Umusirikare Pte Ngendahimana Bosco ashinjwa ko ku wa 10 Kanama 2018, yarashe abaturage mu Kagari ka Byahi mu Umurenge wa Rubavu, mu kabari ka Mugwaneza Christine, bikaba byari byakomotse ku gutongana n’abo bari kumwe, ajya mu kigo cyabo hafi y’umupaka wa RDC, akagarukana imbunda arabarasa, urubanza rwe rukaba rwasubitswe ku nshuro ya kabiri bitewe nuko leta y’u Rwanda ititabye no ku busabe bw’uregwa. Kuri uyu wa Mbere nibwo urubanza rwasubukuwe kuko ruheruka gusubikwa muri Kanama, rukaba rubera ahabereye icyaha ruyobowe n’urukiko rwa Gisirikare. Pte Ngendahimana yasabye ko urubanza rwasubikwa…
SOMA INKURUAuthor: umuringanews
Abari impunzi z’abanyarwanda bakomeje gutahuka
Umuyobozi Ushinzwe ibibazo by’impunzi muri Minisiteri y’Imicungire y’Ibiza n’Impunzi (MIDIMAR), Rwahama Jean Claude, yabwiye itangazamakuru ko u Rwanda rukomeje kwakira Abanyarwanda benshi bari impunzi, hashyirwa mu bikorwa icyemezo cy’ikurwaho rya sitati y’ubuhunzi yarangiranye n’iya 31 Ukuboza 2017. Yagize ati “Kugeza ubu hamaze kuza abasaga 2400, abenshi baturuka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ariko hari n’abandi bagenda baza bava nka za CongoBrazzaville”. Rwahama yakomeje avuga ko ku bijyanye n’ishyirwa mu bikorwa ry’icyo cyemezo, u Rwanda rwakoze ibyo rugomba gukora, kandi rukomeje kwakira abatahuka. Avuga ko kugeza ubu u Rwanda rutazi…
SOMA INKURUAbafite ubumuga mu itorero ryitezweho byinshi
Ejo hashize ku cyumweru tariki 16 Nzeli 2018, hatangijwe ku mugaragaro itorero ry’abafite ubumuga 612 baturutse mu gihugu hose bagiye gutozwa mu gihe cy’icyumweru kimwe, Ryatangirijwe muri Kaminuza y’u Rwanda, ishami rya Huye Perezida w’Itorero ry’Igihugu, Bamporiki Edouard, yatangaje ko ryitezweho umusaruro mwiza kuko ari iriba ry’ubwenge. Iri torero ry’abafite ubumuga ribaye ku nshuro ya kabiri, irya mbere ryabaye mu mwaka wa 2010 bakaba bari bahawe izina “Indashyikirwa”. Bamporiki yagize ati “Itorero ni iriba ry’ubwenge, mukwiye gukomeza kuba indashyikirwa kuko ibintu mukora mu buzima bwanyu bwa buri munsi ku…
SOMA INKURUByarangiye Rayon Sports inganyirije iwayo
Rayon Sports yatangiye iri hejuru cyane maze ubwo yari isatiriye mu masegonda 100 abanza y’umukino, umupira wahinduwe na Djabel, Muhire Kevin ashyiraho umutwe ujya ku ruhande, byari nyuma y’akazi keza ku mupira wabanje kuzamukanwa na Caleb, mbere y’uko Nyandwi Saddam awuha Manishimwe Djabel. Hashize iminota 20 bakina, Rayon Sports yongeye gusatira bikomeye ibura igitego ku mupira Muhire Kevin yahaye Djabel ateye mu izamu Oladuntoye awushyira muri koruneri, mbere y’uko Muhire Kevin ahusha igitego ku ishoti yateye ari mu rubuga rw’amahina umupira uramutenguha ujya hejuru y’izamu. Iminota itanu ibanza y’igice cya…
SOMA INKURUMu gihe habura amasaha make Rayon Sports igacakirana na Enyimba, abafana barizezwa byinshi
Mu masaha make asigaye kuri iki Cyumweru tariki ya 16 Nzeli 2018, nibwo ikipe ya Rayon Sports icakirana n’ikipe ya Enyimba FC imbere y’abafana bayo, mu mukino ubanza wa ¼ cy’irangiza cy’imikino ngaruka mwaka ya Total CAF Confederation Cup 2018. Uyu mukino ukaba uri butangire mu kanya Saa cyenda zuzuye ku masaha ya Kigali (15h00’) kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo. Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye ku gica munsi cy’uyu wa Gatandatu tariki ya 15 Nzeli 2018, Rwatubyaye Abdul yavuze ko uyu mukino ukomeye ariko bikaba ari umwanya mwiza ku bakinnyi…
SOMA INKURUREMA yibukije ko kurinda akayunguruzo k’imirasire y’izuba bireba buri wese
Ubuyobozi bw’ikigo cy’igihugu gishinzwe kubungabunga ibidukikije (REMA) bwasabye ko kubungabunga akayunguruzo k’imirasire y’izuba byagirwamo uruhare na buri wese mu rwego rwo gushyigikira iterambere rirambye kandi ridahungabanywa n’imihindagurikire y’ibihe. Ibi Umuyobozi mukuru wa REMA, Eng.Collette Ruhamya yabisabye mu muhango wo gusoza imurikabikorwa by’iterambere bigira uruhare mu kubungabunga akayunguruzo k’imirasire y’izuba, wabaye kuri uyu wa gatanu. Mu ijambo rye, Eng.Ruhamya yibukije ko Leta y’u Rwanda iri ku ntambwe nziza mu ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano ya Montreal yo kubungabunga imirasire y’izuba, dore ko abanyarwanda bamwe bamaze gusobanukirwa akamaro kabyo. Uretse ibyo kandi n’ibikoresho…
SOMA INKURUIkipe ya Enyimba FC izacakirana ejo ku cyumweru na Gikundiro yaraye isesekaye i Kigali
Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatanu tariki 14 Nzeli 2018, nibwo ikipe ya Enyimba FC yasesekaye i Kigali, iyi kipe yo muri Nigeria ikaba izacakirana ejo ku cyumweru saa cyenda kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo na Rayon Sports ( Gikundiro) mu mukino wa ¼ cya CAF Confederation Cup, ariko iyi kipe ikaba yaje itari kumwe na kapiteni wayo, Mfon Udoh. Uyu mukino uzatangira ejo ku cyumweru saa cyenda kuri stade ya Kigali, itike ya make ni 3000Frw ahasanzwe, 5000Frw ahatwikiriye na 30000 mu cyubahiro. Enyimba FC yageze i…
SOMA INKURUMu bagororwa 2140 barekuwe n’Inama y’abaminisitiri Kizito Mihigo na Ingabire Victoire barimo
Umwanzuro w’Inama y’Abaminisitiri wemeje ifungurwa ry’abagororwa 2140, muri bo hakaba harimo Kizito Mihigo na Victoire Ingabire Umuhoza, Biteganyijwe ko uyu mwanzuro uhita ushyirwa mu bikorwa mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 15 Nzeli 2018. Itangazo rya Minisiteri y’Ubutabera rivuga ko “Bakuriweho igihe cy’igihano bari basigaranye, hashingiwe ku bubasha bwa Perezida wa Repubulika bwo gutanga imbabazi, nyuma y’ubusabe bwabo buheruka bwo muri Kamena 2018.” Mu mwaka wa 2015 nibwo Kizito Mihigo yari yakatiwe gufungwa imyaka 10 nyuma yo guhamwa n’ibyaha birimo kurema umutwe w’abagizi ba nabi, icyaha cy’ubugambanyi bwo…
SOMA INKURUHatanzwe miliyoni 600 z’amafaranga y’u Rwanda mu miryango 23 yigenga
Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) ku bufatanye n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe iterambere (UNDP), batanze inkunga ya miliyoni 600 Frw ku miryango 23 itari iya leta kugira ngo irusheho kugira uruhare mu kuzana iterambere n’impinduka mu buzima bw’abanyarwanda. Iyo miryango 23 yatsinze irushanwa ry’imishinga myiza yagize amanota 70% yahawe inkunga y’amafaranga miliyoni 25 Frw buri muryango, binyuze mu mushinga wa RGB ugamije kubaka ubushobozi bw’Imiryango itari iya Leta mu rwego rwo kwimakaza imiyoborere myiza. Umunyamabanga Mukuru wa RGB, Kalisa Edouard, yavuze ko gutera inkunga iyi miryango byazanye impinduka nziza mu buzima rusange…
SOMA INKURUGuverineri Gatabazi yanenze bikomeye zimwe mu nzego ayoboye
Umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru Gatabazi Jean Marie Vianney yanenze bikomeye zimwe mu nzego z’ibanze zigize iyo Ntara, batuma abaturage bagana Intara bajyanye ibibazo biciriritse byagombye kuba byarakemukiye mu nzego z’ibanze zirimo n’umudugudu. Ibi Guverineri abifata nk’uburangare bw’abo bayobozi, akavuga ko bidakwiye mu bayobozi b’Intara ayoboye ndetse no mu Rwanda muri rusange. Guverineri Gatabazi yagize ati “ Ubusanzwe nakira ibibazo by’abaturage buri wa kabiri. Ku itariki ya 11 Nzeri 2018 mbere ya saa sita, nakiriye abaturage basaga 60. Ibibazo bambazaga nasangaga byoroshye ku buryo byagasubijwe n’umuyobozi w’umudugudu”. Guverineri Gatabazi yasuye abaturage bo…
SOMA INKURU