashe umwenda w’umuhondo nyuma yo kwegukana Tour du Rwanda, hakaba hari hashize iminsi umunani we na bagenzi be bazenguruka mu bice bitandukanye by’igihugu ku ntera y’ibilometero 946.6. Agace ka nyuma ka Tour du Rwanda kareshya n’ibilometero 82.2 kakinwe ejo ku cyumweru, tariki ya 12 Kanama 2018, Umunya-Algeria Azzedine Lagab ukinira Groupement Sportif des Petroliers Algerie ni we wakegukanye akoresheje amasaha abiri, iminota itandatu n’amasegonda 20, akaba yakurikiwe n’abakinnyi batandatu banganya ibihe barimo Lozano David wa Team Novo Nordisk, Munyaneza Didier wa Team Rwanda, Mugisha Moïse ukinira Les…
SOMA INKURUMinisitiri w’Urubyiruko yarusabye gukoresha neza amahirwe rufite
Mu birori byo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’urubyiruko wabereye mu Karere ka Kayonza mu Murenge wa Mwiri, Minisitiri w’urubyiruko Mbabazi Rose Marry yarukanguriye gukoresha neza amahirwe rufite cyane cyane ayo ruhabwa n’igihugu. Mu ijambo rya Minisitiri Rosemary Mbabazi yagejeje k’urubyiruko n’abandi baturage bari bitabiriye ibi birori bateraniye ku kigo cy’amashuri cya Nyamugari, yagize ati “ibiganiro twibandaho muri iyi minsi ni ukugaragariza urubyiruko amahirwe rufite haba aho rutuye, n’aho ruri kugira ngo ruyabyaze umusaruro, aho kujya kuyashakira kure mu kandi karere tubanze dushake amahirwe atuzengurtse, twebwe ubwacu hano”. Minisitiri Mbabazi yakomeje avuga…
SOMA INKURUNkusi uzwi ku izina rya Rutura yashimishije abatari bake i Bujumbura
Nkusi Arthur yerekeje i Burundi mu mpera z’iki Cyumweru aho yari agiye kwitabira igitaramo cya Kigingi Summer Commedy. Nkusi Arthur akaba yarahuye n’abandi banyarwenya banyuranye Kigingi yatumiye baturuka mu bihugu binyuranye. Iki gitaramo Nkusi Arthur yitabiriye cyabaye ejo hashize ku wa Gatandatu tariki 11 Kanama 2018 akaba yasusurutsaga abamuherukaga mu myaka itanu ishize ni ukuvuga mwaka wa 2013. Nk’uko bigaragara mu mashusho twabashije kubona uyu munyarwenya yishimiwe bikomeye mu gihugu cy’Uburundi nk’uko yari yadutangarije ko agiye kongera gushimisha abarundi cyane ko muri iyo myaka ishize atajya i Burundi uyu munyarwenya ukomeye…
SOMA INKURUMinisitiri Busingye yatanze ipeti rya AIP ku abofisiye bato agira n’inshingano abaha
Mu ishuri rya gipolisi rya Gishari mu karere ka Rwamagana habereye umuhango wo guha ipeti abofisiye bato 413 bari bamaze igihe kigera ku mwaka bari mu masomo abategurira kuba abofisiye bato. Muri uyu muhangao wari witabiriwe na Minisitiri y’ubutabera akaba n’intumwa nkuru ya leta Busingye Jonhson, nyuma yo guha aba bapolisi ipeti AIP (Assistant Inspector of Police), yagize ati “iterambere ry’isi riragendana n’ibyaha bikoranye ubuhanga mukwiye namwe gukoresha ubuhanga burushijeho kugirango mubashe guhangana n’ibyo byaha byugarije isi n’igihugu cyacu, leta izahora ibunganira mu kubaka ubushobozi bukenewe binyuze mu nyigisho zitandukanye…
SOMA INKURUUbutumwa bwa Perezida Kagame k’Uturere nyuma y’ imihigo
Perezida wa repuburika Paul Kagame yasabye abayobozi b’uturere twabonye amanota meza mu mihigo y’umwaka wa 2017/2018 gushyiraho umwete bagakora neza ibyo batabashije gukora byatumye batuzuza amanita 100%. Mu ijambo umukuru w’igihugu Paul Kagame yagejeje ku bari bitabiriye umuhango wo kugaragaza uburyo Uturere twesheje imihigo, yibukije ababonye imyanya ya mbere ko hari ibyo bakwiye kwitaho cyane cyane ibyatumye batuzuza amanota 100%, yagize ati “amanota yagiye atangwa iriya myanya yagiye itangwa ku Turere, ku bayozi biriya biduha igipimo, ababanza ni ukuvugango begereye igipimo ku byashobokaga kugerwaho bari hafi kubigeraho, uwa mbere yabonye…
SOMA INKURUAbana bakina umukino wa Kung Fu chu bemeza ko ubungura byinshi
Mu Karere ka Kayonza hari ikipe ikina umukino wa Kung fuu chu ishimwa n’abaturage ndetse ikaba imaze no kuzana imidari itandukanye haba ku rwego rw’igihugu n’urwego mpuzamahanga, abana bakina uyu mukino bemeza ko wabatoje kugira ikinyabupfura. Iyi cluba ifite abakinnyi bafite hagati y’imyaka 4 n’imyaka 24, bamwe mu bakina uyu mukino wa Kung Fuu chu bemeza ko ari umukino mwiza kandi ko bazakomeza guhesha ishema igihugu cy’u Rwanda, Rukundo Pacifique afite imyaka 13 ni umwe mu bakinnyi b’abana biga Kungu Fuu, yagize ati “hashize umwaka umwe ntangiye gukina uyu…
SOMA INKURU