Abasirikare bakuru bari mu mahugurwa bibukijwe inshingano zabo mu kurinda abaturage

  Kuri uyu wa Kabiri, i Nyakinama mu Karere ka Musanze, Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’amahoro  Col Julle Rutaremara ubwo yatangizaga amahugurwa azamara iminsi itatu y’abasirikare bakuru 17 bazahugura abandi, yavuze ko abasirikare baba bafite inshingano yo kurinda abaturage aho bari hose, bityo iyo bahawe amahugurwa birushaho kubafasha, kuko bashobora gutangira kumenya ahari ibimenyetso byagirira nabi abaturage, bigatuma batangira kubarinda ibyabatwara ubuzima. Aba basirikare bakuru baturutse mu bihugu bitanu ari byo u Rwanda, Ethiopia, Malawi, Tanzania na Zambia, bahuguwe bakaba bazafasha abandi kurushaho kwiyungura ubumenyi mu kazi kabo mu butumwa bw’amahoro baba…

SOMA INKURU

By’agateganyo FPR Inkotanyi ifite ubwiganze bw’amajwi mu matora y’abadepite

Amatora y’abagize Inteko Ishinga Amategeko yabaye kuya 2 Nzeri ku Banyarwanda bari hanze y’igihugu “Diaspora” no kuya 3 Nzeri ku banyarwanda bemerewe gutora bari imbere mu gihugu, Mu majwi y’agateganyo yatangajwe na  Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, FPR Inkotanyi iri ku isonga, aho ikurikiwe PSD na PL. Green Party na PS Imberakuri nayo yaje akurikirana, kuko Perezida wa Komisiyo y’Amatora, Prof. Kalisa Mbanda, yatangaje ko kuri 70% by’amajwi yamaze kubarurwa FPR ifite 75%, PSD 8.5%, PL 7%, Green Party 4.5% kimwe na  PS Imberakuri nayo ifite 4.5%.” Ku bijyanye n’abakandida bigenga Komisiyo…

SOMA INKURU

Nyuma y’amatsiko menshi ikipe izahura na Rayon Sports muri ¼ yamenyekanye

  Rayon Sports yasoje ku mwanya wa 2 mu itsinda rya 4 ikaba izahura na Enyimba FC yo muri Nigeria, iyi kipe ya Rayon Sports imenya ikipe bizahura muri 1/4 cy’imikino nyafurika ku makipe yatwaye ibikombe iwayo muri Africa, nyuma y’aho iyi kipe yo mu Rwanda yanditse amateka uyu mwaka yo kuba ikipe ya mbere mu Rwanda, igeze muri 1/4 cy’amarushanwa nyafurika avuguruye (Caf Confederation Cup). Iyi kipe ya Enyimba FC yo muri Nigeria yatombowe na Rayon Sports, ni ikipe itoroshye ifite ibikombe 2 bya Champions League yatwaye muri 2003…

SOMA INKURU

Yahaye agaciro amatora y’abadepite, birangira abyaye Mukadepite

  Umubyeyi witwa Maniraguha Claudine wo mu Kagari ka Nyagahinga, Umurenge wa Cyanika, mu Karere ka Burera avuga ko yabyutse mu gitondo yumva mu nda aribwa nk’uko bimaze iminsi bimugendekera, ariko kubera guha amatora y’abadepite agaciro arihangana ajya gutora, akaba yahise abyara abana batatu b’abakobwa nyuma y’uko ibise bimufashe akimara gutora. Uyu mubyeyi yahisemo kwita umwana we Mukadepite nyuma yo kubyara abana batatu amaze gutora abadepite mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki 3 Nzeri 2018, akaba yatangaje  ko akimara gukandagira mu rugo avuye gutora yumvise ibise bitangiye kuza,…

SOMA INKURU

Afurika umugabane w’amahirwe kuruta uko yaba ikibazo -Perezida Kagame

Perezida Kagame uyoboye umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU),   avuga ko u Bushinwa bwubatse umubano ushingiye ku bufatanye no kubahana hagati yabwo na Afurika, ikimenyetso kigaragaza ko buzi neza amahirwe Afurika ishobora gutanga, yagize ati “Ibyo u Bushinwa bwakoze, byagaragaje ko bubona Afurika nk’amahirwe kuruta uko yaba ikibazo. Ihuriro bwashyizeho muri iki gihe rimaze kuba moteri ikomeye izafasha Afurika kugera ku cyerekezo yihaye cya 2063 ndetse n’intego yo kugera ku iterambere rirambye.” Perezida Kagame yavuze ko akamaro k’u Bushinwa kuri Afurika kagaragara, iyo akaba ari yo mpamvu abagize umuryango wa…

SOMA INKURU

Uhagarariye abafite ubumuga mu Nteko Ishinga Amategeko yamenyekanye

  Kuri uyu wa Mbere tariki 3 Kanama 2018, nibwo amatora rusange yabaye mu gihugu cyose, aho abaturage batora abadepite 53 baturutse mu mashyaka atandukanye, bazajya mu nteko, mu gihe icyo gikorwa kigikomeje, Komisiyo y’igihugu y’amatora (NEC) yatangaje  uwitwa Eugene Mussolini nk’umudepite uzahagararira abafite ubumuga mu Nteko Ishinga Amategeko mu myaka itanu iri imbere. Prof. Kalisa Mbanda, Perezida wa NEC yashimangiye ko amatora yo gushaka uzahagararira abamugaye yakozwe mu mucyo. Mussolini wari uhanganye n’abandi bakandida 10, yatsinze amatora ku bwiganze bw’amajwi 482 ahwanye na 75.5% by’abatoye, Mussolini yahise anaba umudepite…

SOMA INKURU

Ishyirahamwe ry’imikino ya Taekwondo ryaremeye uwaryo warokotse Jenoside yakorewe abatutsi

  Ishyirahamwe ry’imikino ya Taekwondo mu Rwanda (RTF) ryasuye kandi riremera Nizeyimana Savio, umwe mu bakinnyi b’ikipe y’igihugu warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994. Nizeyimana Savio ni umwe mu bakinnyi bakinira ikipe y’igihugu y’umukino wa Taekwondo, akaba na Kapiteni w’ikipe ya Police Taekwondo Club, akaba kandi amaze guserukira u Rwanda mu marushanwa atandukanye ari na ko yegukana imidali. Nyamara kandi ni umwe mu bafite amateka yihariye, dore ko ari umwe mu basizwe iheruheru na jenoside ndetse umuryango we ukaba warazimye ku buryo atagize n’amahirwe yo kumenya inkomoko ye, ngo…

SOMA INKURU

Kutaganira n’ababyeyi bibashora ku mbuga nkoranyambaga ariho benshi bahurira n’ibibazo binyuranye

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa AJPRODHO Ihuriro ry’urubyiruko ruharanira uburenganzira bwa muntu, Antony Businge, avuga ko ibiganiro bagiranye n’urubyiruko rwo mu Turere dutandukanye tw’u Rwanda yakoreye ibyo biganiro mu Turere twa Gatsibo, Nyagatare na Rulindo, rwagaragaje ko amakuru mu ikoranabuhanga rya Interinete, aho yagize ati “Urubyiruko ruhamya ko ababyeyi bataruha umwanya ngo baganire kuko baba bagiye mu mirimo yo gutunga ingo. Icyo bakora rero bajya ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye gushaka amakuru ku mibonano mpuzabitsina kuko ababyeyi babo bataba babaganirije. Uyu muyobozi wa AJPRODHO yashimangiye ko urubyiruko rureba amafoto n’amafirime y’urukozasoni, nabo bakajya…

SOMA INKURU

Perezida Kagame yifatanyije n’abanyarwanda bo muri diaspora mu matora y’abadepite

Muri iki gitondo, Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bazindukiye mu gikorwa cy’amatora kimwe n’abandi banyarwanda baba hanze, bakaba batoreye mu Bushinwa abadepite bahatanira kwinjira mu Nteko Ishinga Amategeko mu matora yatangiye kuri iki Cyumweru, tariki ya 2 Nzeri 2018, ku Banyarwanda baba mu mahanga. Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bitabiriye iki gikorwa cy’amatora mu Mujyi wa Beijing aho yitabiriye Inama y’Ihuriro ku bufatanye bwa Afurika n’u Bushinwa yiswe “FOCAC 2018” iteganyijwe kuya 3 n’iya 4 Nzeri 2018. Abanyarwanda bari kuri lisiti ntakuka y’abemerewe gutora Abadepite ni miliyoni, barimo…

SOMA INKURU

Byarangiye ahawe uburenganzira bwo kujya kwivuza muri Amerika

  Aljazeera yatangaje ko mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu ahagana saa sita z’igicuku ari bwo Bobi Wine yasohotse mu kibuga cy’indege cya Entebbe afata indege ya KLM ajyanwa kuvurirwa hanze y’igihugu. Yageze ku kibuga cy’indege atwawe mu ngobyi y’abarwayi,  ubwo yinjiraga mu biro by’abinjira n’abasohoka, yari atwawe mu igare anafite za mbago amaze iminsi agenderaho. Uyu muhanzi akaba na Depite Robert Kyagulanyi uzwi ku izina rya Bobi Wine utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Uganda, yajyanwe muri Amerika kugira ngo akurikiranwe n’abaganga byimbitse kubera iyicarubozo yakorewe afunzwe. Bobi Wine yemerewe…

SOMA INKURU