Byarangiye Umuraperi Fireman yisanze Iwawa

Umuraperi nyarwanda wari umaze kubaka izina rikomeye mu muziki, Fireman yagiye kugororerwa mu kigo ngororamuco cya Iwawa, nyuma yo Korekwa na Mugo (Heroine), ikiyobyabwenge gikomeje guca ibintu mu rubyiruko kibandagaza. Ubuyobozi bw ’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Igororamuco, NRS, buvuga ko uyu musore agiye kugororerwa Iwawa kubera gukoresha ikiyobyabwenge cya Heroine cyangwa Mugo. Uyu muraperi Fireman yari aherutse gutabwa muri yombi muri Kamena 2018, gusa bidatinze icyo gihe yahise arekurwa nyuma y’iminsi 20 yari amaze muri gereza yo kwa Kabuga. Fireman icyo gihe akirekurwa yabwiye itangazamakuru ko impamvu bamurekuye ari uko basanze…

SOMA INKURU

Umuhango wo guherekeza Nyakwigendera Rtd CSP witabiriwe n’abantu benshi

Kuri uyu wa kane tariki 20 Nzeli 2018, nibwo yasezeweho bwa nyuma mu rusengero, mbere yo gushyingurwa mu irimbi rya Rusororo. Akaba ari umuhango witabiriwe n’abantu batandukanye kandi benshi barimo abo bakoranye, inshuti ze n’abo mu miryango ye. Nyakwigendera Gashagaza wari ufite imyaka 53 hari hashize imyaka 2 asezerewe muri Polisi y’Igihugu ari ku rwego rwa Chief Supertendent of Police “CSP”, ubu akaba yakoraga mu Nkeragutabara. Yitabye Imana mu ijoro ryo kuwa 17 Nzeli 2018, aho yasanzwe mu modoka yishwe mu rukerera rwo kuwa 18 Nzeli mu Murenge wa Ndera,…

SOMA INKURU

Guherekezwa na Polisi ni igikorwa Bobi Wine yamaganye

Agisesekara muri Uganda kuri uyu munsi tariki 20 Nzeli, Depite Robert Kyagulanyi Ssentamu uzwi nka Bobi Wine, yahise aherekezwa na Polisi yari imutegereje imujyana iwe. Ibi bikaba byabaye ubwo yakubukaga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho yaramaze ibyumweru birenga bibiri yivuza ingaruka yatewe n’ibyamubayeho ubwo yafungwaga kuwa 13 Kanama, we n’itsinda ry’abantu 33 barimo abadepite. Uku guherekezwa na polisi ni igikorwa  Bobi Wine yamaganye, agira ati mu magambo yanditse kuri twiter ye “polisi nta nshingano ifite mu kugena abanyakira cyangwa aho ngomba kujya n’aho mbujijwe. Uyu muco wo kudahana…

SOMA INKURU

Uko mwabagezeho mubashakaho amajwi, ariko muzakomeza kubageraho –Perezida Kagame

Ubwo Perezida Kagame yakiraga indahiro z’abadepite batowe 80 mu muhango wabereye mu cyumba cy’Inteko Ishinga Amategeko ku Kimihurura, yibukije abadepite bamaze kurahira ko kwegera abaturage ndetse no gukurikiranira ibikorwa bya guverinoma ari inshingano zabo. Yagize ati “igihe mwese mwamaze mwiyamamaza hirya no hino mu gihugu, mwabonanye n’abanyarwanda, uko mwabagezeho mubashakaho amajwi kandi mukaba mwaragiye hose ariko bizakomeza kubageraho, mubasanga. Mufatanya gukemura ibibazo bafite mugomba kubakemuririra”. Perezida kagame yakomeje yibutsa aba badepite bari bamaze kurahira inshingano, aho yagize ati “iyi nteko ya kane ifite umwihariko benshi muri mwe muri bashya. Imbaraga,…

SOMA INKURU

45% mu Karere ka Karongi batuye habi –Mayor Ndayisaba

Umuyobozi w’Akarere ka Karongi Ndayisaba Francois yatangaje ko Akarere ayoboye 45%  by’aho abaturage  batuye  ari habi, ni ukuvuga ko hashobora kwibasirwa  n’ibiza  isaha ku yindi, abantu bagera ku 1769 bo muri aka Karere bakaba bagituye ahashyira ubuzima bwabo mu kaga. Ibi bikaba byaranemejwe n’abatuye mu Mirenge inyuranye  y’aka Karere,  ubwo  umuringanews yabasuraga tugasanga hari ababuze ababo kubera ibiza, abo amazu yabo yasenyutse ndetse n’abo amazi yatwariye imyaka ikagenda. Umwe muri abo baturage ni uwo mu Kagali ka Rubazo, Umurenge wa Rwankuba Dominiko Twagirayezu, watangaje ko ibiza byatwaye ubuzima bw’abavandimwe be…

SOMA INKURU

Uwahoze ari umuvugizi wa Polisi y’Igihugu mu Ntara y’Amajyepfo Rtd. CSP Hubert Gashagaza yasanzwe yitabye Imana

Rtd CSP Gashagaza Hubert wahoze ari Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo yishwe, umurambo we wabonetse mu Karere ka Kicukiro ahazwi nk’i Ndera, Rtd CSP Gashagaza Hubert wari uherutse gusezererwa muri Polisi y’Igihugu, yasanzwe yitabye Imana muri iri joro ryakeye, aho Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha “RIB”, Mbabazi Modeste yatangaje ko amakuru y’ibanze agaragaza ko bishoboka ko nyakwigendera yishwe n’abagizi ba nabi. Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha “RIB”,  Mbabazi Modeste yagize ati “Amakuru ni ko umuntu wamubonye bwa mbere ari umumotari wamubonye hafi saa kumi n’imwe z’igitondo. Yabonye imodoka yamenetse…

SOMA INKURU

Ifuhe ryatumye yiyicira umugore

  Tariki 16 Nzeli uyu mwaka wa 2018, nibwo ahagana saa moya z’ umugoroba uyu mudamu nyakwigendera wari ufite imyaka 35 yavuye ku isoko ageze mu rugo asanga umugabo afite uburakari budasanzwe avuga ko yatinze. Uyu mugabo w’ imyaka 68 ngo yahise atangira kumutema n’ umuhoro, nyakwigendera yiruka amuhunga, umugabo amwirukaho agenda amutema inzira yose kugeza aguye hasi arakomeza aramutema kugeza amwishe nk’ uko ubuyobozi bwabitangarijwe n’ abanyerondo. Ibi bikaba byabereye mu Mudugudu wa Rudakabukirwa, Akagali ka Munini , mu Murenge wa Rusororo,  mu Karere ka Gasabo. Umunyamabanga nshingwabikorwa w’…

SOMA INKURU

Ejo nibwo bazarahirira inshingano nshya nyuma yo kwitorerwa n’abaturage

Abadepite bashya bazarahizwa ejo ku wa Gatatu tariki 19 Nzeri 2018, aho biteganyijwe ko bazatangira imirimo yabo ku wa 5 Ukwakira, aba badepite bakaba bari baherutse gutorerwa kwinjira mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda aho hinjiyemo amaraso mashya. Umuryango FPR Inkotanyi n’imitwe yifatanyije nawo, bazaba bafite ubwiganze mu Nteko kuko batsindiye imyanya 40, Ishyaka PSD ryatsindiye imyanya itanu naho PL ibona ine, naho amashyaka yinjiye mu Nteko Ishinga Mategeko bwa mbere ni  PS Imberakuri yabonye imyanya ibiri naho Democratic Green Party ibona ibiri, indi myanya 24 igenerwa abagore, ibiri igenerwa…

SOMA INKURU

Akomeje umushinga we wa Album nshya nyuma yo gutandukana n’itsinda yakoreyemo amateka

Safi Madiba ni umwe mu bahanzi muri iyi minsi bari gukora cyane, uyu ugaragaza umuvuduko wo ku rwego rwo hejuru mu muziki mu minsi ishize yatangaje ko ari gukora kuri Album ye nshya yise “BACK TO LIFE ” iyi ateganya kumurika mu mpera z’umwaka utaha bigenze neza, kuri ubu ageze ku ndirimbo ya karindwi muri makumyabiri zizaba zigize iyi Album. Nyuma y’igihe uyu muhanzi ari gukora kuri iyi Album ye nshya arinayo ya mbere azaba yikoranye nk’umuhanzi ku giti cye kuri ubu amaze gushyira hanze indirimbo ye ya karindwi ariyo…

SOMA INKURU

Umwuzure ukomeje guca ibintu muri Nigeria

Ubuyobozi bw’igihugu cya Nigeria bwatangaje ko cyugarijwe n’ibiza, kugira ngo muri leta 12 umwuzure wageze, hoherezwe abasirikare n’ubundi bufasha dore ko abantu barenga 100 bishwe n’umwuzure watewe n’imvura imaze ibyumweru bibiri igwa mu bice bitandukanye by’igihugu. Iyi mvura imaze ibyumweru bibiri igwa ikaba yatumye imigezi ibiri iherereye mu burengerazuba bw’igihugu yuzura ikarenga inkombe, hanyuma igasendera mu mijyi itandukanye. Mu mpera z’iki cyumweru, ikigo gishinzwe amazi cyatangaje ko imigezi ya Benue na Niger ishaka kugera aho mu 2012 yageze ikica abasaga 350 ikangiza n’ibindi bikorwa remezo. Mu mujyi wa Lagos utuwe…

SOMA INKURU