Mu cyumweru gishize nibwo byatangajwe ko umuhanzi Bruce Melody yakoranye indirimbo n’umuhanzikazi Allion bise Tuza , Nyuma yuko igiye hanze bamwe batanguwe no kumva ko bayishishuye umuhanzi wo muri Zambia wiitwa T-sean mu ndirimbo ye yise ‘Will you marry me’. Nyuma yuko igiye hanze ba nyiri gushyira hanze iyi ndirimbo birinze kugira icyo babivugaho, gusa kuri uyu munsi umuhanzi T-Sean abinyujije ku mbuga nkoranyambaga yavuze ko ibyo Bruce Melody na Allion bakoze bidakwiye ndetse ko batabanje kumusaba uburenganzira cyangwa ngo abemerere bazakorane indirimbo. Yagize ati “Ntabwo nabyemera Bruce melody na…
SOMA INKURUAuthor: umuringanews
Icyo CG Gasana Emmanuel yasabye abo azakorana nabo
Guverineri mushya w’Intara y’Amajyepfo, CG Gasana Emmanuel, yari amaze imyaka hafi 10 ku buyobozi bwa Polisi y’u Rwanda, agiye kuyobora Intara y’Amajyepfo asimbuye Marie Rose Mureshyankwano wayiyoboye kuva mu Ukwakira 2016, CG Gasana yasabye abo bazakorana gushirika ubute bagakorera hamwe kugira ngo bagere ku nshingano zabo zo guteza imbere Intara no kuzamura imibereho myiza y’abayituye Ejo hashize kuwa kane tariki 25 Ukwakira 2018 nyuma yo guherekanya ububasha na Marie Rose Mureshyankwano, CG Gasana Emmanuel yabwiye abo agiye gukorana nabo ko bakwiriye kwirinda ibintu bitandatu birimo ubunebwe, uburangare, kutavugisha ukuri, kwirara,…
SOMA INKURUNyuma yo gufungurwa byemejwe ko abayobozi babiri bo muri Nyamagabe beguye ku bushake bwabo
Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Uwamahoro Bonaventure yatangaje ko amakuru y’ubwegure bw’ Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyamagabe, Twayituriki Emmanuel, n’Umuyobozi w’amashami (Division Manager), Ngabonziza Jean Bosco ari ukuri beguye ku miromo yabo, ko Amabaruwa y’ubwegure bwabo bayashyikirije Inama Njyamana y’Akarere ka Nyamagabe kuri uyu wa Kane tariki ya 25 Ukwakira 2018 kandi ko bombi bavuga ko beguye ku mpamvu zabo bwite. Abo bombi beguye nyuma y’igihe gito bafunzwe bakekwaho ibyaha bijyanye no kunyereza umutungo wa Leta ariko baje kuburana bararekurwa basubizwa mu kazi. Twayituriki Emmanuel weguye ku Bunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka…
SOMA INKURUUmutoza mukuru wa Kiyovu Sport yasezeye
Ku mugoroba w’uyu wa Gatatu tariki 24 Ukwakira 2018 nibwo inkuru yageze imusozi ko umutoza Cassa Mbungo André yasezeye akava mu ikipe ya Kiyovu Sport, kuri ubu imurimo imishahara y’amezi arenga atatu (3) cyo kimwe n’abakinnyi bayisanzwemo dore ko n’abayisinyemo batarabona ibyo bagombwa n’ikipe. Cassa Mbungo André wari umaze umwaka w’imikino 2017-2018 muri Kiyovu Sport ari umutoza mukuru, yasezeye kuri iyi mirimo nyuma y’ikibazo cy’amikoro kirambye muri iyi kipe yambara icyatsi n’umweru. Cassa Mbungo watoje amakipe nka SEC Academy, AS Kigali, Police FC, Sunrise FC, yari yageze muri Kiyovu Sport…
SOMA INKURUIbyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yateranye ejo kuwa 24 Ukwakira 2018
Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa gatatu tariki 24 Ukwakira 2018, iyobowe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, ifata ibyemezo bikurikira: Inama y’Abaminisitiri yifurije ikaze n’imirimo myiza Abaminisitiri n’Abanyamabanga ba Leta binjiye muri Guverinoma mu ivugururwa ryayo ryo ku wa 18 Ukwakira 2018. Inama y’Abaminisitiri yishimiye itorwa rya Madamu Mushikiwabo Louise ku mwanya w’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango uhuza Ibihugu bikoresha Ururimi ry’Igifaransa (La Francophonie). Inama y’Abaminisitiri yashimangiye kongera ingufu mu ikoreshwa ry’Ururimi rw’Igifaransa mu burezi, mu mahugurwa no mu bucuruzi. Inama y’Abaminisitiri yemeje imyanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yo ku itariki ya 14…
SOMA INKURUUmwitozo mu kwirinda Ebola urakorerwa i Kanombe mu Bitaro bya Gisirikare
Minisiteri y’Ubuzima “MINISANTE” yatangaje ko yiteguye bihagije nyuma y’uko Ebola yongeye kugaragara mu gihugu cy’abaturanyi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo “RDC”, akaba ari muri urwo rwego iyi Minisiteri ibinyujije mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima “RBC” ku bufatanye n’abaganga b’ingabo z’u Rwanda “RDF”, Kuri uyu wa kane tariki 25 Ukwakira 2018 hateguwe umwitozo ugamije kugaragaza ubushobozi bwo guhangana no gukumira kuba icyorezo cya Ebola cyakwinjira mu Rwanda, uyu mwitozo ukaba wiswe “Kumira Ebola Simulation Exercise SIMEX” ukaba uribubere mu Bitaro bya Gisirikare i Kanombe. Kumira Ebola Simulation Exercise SIMEX yatangijwe kuwa…
SOMA INKURUOda Paccy yagawe anamburwa izina ry’ubutore “Indatabigwi” hanasabwa ko ibihangano bye byahagarikwa
Kuva ku munsi w’ejo ni bwo hatangiye gucaracara ifoto yamamaza indirimbo nshya ya Oda Paccy umuraperikazi utajya uha abakurikirana umuziki nyarwanda agahenge kuko ibyo akora bihora bitangaza benshi. Uyu munsi tariki 24 Ukwakira 2018, Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Itorero Hon Bamporiki yafatiye ingamba Oda Paccy amwambura izina ry’ubutore “Indatabigwi” . Iyo foto yamamaza indirimbo nshya ya Oda Paccy igaragaramo ishusho y’umukobwa wambaye ubusa, yavugishije abatari bacye, yemwe ku munsi w’ejo abakunzi b’umuringanews.com biboneye iyi nkuru yatambutse ejo hashize, ariko nanone uburyo yanditsemo izina ry’indirimbo ‘Ibyatsi’ nabyo biri mu byavugishije benshi…
SOMA INKURUInama ya FIFA mu mujyi wa Kigali
Ku itariki 25 na 26 Ukwakira 2018 mu cyumba cy’inama cya Kigali Convention Center mu Rwanda hateganyijwe Inama y’Ubuyobozi bw’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Isi “FIFA” izayoborwa n’Umuyobozi wayo Giovanni Infantino , ikaba iya kabiri muri eshatu ziterana buri mwaka, ikaba iziga byinshi birimo no kwemeza imishinga y’amarushanwa abiri mashya ashobora gutangira mu mwaka wa 2021. Mu nama iheruka uyu muyobozi yabwiye abanyamuryango ba FIFA ko hashobora gushyirwaho Igikombe cy’Isi gito gishobora kwitwa ’Final 8’ cyajya cyitabirwa n’amakipe umunani meza kurusha andi ku Isi. Iki gikombe cyajya gikinirwa buri myaka ibiri…
SOMA INKURUMinisiteri y’Ububanyi n’Amahanga yabonye umuyobozi mushya
Kuri uyu wa gatatu tariki 24 Ukwakira 2018, nibwo Umunyamabanga Mukuru wa “OIF” Mushikiwabo Louise, yasezeye ku bo bakoranye mu myaka icyenda ishize avuga ko yishimiye ko Minisiteri isigaye ahantu heza, yahererekanyije ububasha na Dr Sezibera Richard wamusimbuye muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga. Mushikiwabo yavuze ko abashinzwe ububanyi n’amahanga bakwiye kwita ku iterambere ry’igihugu, ati “Ndabashimira Minisitiri Dr Sezibera. Si mushya. Ni umuntu mwiza. Muri mu biganza byiza. Ni umukozi. Afite imico myiza. Ngiye nishimiye ko Minisiteri isigaye mu biganza bizima”. Nyuma yo guhererekanya ububasha, aba bombi baramukanyije, Mushikiwabo yongorera umusimbuye…
SOMA INKURUIngimbi z’amavubi zizacakirana n’iza RDC ejo
Ejo kuwa Gatatu tariki 14 Ugushyingo 2018 nibwo ingimbi z’Amavubi y’u Rwanda zizahangana n’Ingwe za RDC mu batarengeje imyaka 23 mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika cy’abatarengeje imyaka 23, uyu mukino ukazabera mu Mujyi wa Rubavu, aho aya makipe yombi azaba ahatanira umwanya mu makipe umunani azakina igikombe cya Afurika cy’iki cyiciro, kizabera mu Misiri kuva tariki 8 kugeza kuri 22 Ugushyingo 2019. Muri iyi mikino amakipe ane azagera muri ½ azatsindira itike y’imikino Olempiki izabera mu Buyapani. Umuvugizi wa FERWAFA Bonnie Mugabe yatangaje ko byakozwe mu rwego rwo korohereza…
SOMA INKURU