Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen. Jean Bosco Kazura asanga abasirikare ari abenegihugu nk’abandi, bityo ntaho bakwiye guhezwa mu gihe cyose ibyo bakora biteza imbere igihugu kandi bikaba bikurikije amategeko. Ibi yabigarutseho ku munsi wa nyuma w’inama Y’iminsi 3 ku mutekano w’igihugu yari imaze iminsi 3 ibera i Kigali. Ikiganiro cyibanze ku ruhare rw’inzego z’umutekano mu iterambere ry’igihugu n’iry’abaturage ku mugabane wa Afurika nicyo cyabaye icya nyuma mu byatangiwe mu nama ku mutekano w’igihugu, National Security Symposium 2022. Impuguke n’inararibonye mu by’igisirikare n’umutekano zagaragaje ko amakimbirane n’ubwumvikane buke hagati y’inzego…
SOMA INKURUAuthor: umuringanews
Urubyiruko rwibukijwe aho rwakura amakuru nyayo kuri Jenoside yakorewe abatutsi
Ubwo ihuriro ry’urubyiruko ryateguwe ku ntego yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, kwibukiranya ingaruka za Jenoside no kwishakamo imbaraga zo gukomeza kubaka amateka mashya ari nako habungabungwa amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, hanyomozwa abagerageza kuyihakana no kuyipfobya, Minisitiri Dr Bizimana yarutangarije aho bakura amakuru nyayo kuri Jenoside yakorewe abatutsi . Ibi byabaye kuri uyu wa Gatanu, tariki 20 Gicurasi 2022, mu butumwa yagejeje ku biganjemo urubyiruko n’abayobozi mu nzego zitandukanye bitabiriye Ihuriro ry’Urubyiruko ryiswe ‘Igihango cy’Urungano’ ribaye ku nshuro ya cyenda, Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascène, yibukije…
SOMA INKURUIdosiye ya Miss Elsa yashyikirijwe urukiko, urubanza rutegerejwe na benshi kuwa kabiri
Kuwa kane tariki 19 Gicurasi 2022 ni bwo dosiye ikubiyemo ibirego bya Miss Iradukunda Elsa na Notaire Uwitonze Nasira yashyikirijwe Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro, urubanza rukaba ruzaburanwa kuwa Kabiri, tariki ya 24 Gicurasi 2022. Mu byaha aba bombi bakurikiranyweho harimo icyo gutanga ubuhamya bw’ibinyoma. Amategeko agena ko uwagikoze abigambiriye iyo kimuhamye ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka itatu n’ihazabu y’ibihumbi 500 Frw ariko itarenze 1.000.000 Frw. Ikindi cyaha bakurikiranyweho ni ukoshya abitabajwe mu nzego z’ubutabera. Iyo umuntu agihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze…
SOMA INKURUInkunga yatanzwe n’Ababiligi yitezweho byinshi ku bagore n’urubyiruko
Kuri uyu wa Gatanu, tariki 20 Gicurasi 2022, hagati ya Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana na Ambasaderi w’u Bubiligi i Kigali, Bert Versmessen, hasinywe amasezerano y’ inkunga ya miliyoni 17,6 z’amayero ni ukuvuga asaga miliyari 18 z’amafaranga y’u Rwanda, akaba azashorwa mu guhanga imirimo ku bagore n’urubyiruko mu Mujyi wa Kigali n’Intara y’Iburengerazuba. Imirimo izahangwa ni iyo mu bijyanye n’inganda, ubwubatsi, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’ubucuruzi. Abagore n’urubyiruko rwo muri Kigali n’uturere twa Rubavu, Karongi, Rutsiro, Rusizi na Nyamasheke ni bo bazagerwaho n’iyi gahunda. Umushinga wagenewe iyi nkunga uzashyirwa mu…
SOMA INKURUAbatanga serivise z’ubwishingizi baranengwa
Bamwe mu badepite bagarutse ku kibazo cy’urwego rw’ubwishingizi rutemerera ihiganwa mu mitangire ya serivisi, bavuga ko abaguzi babura amahitamo kubera ishyirwaho ry’ibiciro rusange na serivisi zisa, zimwe zinubirwa ko ziba zikandamiza abaguzi. Komisiyo y’ubukungu mu Nteko Ishinga Amategeko, irasanga hari ikigomba gukorwa mu rwego rwo kuzamura uruhare rw’ubwishingizi mu bukungu bw’igihugu n’imibereho y’abaturage. Ibi byavuzwe ubwo komisiyo y’ubukungu n’ubucuruzi mu Nteko Ishinga Amategeko umutwe w’abadepite yagaragarizaga iyo nteko raporo yayo ku isesengura yakoreye raporo y’ibikorwa bya banki nkuru y’u Rwanda. Iyi komisiyo y’ubukungu n’ubucuruzi mu isesengura yakoze yagarutse ahanini ku…
SOMA INKURURwanda: Hari abagomba gukomeza kwambara agapfukamunwa
Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere, RDB, rwasabaye abakora muri serivisi zirimo Restaurant, Salon n’ahandi gukomeza gukora akazi kabo bambaye agapfukamunwa mu gihe bari kwakira ababagana. Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 13 Gicurasi 2022 muri Village Urugwiro, iyobowe na Perezida Paul Kagame yashyize abayobozi mu myanya, ifata ibyemezo n’ingamba zo gukomeza guhangana n’icyorezo cya Covid-19. Iyi nama yavuze ko ingamba zisanzweho zizakomeza gukurikizwa, kandi zizongera kuvugururwa mu gihe cy’ukwezi kumwe hashingiwe ku isesengura ry’inzego z’ubuzima. Iri tangazo rivuga ko Abanyarwanda n’abaturarwanda barasabwa kwikingiza byuzuye, kugira ngo bemererwe kujya ahantu hahurira abantu benshi…
SOMA INKURUNyagatare: Bane bafashwe bagerageza kwinjiza ibiyobyabwenge mu Rwanda
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba Superintendent of Police (SP) Hamdun Twizeyimana, yatangaje ko hafashwe abantu bane mu bihe bitandukanye bagerageza kwinjiza ibiyobyabwenge, abandi bahungira mu gihugu cya Uganda. Yagize ati “Aba bantu bafashwe bagerageza kwinjiza mu gihugu urumogi, kanyanga, n’izindi nzoga zitemewe ndetse n’amasashe atemewe gukoreshwa mu Rwanda.” Yongeyeho ko abafashwe bafatanwe ibiro 5 by’urumogi, amasashe atemewe gukoreshwa mu Rwanda ibihumbi 40, Litiro 115 za kanyanga, amacupa 750 y’inzoga bita African Gin, n’amacupa 83 ya Zebra Gin.” SP Twizeyimana yavuze ko ibi bikorwa byagezweho biturutse ku makuru yizewe yatanzwe…
SOMA INKURUIbiganiro hagati y’ingabo z’u Rwanda na Uganda byitezweho byinshi
Nyuma y’iminsi ine y’ibiganiro byasojwe ejo hashize tariki 16 Gicurasi 2022, Leta y’u Rwanda na Uganda byashyizeho uburyo bushya bw’imikoranire, mu rwego rwo kurushaho kuzahura umubano hagati y’ibihugu byombi wigeze kumara igihe kinini utameze neza. Ibi bikubiye mu butumwa bwanditswe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka, Lt. Gen. Muhoozi Kainerugaba, wari umaze iminsi mu biganiro n’itsinda ry’u Rwanda ryari riyobowe n’Umuyobozi ushinzwe Ubutasi bw’Igisirikare mu Ngabo z’u Rwanda (RDF), Brig Gen Vincent Nyakarundi. Uyu muyobozi yagize ati “Nyuma y’iminsi ine y’isuzuma ryatanze umusaruro twageze ku myanzuro myiza ijyanye…
SOMA INKURURutsiro: Kwitwa inganzwa bakarinda abana babo imirire mibi nta pfunwe bibatera
Ubushakashatsi bwakozwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare “DHS” muri 2015 bwagaragaje ko abana bari bagwingiye bari 45,8%, muri 2020 bwagaragaje ko igwingira ryari rigeze kuri 44,4%, Guverinoma ikaba yarihaye intego yo kugabanya igwingira rikagera munsi ya 19% bitarenze umwaka wa 2024. Akaba ari muri urwo bamwe mu bagabo bemeje gufatanya n’abagore babo muri uru rugamba nubwo babita inganzwa. Akarere ka Rutsiro ni kamwe mu turere 13 two mu Rwanda turi kwitabwaho byihariye nyuma y’aho bigaragaye ko igwingira ry’abana riri hejuru cyane, ni muri urwo rwego hari abagabo bahagurukiye iki kibazo nubwo bagenzi…
SOMA INKURUGusabwa ruswa y’igitsina ntibyamuciye intege ahubwo byamufashije gutera intambwe
Ishimwe Sandra uzwi nka Nadia muri Citymaid, ni umwe mu bakobwa uzwi muri sinema nyarwanda watinyutse guhishira ko yatswe ruswa y’igitsina kugira ngo abashe kwinjira muri uyu mwuga ngo ariko ibi byamuteye imbaraga kuri ubu akaba yashyize hanze filime ye bwite yise “umubi”. Mu myaka 10 amaze muri uyu mwuga yashimye Imana yamufashije kurenga iyi mitego, ati “Ndabishimira Imana, byansabye kwihangana no kudashaka kwirukansa ibihe…erega bakunze kuvuga ko iyo ubuze ubwenge n’Imana ikureka, byansabaga kwihangana sinshake kwirukansa ibihe, nkizera ko hari aho nzagera igihe nyacyo kigeze.” Filime ‘Umubi’ yakinwe mu…
SOMA INKURU