Masudi Djuma wasinyiye AS Kigali amasezerano y’umwaka umwe,yabwiye abanyamakuru ko ikipe 2 z’ibigugu mu Rwanda APR FC na Rayon Sports zisimburana mu gutwara ibikombe bya shampiyona andi makipe azitinya kubw’ ibigwi byazo bigatuma ziyatsinda zikegukana ibikombe ubutitsa, ariko yatangaje ko agiye guhangana nazo muri uyu mwaka kugira ngo arebe ko yazitwara igikombe cya shampiyona, kuko yemeje ko adatinya na gato ariya makipe. Masudi yavuze ko impamvu yasinyiye AS Kigali amasezerano y’umwaka umwe ari uko yifuza kongera kwerekeza hanze nyuma yo gutandukana na Simba SC, kubera kutumvikana n’umutoza mukuru Masudi yakoresheje…
SOMA INKURUAuthor: umuringanews
Imibiri y’abazize genocide yakorewe abatutsi mu Murenge wa Muhoza imaze imyaka 24 itarashyingurwa mu cyubahiro
Ubwo Inteko Ishinga Amategeko imitwe yombi yagezwagaho Raporo y’ibikorwa bya Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside “CNLG”, by’umwaka wa 2017/2018, Abadepite bagarutse ku kibazo cy’ imibiri y’abatutsi bishwe muri Jenoside imaze imyaka 24 itashyingurwa mu cyubahiro iri mu Murenge wa Muhoza. Hakaba habaye kwemeza ko umwaka ushize habayeho gusaba Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, CNLG n’Akarere ka Musanze, gukora ibishoboka byose imibiri iri mu mva zitandukanye muri uyu murenge igashyingurwa mu cyubahiro mu gihe kitarenze amezi atandatu, ariko ntibyigeze bikorwa. CNLG ivuga ko ikibazo gihari ari ba nyiri abantu badashaka ko iyo mibiri…
SOMA INKURUUwayoboraga BRD Kanyankore urukiko rwemeje ko akurikiranwa afunze
Kanyankole Alexis wahoze ari Umuyobozi Mukuru wa Banki Itsura Amajyambere, BRD ukurikiranyweho ibyaha birimo gusaba no kwakira impano cyangwa indonke, icyaha giteganywa mu ngingo ya kane y’itegeko ryo kurwanya ruswa, Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwategetse ko afungwa by’agateganyo iminsi 30. Mu mpamvu rwashingiyeho rwanzura ko akomeza gufungwa, harimo kuba yaremeye ko yahawe impano na Gahima Abdou zirimo ibikoresho byo kwifashisha mu kugorora umugongo. Indi mpamvu ni uko yemeje inguzanyo y’ishuri rya Good Harvest and Primary School mu gihe abakozi ba BRD bari bagaragaje ko ritayikwiriye. Ibi kandi binajyana n’inguzanyo yemereye…
SOMA INKURUIhererekanya bubasha muri Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’ubutabazi ryaherekejwe n’ikiniga kidasanzwe
Kuri uyu wa mbere tariki 22 Ukwakira 2018, ubwo De Bonheur Jeanne D’Arc wari Minisitiri w’Ibiza n’Impunzi yahererekanyaga ububasha n’umusimbuye, yagize ikiniga afata umwanya muto wo kubanza gutuza mbere yo gukomeza ijambo rye, yashimiye Perezida Kagame wamugiriye icyizere cyo kuba Minisitiri kuva kuwa 31 Kanama 2017, yanashimiye Minisitiri Kamayirese umusimbuye ko yamubereye umuvandimwe akamugira inama nk’umuntu umaze igihe muri Guverinoma. Kamayirese Germaine yahawe inshingano z’iyi Minisiteri yahinduye inshingano yitwa iy’Ubutabazi, Minisitiri Kamayirese yashimiye uwo asimbuye akazi yakoze n’ibyo yagejeje kuri iyo minisiteri, avuga ko agiye gukomereza aho afatanyije n’abandi bakozi.…
SOMA INKURUAmajyaruguru: Abagabo 156 bafunzwe bakurikiranyweho gusambanya abana b’abakobwa
Imibare yo mu myaka ibiri ishize iragaragaza ko mu Ntara y’amajyaruguru hari abagabo 156, bamaze gufungwa bazira gutera abana b’abakobwa inda, mu gihe abakobwa bose hamwe batewe inda ari bato bagera ku 2650 . Mu Ntara y’Amajyaruguru, Akarere ka Musanze kaza ku isonga n’abana b’abakobwa 724 batewe inda bari munsi y’imyaka 18, bagashyira ubukene mu majwi nk’intandaro yo gusambanywa ari bato. Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Habyarimana Jean Damascène, yabwiye RBA ko bafite gahunda yo kubaganya ubukene mu rubyiruko n’ubwo ngo bitazakuraho ibihano by’abatera aba bana inda. Yagize ati “Mu bituma…
SOMA INKURUKwitwa indaya byatumye Sheebah amenya uko agomba kwitwara
Ugbliz yanditse ko Sheebah yaje kumenya impamvu atukwa akitwa indaya na benshi bamushinja imyitwarire idakwiye umukobwa. Yavuze ko ibi byose byatumye yitondera uburyo yitwara ku rubyiniro ari nabyo byatumye avugwa cyane, ngo ibi byose yabikuyemo amasomo ahora azirikana. Umuhanzikazi Sheebah Karungi wo mu gihugu cya Uganda yatangaje ko mu myaka amaze mu muziki yakuye isomo rikomeye ku buryo yitwara ku rubyiniro, imyambarire ye n’ibindi byinshi bituma abantu batari bacye bavuga ko ari indaya. Sheebah atangaje ibi mu gihe yitegura igitaramo cye azakora mu Ugushyingo 2018 kuri Hotel Africana. Sheebah yavuze…
SOMA INKURUMasudi Djuma yijeje AS Kigali igikombe cya Shampiyona y’u Rwanda
Kuri uyu wa Gatanu tariki 19 Ukwakira 2018 ku gicamunsi nibwo umutoza Masudi Djuma abakunzi b’umupira w’amaguru bita ‘Commando’ yerekanywe ku mugaragaro nk’Umutoza mushya wa AS Kigali. ibi byabaye nyuma y’aho tariki 17 Ukwakira 2018 aribwo AS Kigali yari yamaze kwemeza uyu mutoza Djuma nk’Umutoza Mukuru wayo, nyuma yo gutandukana na Eric Nshimiyimana wayitoje kuva mu mwaka wa 2014. Masudi Djuma nyuma yo kwerekanwa ku mugaragaro yahise yiha inshingano zo kwegukana igikombe cya Shampiyona y’u Rwanda. Ati “Ntabwo mfite byinshi byo gutangaza kuko sindahura n’abakinnyi banjye ngo dufatire hamwe ingamba…
SOMA INKURURudeboy yijeje abazitabira ikirori kubashimisha
Kuri uyu wa gatanu tariki 19 Ukwakira 2018, nibwo Rudeboy Paul wahoze muri P-Square yageze i Kigali ku isaha ya saa Sita irengaho utunota duke z’ijoro, aherekejwe n’itsinda ry’abantu bake bamufasha gucuranga no kuririmba, yatangaje ko ahishiye byinshi abazitabira igitaramo agiye gukorera mu Rwanda, ati “Abanyarwanda bitegure umuriro, ni ku nshuro ya kane nje mu Rwanda kandi nizeye kunezeza abazitabira igitaramo cyanjye mu buryo kizabera i Rusoro mu nyubako ya Intare Conference Arena i Rusororo. Kugeza ubu uri gukurikirana iki gikorwa yatangaje ko hamaze kuza abantu benshi batandukanye bakora umwuga…
SOMA INKURUIndahiro z’abagize guverinoma nshya irimo impinduka nyinshi zakiriwe na Perezida Kagame
Kuri uyu wa Gatanu tariki 19 Ukwakira 2018, Perezida Paul Kagame yakiriye indahiro za ba Minisitiri bashya batandatu n’abandi bayobozi bashya mu nzego zinyuranye, nyuma y’impinduka zabaye muri Guverinoma kuko ubusanzwe ba Minisitiri bari 20, naho abanyamabanga ba Leta bakaba 11, kuri ubu Guverinoma igizwe n’Abaminisitiri 19 n’Abanyamabanga ba Leta barindwi muri bo abagera kuri 13 ni abagore bivuze ko ba Minisitiri b’abagore bangana na 50%. Mu barahiye imbere ya Perezida Paul Kagame harimo Prof Shyaka Anastase wasimbuye Francis Kaboneka muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu, Dr Sezibera Richard wasimbuye…
SOMA INKURU