U Rwanda rukomeje kwesa imihigo mu kugira umutekano ku isi

Muri raporo yakozwe n’ikigo cyitwa Use Bounce, u Rwanda nicyo gihugu cyonyine mu bihugu bitekanye muri Afurika, kiza ku mwanya wa gatandatu ku Isi. Ku mugabane wa Asie u Buyapani nibwo bwaje mu bihugu 10 bifite umutekano ku Isi. Ibi bihugu biyobowe n’u Busuwisi, Slovania, u Buyapani, Georgia, Islande, u Rwanda, Croatie, Repubulika ya Cheque, Austria na Danemark. Mu gukora urwo rutode ahanini harebwa ku byaha bikorerwa mu gihugu, umutekano ukigaragaramo ku muntu ugisuye. Abakoze uru rutonde bagaragaza ko u Rwanda rwaje mu myanya y’imbere kubera ko rwashyize imbaraga nyinshi…

SOMA INKURU

Burera: Basabwe guhindura imyumvire ku bijyanye n’imirire

Nubwo isombe n’ibihumyo ari ibiribwa bifite intungamubiri zihagije, usanga bamwe mu baturage bo mu karere ka Burera, by’umwihariko igitsina gabo babinenga bavuga ko nta mugabo ukwiriye kubirya. Isombe ni ikiribwa gikungahaye ku butare bugira uruhare mu ikorwa ry’amaraso naho ibihumyo bikaba bikungahaye kuri Calicium ifasha amagufa gukomera, gusukura umubiri no kongera ubudahangarwa bw’umubiri. Musabyimana Narcisse wo mu murenge wa Cyeru, yagize ati “Kuva nkiri muto sinigeze mbona sogokuru cyangwa data barya isombe. Nta n’umugabo nabibonyeho kuko ibiti byayo twayifataga nk’igicucu cyo kugamamo izuba. Hari n’abavugaga ko abagore bashobora kuyirogeramo abagabo,…

SOMA INKURU

U Rwanda rugiye kwakira ibihugu 40 bigize ihuriro ry’imitwe y’ingabo zirwanira mu kirere

Ubutumwa bwanyujijwe ku rubuga rwa Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda rivuga ko abagera ku 160 bavuye mu bihugu 40 bigize ihuriro ry’imitwe y’ingabo zirwanira mu kirere muri Afurika (Association of African Air Forces: AAAF) ari bo bazitabira inama aho bazaganira ku ngamba zo kugeza ku rundi rwego igisirikare kirwanira mu kirere kuri uyu mugabane. Iyi nama  izabera i Kigali muri Convention Centre kuva ku wa 24 kugeza ku wa 28 Mutarama 2022, igamije gushyiraho urubuga abagize iri huriro bazajya baganiramo bakanahana ibitekerezo ku buryo ibibazo by’umutekano bibangamiye akarere muri rusange n’umugabane…

SOMA INKURU

Gisagara: Imvura idasanzwe yangije byinshi inatwara ubuzima bw’umuntu

Imvura y’amahindu yatangiye kugwa ku wa Kane tariki ya 20 Mutarama 2022, ahagana saa cyenda ivanze n’umuyaga ndetse irimo imirabyo n’inkuba, mu karere ka Gisagara yangije byinshi ndetse itwara n’ubuzima bw’umuntu. Kugeza ubu mu murenge wa Save imitungo y’abaturage yangiritse imaze kumenyekana ni inzu 51 n’imyaka itandukanye yo mu mirima ku buso bwa hegitari 60. Umuntu byahitanye ni umugore inkuba yakubitiye mu mudugudu wa Musekera, mu kagari ka Zivu. Uwo mugore wari ufite umwana umwe anatwite inkuba yamukubise ari mu nzu. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Save, Muhire David Ntiyamira, yatangaje…

SOMA INKURU

Hari icyizere cyo gusubira mu buzima busanzwe- Dr Mpunga

Ubwo yari mu kiganiro n’abanyamakuru kuwa 15 Mutarama 2022, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima ushinzwe Ubuvuzi bw’Ibanze, Dr Mpunga Tharcisse, yatangaje ko ubuzima bushobora gusubira uko bwahoze mu gihe nta yindi coronavirus nshya yihinduranyije yaba ibonetse. Dr Mpunga yatangaje ko ugereranyije imibare y’abanduye mu cyumweru cyatangiye kuwa 10 Mutarama n’icyakibanjirije cyatangiye kuwa 3 Mutarama, imibare yagabanutse ku buryo bugaragara, bitanga icyizere ku koroshywa kw’ingamba. Dr. Mpunga yavuze ko uretse n’igabanuka ry’abandura, umubare w’abakingirwa ugenda wiyongera ku buryo nibagera ku ntego bihaye yo gukingira miliyoni 1,6 mu minsi 15 bagahabwa…

SOMA INKURU

Abana batandatu batawe n’ababyeyi bahawe ubufasha

Ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu bwashyikirije ibiribwa n’ibikoresho byo mu rugo  abana batandatu batawe n’ababyeyi babo batuye mu mudugudu wa Rusongati, akagari ka Gisa, mu Murenge wa Rugerero, mu karere ka Rubavu. Ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu bubikoze nyuma y’uko iki kibazo cy’aba abana kimaze imyaka ine bibana kigaragaye mu itangazamakuru, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, Jean Marie Vianney Gatabazi, agasaba akarere ka Rubavu kubafasha. Umuyobozi w’akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Ishimwe Pacifique, yasuye uyu muryango w’abana batandatu batawe n’ababyeyi babo basigaranwa na Nyirasenge, Marie Chantal Barayavuga, abashyikiriza ubufasha bw’ibiribwa, ibiryamirwa…

SOMA INKURU

Rwamagana: Inzego z’umutekano zarashe umusore w’imyaka 22

Ahagana saa cyenda z’ijoro kuwa 15 Mutarama 2022, mu muhanda uri hagati y’ umurenge wa Mwurire na Munyiginya, mu kagari ka Ntunga mu mudugudu wa Kimbazi ho mu Ntara y’Iburasirazuba, mu karere ka Rwamagana,  inzego za gisirikare zarashe umusore bivugwa ko yashatse kuzirwanya, ahita ahasiga ubuzima. Amakuru avuga ko ubwo inzego za gisirikare zari mu gikorwa cyo gucunga umutekano zabonye uyu musore ari gushaka gupakurura imodoka yari ipakiye imitwaro y’amakaro agateshwa ariko nyuma agashyamirana, arazirwanya nazo niko guhita zimurasa. Hari amakuru kandi ko uyu musore yari asanzwe azwiho ibikorwa by’ubujura…

SOMA INKURU

Icyo Minisitiri Gatabazi avuga ku ikumirwa ry’abafana ku bibuga

Mu mpera z’Ukuboza ni bwo abafana bongeye gukumirwa ku bibuga mu gihe nta mezi ane yari ashize bemerewe kwitabira amarushanwa y’imbere mu gihugu. Basabwaga kuba barikingije ndetse bafite ibisubizo byo mu masaha 48 bigaragaza ko bipimishije COVID-19, ubwo Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, yari yitabiriye umukino wahuje Rayon Sports na Musanze FC yatangaje ko ikibazo cy’abafana bakumiriwe ku kibuga kizwi ariko kirikwigwaho. Minisitiri  Gatabazi yagize ati “Murabizi ko mu mpera z’uyu mwaka haje ubwoko bushya bwa COVID-19 ‘Omicron’ butuma dutinya ko ubwandu bushobora kwiyongera, dusaba ko imikino yaba…

SOMA INKURU

Urubanza rwitiriwe Rusesabagina rurakomereza mu rukiko rw’ubujurire

Kuri uyu wa Mbere kuwa 17 Mutarama 2022, urukiko rw’ubujurire ruratangira kuburanisha urubanza rw’abari abayobozi, abayoboke n’abarwanyi b’umutwe wa MRCD-FLN barimo na Paul Rusesabagina wari uwukuriye, bahamijwe ibyaha bifitanye isano n’iterabwoba. Ubwo baburanishwaga n’urukiko rukuru mu rugereko ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambuka imbibi, Paul Rusesabagina n’abandi 20 baregwaga hamwe bari bakatiwe ibihano bihera ku myaka 3 kugera kuri 25. Ubujurire bugiye gusuzumwa ni ubw’abaregeye indishyi bagaragaje ko batishimiye uko zabazwe bashingiye ku byo bari basabye mu iburanisha. Nsengiyumva Vincent yari umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyabimata aho abarwanyi b’uyu mutwe bateye bakamurasa…

SOMA INKURU

Yatangaje ko ari mu rukundo nyuma y’ibikomere yahuye nabyo

Mu kiganiro Aline Gahongayire yagiranye na Radio Rwanda cyabaye ku mugoroba wo kuwa Gatandatu tariki 15 Mutarama 2022, yatangaje ko aryohewe n’urukundo muri iki gihe n’umukunzi we mushya ushobora kuba atari uwo mu Rwanda. Uyu muhanzikazi watangiye umuziki afite imyaka 12 y’amavuko, avuga ko aryohewe n’ubuzima bushya bw’urukundo rw’icyanga yinjiyemo kuko yabanje gufata igihe kinini cyo gukira ibikomere by’urukundo rw’ahahise. Gahongayire avuga ko ntawe yakwifuriza gutandukana n’uwo akunda bitewe n’ibihe yanyuzemo. Ati “ Urukundo ni rwiza kubera y’uko ntigeze naba mu rukundo cyangwa se muri ‘relationship’ irapfa nta muntu nifuriza…

SOMA INKURU