Mu birori byabereye muri Kigali Marriott Hotel ku mugoroba wo kuri uyu wa gatandatu tariki 8 Nzeli 2018, bifite abakemurampaka bagera muri bane bagombaga gutanga amanota ku barushanwa bahatanaga bagera kuri 20, abakobwa 10 n’abasore 10, Rosine Mukangwije na Nshongore Divique nibo bahize abandi umwe aba nyampinga undi aba rudasumbwa mu bijyanye n’ubusirimu mu Rwanda muri 2018. Ibi birori bikaba byatangiye bikereweho amasaha agera kuri 2 kuko byagombaga gutangira saa kumi n’ebyiri ariko saa mbiri zirengaho iminota nibwo MC Phil Peter yageze imbere y’abantu atangira gutanga ikaze. Abarushanwa babanje kwiyerekana…
SOMA INKURUAuthor: umuringanews
Abagore bakora ubuhinzi bakwiriye kwitabwaho kurushaho –Mme Jeannette Kagame
Ejo hashize Kuwa Gatandatu tariki 8 Nzeli 2018, ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye isangira ryaganiriwemo uruhare rw’abagore mu iterambere ry’ubuhinzi, Madamu Jeannette Kagame yavuze ko abagore bakora ubuhinzi bakwiye kwitabwaho by’umwihariko, yagize ati “Ntabwo turi kubanira abagore, by’umwihariko bariya bahinzi baciriritse ku bwo kudaha agaciro imvune zabo. Ntabwo duha agaciro umuhate wabo mu kugaburira uyu mugabane ndetse dusa nk’abasuzugura umusanzu wabo mu iterambere ry’ubukungu”. Yongeyeho ko abayobozi n’inzobere mu by’ubuhinzi bagomba kurazwa ishinga n’iterambere ry’ubuhinzi ndetse no kongera umusaruro wabwo muri Afurika, yagize ati “ndizera ko mutekereza ingaruka nyinshi zo…
SOMA INKURUTETA 12
TETA yageze ku ishuri yaba aryamye ijoro ryose agatekereza SANGWA, ariko nanone akavuga ati “Ese ndakomeza kumwishyira mu mutima kandi we atanyitayeho amaherezo azaba ayahe ? Reka ninkundire MIGUEL we wambwiye ko anyikundira. Ariko nubwo TETA yari yamaze gufata icyemezo cyo gukunda MIGUEL, byarangaga yaba aryamye akabona ishusho ya SANGWA, mu masoye basa nk’abaryamye ku buriri bumwe barebana agatotsi kamutwara akarota SANGWA kugeza bukeye. BIRACYAZA !!! Musekeweya Liliane
SOMA INKURUIBINSHOBERA 12
Drogba yaba yabikije barumuna be ibanga rizabafasha gucakirana n’amavubi?
Ahagana saa tanu z’ijoro zirengaho iminota mike kuri uyu wa Kane ni bwo ikipe y’igihugu ya Cote d’Ivoire yasesekaye i Kanombe ku kibuga cy’indege aho izakina n’amavubi ku cyumweru tariki ya 9 Nzeli, aho baje baturutse i Paris mu Bufaransa mu ndege yabo bwite, mbere gato y’uko bahaguruka Didier Drogba yabasuye mu rwego rwo kubereka ko abashyigikiye no kubatera ingabo mu bitugu muri uru rugendo rwo gushaka itike yerekeza mu mikino ya nyuma y’igikombe cya Afurika izabera muri Cameroun 2019. Didier Drogba yari yaje gutera akanyabugabo barumuna be Serge Aurier…
SOMA INKURUImyiteguro ya Rayon Sports yatangiye kuzamo ibibazo haboneka abanga kuyikora
Iyi ni imyitozo ya mbere kuva Rayon Sports yabona itike yo kujya muri ¼ cya CAF Confederation Cup ikoze, yitegura kuzahura n’ikipe yatomboye Enyimba FC yo muri Nigeria, kuri uyu munsi iyi myitozo yayobowe n’umutoza wungirije Gatera Moussa kuko umukuru Robertinho yagiye gusura umuryango muri Brazil, ariko abakinnyi bitabiriye iyi myitozo bari bake ku rundi ruhande harimo abigumiye bavuga ko batakora imyitozo badahawe amafaranga muri bo harimo Manishimwe Djabel, Bashunga Abouba na Mutsinzi Ange. Abakinnyi 10 gusa bafite ibyemezo bibemerera gukinira iyi kipe barimo Mugabo Gabriel, Christ Mbondi, Nova Bayama,…
SOMA INKURUUmujura wari uzwi nka marine yarashwe yiba ikamyo
Umusore wo mu kigero cy’imyaka 25, yarashwe ari kwiba ikamyo yo mu bwoko bwa Actros amaze kwiba umugozi wari ufashe inzu zimukanwa iyi modoka nini yari itwaye. Yari izivanye ku ruganda rwa AfriPrecast ruherereye i Masaka mu Karere ka Kicukiro. Ibi byabaye Saa Kumi n’imwe n’iminota 45 z’umugoroba ku kiraro cya Nyabugogo, uyu musore warashwe bikaba byavuzwe ko yari mu itsinda rizwi nk’Abamarine, akaba yibaga ibikoresho byari mu ikamyo yerekeza i Batsinda. Umushoferi warutwaye iyi kamyo yibwe n’uriya musore warashwe, Muhamed yabwiye itangazamakuru ko yari avuye i Masaka atwaye…
SOMA INKURUAfite ikibazo gikomeye cyo gushaka umugabo
Umukinnyi wa filime, Evia Simon abinyujije ku mbuga nkoranyambaga yeretse amarira ye Imana ayisaba umugabo wujuje ibyo yifuza ku wo afata nk’umugabo umukwiriye. We avuga ko ashaka umugabo uzamukunda yivuye inyuma, inzozi asangiye na benshi baba abakobwa n’abahungu ku by’urushako. Ashaka umugabo uzamwakira uko ari mu byiza bye n’intege nke akamwakira wese, nawe akazagira ibyo amukorera byanatangaje benshi cyane ko adashaka umugabo uzajya abaho yumva amabwire. Mu cyo twakwita nko gutakambira Imana, Evia Simon yagize ati “Mana ndashaka umugabo uzankunda, ntiyite ku makosa yanjye akazakomeza kunkunda no kunkosora. No mu bugoryi…
SOMA INKURUImyaka itatu irihiritse abarangije muri UTAB 85 ibimye impamyabumenyi zabo
Hashize imyaka itatu abagera kuri 85 bize muri Kaminuza y’ubugeni n’ikoranabuhanga ya Byumba (UTAB,) muri gahunda izwi nka ‘Post Graduate Diploma in Education’ barangije amasomo ariko ngo bimwe impamyabumenyi zabo. Ni ikibazo bavuga ko bamenyesheje Minisiteri y’Uburezi hamwe n’Inama y’Amashuri Makuru na za Kaminuza (HEC), izi nzego zigasaba Kaminuza gukemura iki kibazo, ariko ngo guhera mu 2016 kugeza ubu ntikirakemuka. Mu kiganiro bagiranye na TV1, aba banyeshuri bavugaga ko kuba batarahabwa ibyangombwa bigaragaza ko barangije amasomo mu bijyanye n’uburezi byabagizeho ingaruka zitandukanye. Umwe yagize ati ‘‘Sinajya gusaba akazi kuko nta…
SOMA INKURUNyamirambo: Ntazinda Yves ukekwaho kwica umukobwa w’inshuti ye yatawe muri yombi
Umusore witwa Ntazinda Yves utuye mu Mudugudu wa Gatare, Akagali ka Kagarama Umurenge wa Nyamirambo mu mujyi wa Kigali, yatawe muri yombi amaze kwica umukobwa bakundanaga witwa Dusabe Francine amuteye icyuma. Iyi nkuru dukesha Rwandatoday.rw, itangaza ko aya mahano yabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki 5 Nzeri 2018 ahagana saa tatu z’ijoro. Nyakwigendera Dusabe Francine yari asanzwe ari umukozi wo mu rugo rw’uwitwa Kamanzi Gabriel utuye mu Mudugudu wa Gatare, Akagali ka Kagarama Umurenge wa Nyamirambo, akaba yari amaze imyaka isaga itatu muri uru rugo. Kamanzi Gabriel…
SOMA INKURU