Muri iyi minsi usanga hirya no hino havugwa GORILLO’S, yaba mu bana ndetse n’abakuze, yemwe njye natangaye ngiye mu Ntara mu kazi mpura n’umusaza yemwe ugendera ku kabando, arambwira ati “mbere yo kugira icyo mvugana nawe banza umpe GORILLO’S umvaniye i Kigali”. Yemwe naguye mu kantu bintera kwibaza byinshi kuri GORILLO’S, ese kuki ikunzwe cyane? Ibanga ifite ni irihe? Ese kuki ku mugoroba iyo umuntu agiye mu kaduka ko muri karitsiye usanga buri muntu agura ikintu akarenzaho GORILLO’S bimeze bite? Yaba ugura isukari aravuga ati mumpe na GORILLO’S. Yaba ugura…
SOMA INKURUAuthor: umuringanews
Abagore bazahagararira abandi mu ntumwa za rubanda bamenyekanye
Itegeko Nshinga riteganya ko Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite, ugira imyanya 80 iteganyirijwe imitwe ya politiki ikorera mu Rwanda ndetse yemewe ni 53, hanyuma indi 24 ikaba igenewe abagore, ibiri igenewe urubyiruko, undi usigaye ukajyamo uhagarariye abafite ubumuga. Amatora y’icyiciro cy’abagore yabaye kuya 4 Nzeri 2018, hatorwa abahagararira abagore muri buri Ntara uko ari enye hamwe n’Umujyi wa Kigali, Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) yashyize ahagaragara by’agateganyo abagore 24 batsindiye kuzahagararira bagenzi babo nk’inyumwa za rubanda. Umujyi wa Kigali Hano Inteko itora yari igizwe n’abagore 9 658, igomba guhitamo abazabahagararira…
SOMA INKURUIbibazo bikunze kwibasira umwana ukivuka biracyagaragara
Kuri uyu wa gatatu tariki 5 Nzeri 2018, nibwo hasojwe ihuriro ryari rihuje abaganga bavura abana hamwe n’abafatanya bikorwa harimo n’abaturutse mu bihugu binyuranye, rikaba ryari rimaze iminsi 2, aho higirwaga hamwe ibibazo bitera impfu za hato na hato ku bana bakivuka ndetse n’icyakorwa iki kibazo kikagabanuka. Dr Tuyisenge Lisine Umuganga w’Abana muri CHUK akaba umunyamabanga mukuru w’ihuriro ry’abaganga bavura abana yatangaje ko iyi nama iba rimwe mu mwaka mu rwego rwo kureba ibibazo bikigaragara mu bana bakivuka no kugerageza kubishakira ibisubizo harimo nko kugabanya umubare w’abana bapfa bavuka. Yagize…
SOMA INKURUMu nama bagiriye mu Bushinwa bize ku mbogamizi zigihari mu guhangana na SIDA
Abagore b’abakuru b’ibihugu byo muri Afurika, bitabiriye inama yigaga ku kwirinda ndetse no kugabanya Virusi itera Sida, ugenekereje mu Kinyarwanda, iyo nama yiswe “Dufatanye guharanira ahazaza hazira Sida”. Ikaba yararebeye hamwe intambwe imaze guterwa mu kurwanya ubwandu bushya bwa Virusi itera Sida, ndetse inarebera hamwe imbogamizi zigihari mu guhangana n’ubwo bwandu. Avuga mu izina ry’ihuriro ry’abagore b’abakuru b’ibihugu bya Afurika bahuriye ku kurwanya Sida (OFLA), Mme Sika Bella Kabore wa Perezida wa Burkina Faso, yavuze ko Afurika ikomeje gukomererwa n’ikibazo cy’ubwandu bwa Virusi itera Sida, akaba yanasabye bagenzi be gukomeza…
SOMA INKURUAbanyarwanda birukanywe muri Tanzania bacumbikiwe i Bweramvura baratabaza
Hashize imyaka itanu buri kwezi aba banyarwanda bagera ku 193 biganjemo abana n’abageze mu zabukuru, birukanwe muri Tanzania batujwe mu Mudugudu wa Gitega mu Kagari ka Bweramvura mu Murenge wa Jabana ho mu Karere ka Gasabo, bavuga ko bagiye kwicwa n’inzara kuko bamaze amezi abiri badahabwa ibyo kurya, kuko ubusanzwe bajyaga bahabwa ibyo kurya bigizwe n’ibiro 10 by’akawunga n’ibiro bitandatu by’ibishyimbo kuri buri muntu, ibi nibyo bakuramo isabune, amavuta, umunyu n’ibindi bakeneye birimo no kugura umuriro w’amashanyarazi. Bavuga ko amezi abaye abiri batabihabwa bikaba byaragize ingaruka zitandukanye ku buzima…
SOMA INKURUAfurika ifite amahirwe menshi yo kugira ubuhinzi buteye imbere ariko adakoreshwa
Minisitiri w’intebe Dr Ngirente yavuze ko Afurika ifite amahirwe menshi yo kugira ubuhinzi buteye imbere ariko adakoreshwa, Yabitangaje kuri uyu wa Gatatu ubwo yafunguraga inama Nyafurika y’iminsi ine yiga ku iterambere ry’ubuhinzi muri Afurika (African Green Revolution Forum 2018). Minisitiri w’intebe Dr Ngirente yemeje ko nubwo hari amahirwe menshi y’umusaruro w’ubuhinzi, ko Afurika ikiri inyuma mu bijyanye n’umusaruro w’ubuhinzi. Ibibazo birimo ni nko kudakoresha uburyo bugezweho mu buhinzi, kudakorana n’ibigo by’imari, kubura isoko ndetse n’ikoranabuhanga rikiri hasi. Yagize ati “guteza imbere ubuhinzi bwa Afurika bisaba abayobozi bumva akamaro kabwo n’ibibazo…
SOMA INKURUMinisitiri w’Uburezi yasanze hari ibitaranozwa neza na kaminuza ya Gitwe
Mu rugendo rw’umunsi umwe Minisitiri w’Uburezi Dr Mutimura Eugène yakoreye muri Kaminuza ya Gitwe ejo hashize ku wa kabiri, yasuye ibikorwa binyuranye anerekwa ibikoresho by’Ishami ry’ubuvuzi, akaba yaravuze ko yabonye 85% y’ibikorwa bigenda neza gusa ngo 15% isigaye ari ibyo bifuza ko bihinduka kugira ngo ishami ry’ubuvuzi umwaka wa mbere ryongere rifungure imiryango. Yashimangiye ko intambwe imaze guterwa ishimishije ko ariko ibisigaye bike byakosorwa kugira ngo umwaka w’amashuli utangire byararangiye kandi birashoboka. Minisitiri Mutimura yagize ati “hari bamwe mu bayobozi b’ibigo by’amashuli bagirwa inama y’ibyo bakwiriye guhindura ariko ntibakore na…
SOMA INKURUMu ntumwa za rubanda muri bo 56 bamaze kumenyekana
Nyuma y’ibarura ry’amajwi yose, Perezida wa Komisiyo y’Amatora, Prof. Kalisa Mbanda, yatangaje ko Umuryango FPR Inkotanyi n’amashyaka yifatanyije nawo mu matora y’Abadepite wakomeje kuza ku isonga n’amajwi 74%, Bivuze ko yegukanye intebe 40 muri 53, PL yabonye imyanya 4, PSD ibona imyanya 5, Green Party na PS Imberakuri buri ryose ribona amajwi 5% bivuze ko aya 2 buri rimwe rifite imyanya 2 mu Ntako Ishinga Amategeko. Prof Mbanda yahise atangaza ko aba badepite 53 biyongeraho babiri batorewe guhagararira urubyiruko ari bo Kamanzi Erneste na Maniriho Clarisse hamwe na Mussolini Eugene…
SOMA INKURUUbuzima n’amateka by’umuhanzi Diamond Platnumz
Nasib Abdul Juma uzwi ku izina ry’ubuhanzi nka Diamond Platnumz akaba ari umwe mu bahanzi bakomeye muri aka Karere ndetse no muri Afrika muri rusange uyu munsi tukaba tugiye kubabwira amwe mu mateka y’uyu muhanzi. Nasib Abdul Juma Uzwi ku izina rya Diamond Platnumz akaba ari naryo zina riribukoreshwa cyane akaba yaravukiye i Dar es Salaam muri Tanzania mu gace kitwa tandale taliki ya 2 ukwakira 1989 kuri ubu akaba afite imyaka 29 y’amavuko. Umuryango wa Diamond Mu buzima busanzwe Diamond akaba avuka mu muryango w’abana batatu aribo Romeo abdul…
SOMA INKURUTETA NA SANGWA 11
Nyuma y’igihe gito Teta yagiye kwiga aba mu Kigo, umunsi umwe azamutse mu nzira yakundaga gucamo asanga Miguel ahahagaze yamutegereje, nuko aramusuhuza. Bite se? Ni byiza Kuhagaze mu inzira se? Ni wowe narintegereje Teta, natekereje ko uri bujye ku ishuri utampaye igisubizo, kandi nanjye niga mba mu kigo, nifuzaga gusubira ku ishuri nzi neza igisubizo cyawe, kuko nifuza ko wanyemerera tugakundana ndakwinginze nsubiza. Nuko Teta aramwemerera, bumvikana ko bazajya babonana mu biruhuko nuko Miguel arishima cyane, naho Teta agenda atanyuzwe, akagira ati “ubonye Miguel iyo aza kuba ari Sangwa…
SOMA INKURU