Amayeri ya Perezida Putine yatangiye kunaniza intasi za USA

Ubuyobozi bw’intasi za Leta Zunze Ubumwe za Amerika bwatangaje ko Perezida Putin ashobora gutungurana bidasanzwe, intambara yatangije muri Ukraine akayigeza ku rundi rwego. Umuyobozi w’uru rwego muri Amerika, Avril Haines yatangaje ko bigoye kumenya icyo Perezida Putin ateganya gukora nyuma y’amezi abiri atangije urugamba. Nubwo u Burusiya bwamaze kwigarurira agace ka Donbas, Haines yagize ati “ ntabwo twizeye ko urugamba rwa Donbas ruzatuma intambara ishyirwaho iherezo.” Inzego z’ubutasi za Amerika zavuze ko bisa n’aho Putin ari gutegura intambara izamara igihe kinini ku buryo kuri we intsinzi yarenga n’uduce twa Donbas.…

SOMA INKURU

Kimwe mu bihugu bigize EAC cyabeshye abishwe na covid-19

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS, ryatangaje ko Kenya yabeshye imibare y’abishwe na Covid-19, iwugabanyaho ibihumbi 20 mu mwaka ushize. Mu 2021, Kenya yagize umubare munini w’impfu zatewe na COVID-19, aho nibura mu bantu 100.000, iki cyorezo cyicaga 45. Bisobanuye ko nibura abantu 24.471 bahitanywe nacyo. Minisiteri y’Ubuzima muri Kenya yo yatangaje ko kugeza mu mpera z’umwaka ushize, abari bamaze guhitanwa na COVID-19 bari 5,381, mu mwaka wabanje [2020] bari 1.681, bisobanuye ko mu 2021 bageraga kuri 3.700. The Nation yo muri Kenya yanditse ko imibare ya OMS yo…

SOMA INKURU

Umugabo ushinjwa gukwirakwiza amavuta yaciwe mu Rwanda yafashwe

Polisi y’u Rwanda ishami rishinzwe kurwanya magendu n’ibindi byaha (ASOC), ku wa Mbere tariki ya 09 Gicurasi, ryafashe umugabo ukurikiranyweho gukwirakwiza amavuta yangiza uruhu azwi nka mukorogo. Aya mavuta ahindura uruhu aherutse kwamaganwa n’Umukuru w’Igihugu mu mbwirwaruhame yavuze asoza Congress ya RPF-Inkotanyi yabaye tariki 30 Mata, 2022. Perezida Paul Kagame yagize ati “Hari ikibazo nari nzi ko muri RPF tutakigira, abantu batwika imibiri yabo ngo base nk’abazungu, hari ibintu bitwika abantu kandi bigira ingaruka mbi cyane, … ugasanga abantu intego yabo ya mbere ni ukwitukuza, ariko rero hari abagira ibyago bashaka…

SOMA INKURU

Ikibazo cy’abarwayi batahabwaga imiti ku bitaro bya Muhima cyahagurukiwe

Abasenateri bagize Komisiyo y’imibereho y’abaturage n’uburenganzira bwa muntu, basabye ko ikibazo cy’abarwaye indwara zitandura bavurirwa mu bitaro bya Muhima batabona imiti uko bikwiye cyabonerwa igisubizo kugira ngo hirindwe ko uburwayi bafite bwarushaho kubakomerera. Ibitaro bya Muhima bivuga ko hari abaturage 902 barwaye indwara zitandura bikurikirana barimo abafite ikibazo cy’umuvuduko w’amaraso, Diyabete, indwara z’umutima ndetse na Asima, abafite izi ndwara bavuga ko imiti ari ingenzi cyane ku buzima bwabo. Ikibazo cy’ibura ry’imiti irimo ikoreshwa mu kuvura umuvuduko w’amaraso ndetse n’indwara ya Asima, ni kimwe mu byo umuyobozi w’ibitaro bya Muhima Dr.…

SOMA INKURU

Ibyari Miss Rwanda byahinduye isura, ibyishimo byahindutse amarira

Kuri uyu wa mbere tariki ya 9 Gicurasi 2022, nibwo Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco yatangaje ko ibaye  ihagaritse irushanwa rya “Miss Rwanda” mu gihe hagikorwa iperereza ku byaha Ishimwe Dieudonné ashinjwa, cyane ko ari we muyobozi wa “Rwanda Inspiration Back Up”  itegura iri rushanwa. Iri tangazo rikaba ryaje rikurikira inkuru y’ifatwa rya Nyampinga w’u Rwanda wa 2017,  Miss Iradukunda Elsa, bitangazwa ko yatawe muri yombi na “RIB” (Urwego  rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha) sitasiyo ya Remera ejo hashize ku cyumweru tariki  8 Gicurasi, akaba akurikiranyweho ibyaha byo kubangamira iperereza ku birego bishinjwa Ishimwe Dieudonné.…

SOMA INKURU

Mu gihugu cy’abaturanyi abaturage bakomeje kwicwa

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, yihanganishije imiryango y’abaturage 35 bishwe kuri iki cyumweru, tariki 8 Gicurasi, mu gitero cyagabwe n’umutwe witwaje intwaro wa Codeco. Ni ubutumwa Perezida Tshisekedi yatanze yifashishije Twitter, aho ari mu ruzinduko muri Sénégal. Yihanganishije imiryango yagize ibyago, “anashimangira ubushake bwo kurandura iyi mitwe yitwaje intwaro iri ku butaka bwa Congo.” Ni imibare ariko iri munsi y’abantu barenga 60 byari byatangajwe ko bishwe muri ako gace ka Djugu mu Ntara ya Ituri. Umuyobozi wa Segiteri Banyali-Kilo, Innocent Matukadala, yatangarije Radio Okapi kuri iki…

SOMA INKURU

Ruhango: Icyo abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi basabwa mu Gutanga ubuhamya

Perezida w’Umuryango uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Nkuranga Egide yibukije abatanga ubuhamya burebana n’amateka ya Jenoside ko batagomba kubuhina kuko bitiza umurindi abayihakana. Mu muhango wo Kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, no gushyingura imibiri y’Abatutsi irenga 2000, Perezida wa IBUKA Nkuranga Egide yanenze abatanga ubuhamya ko hari bamwe muri bo bahabwa umwanya wo kuvuga uko Abatutsi bishwe n’uko barokotse bakavuga baziga aho kuvuga ubuhamya bwimbitse. Uyu Muyobozi yabivuze agendeye ku buhamya bugufi bwatanzwe na Kanusu Gaspard, kuko bwafashe iminota mikeya, ababwumvise bavugaga…

SOMA INKURU

27% by’abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi bafite ihungabana -RBC

Ubushakashatsi buheruka gukorwa n’Ikigo cy’Igihugu cy’ Ubuzima, “RBC” , ku bijyanye n’ihungabana mu banyarwanda bwagaragaje ko 27% by’abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 barifite. Misigaro Nancy, ukora muri RBC mu ishami ry’ubuzoma bwo mu mutwe yatangaje ko ikibazo cy’ihungabana by’umwihariko mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi kiri ku rwego ruhangayikishije igihugu ari nayo mpamvu ku bufatanye n’izindi nzego hakomeje gukora ibishoboka byose mu kugihashya. Ati “Turimo kurwana no kugira ngo Umunyarwanda ugira ibibazo by’ihungabana yaba uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi cyangwa undi wese ugira ibibazo abashe kubona ubuvuzi. Ibyo byose ni uruhererekane…

SOMA INKURU

Yasanzwe yapfuye nyuma yo gushakisha imbaraga z’umurengera mu gutera akabariro

Albert Agomavi w’imyaka 40 y’amavuko yasanzwe mu cyumba cya hoteli yashizemo umwuka nyuma yo gukoresha umuti utuma umugabo atarangiza imburagihe. Amakuru aturuka mu muryango we aremeza ko uwo mugore yapfuye bari kumwe atari umugore we w’isezerano, ahubwo ni bamwe bicuruza. Byabereye muri Climax Hotel iherereye ahitwa Pokuase mu gace ka Greater Accra mu gihugu cya Ghana. Binjiye muri iyi hoteli tariki 4 Gicurasi 2022, ahagana mu masaha ya saa kumi n’imwe z’umugoroba. Abakozi b’iyi hoteli batangaje ko bumvise uwo mugore atabaza cyane, bagiye kureba basanga umugabo yapfuye aryamye ku gitanda,…

SOMA INKURU

Icyo Munyakazi Sadate atangaza ku mukobwa umushinja kumufata ku ngufu

Mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki 8 Gicurasi 2022, nibwo umukobwa ukoresha amazina ya Afsa Karenzi kuri Twitter, yanditse kuri uru rubuga avuga ko yakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina na Munyakazi Sadate, ibyo we ahakana yivuye inyuma. Yagize ati “Nakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina nafatwa ku ngufu na Sadate Munyakazi.” Yakomeje abwira RIB ko yagira icyo ikora ku byamubayeho, anasaba ko yarindwa ibikangisho by’uyu mugabo. Munyakazi Sadate mu kiganiro yagiranye na IGIHE nyuma y’ubu butumwa, yavuze ko uyu mukobwa nta hantu amuzi amugira inama yo kwitabaza ubutabera. Ati “Ntabwo…

SOMA INKURU