Yiyahuye nyuma yo kwihekura no gukomeretsa bikomeye uwo bashakanye

Mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki 8 Gicurasi 2022, mu mudugudu wa Rusororo, mu kagari ka Kirengeri, umurenge wa Byimana,  nibwo hamenyekanye Nemeye Bonaventure ukekwaho kwica umwana we w’imyaka ine no gukomeretsa umugore we, yiyahuye akoresheje tiyoda.  Amakuru aturuka muri uwo mudugudu avuga ko uwo mugabo yashinjaga umugore we kumuca inyuma agasambana n’abandi bagabo. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Byimana, Mutabazi Patrick, yabwiye IGIHE ko iperereza ryatangiye ariko amakuru y’ibanze bafite ari uko uwo mugabo yabanje gukubita umugore we aramukomeretsa, abaturanyi batabaye yikingirana mu nzu aniga umwana we aramwica, na…

SOMA INKURU

Perezida wa Ukraine yatangaje ko nta masezerano aha agaciro kugeza ubu

Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, yatangaje ko kugeza ubu nta gaciro yaha amasezerano y’amahoro mu gihe cyose ingabo z’u Burusiya zikiri ku butaka bw’igihugu cye.  Perezida Zelensky yakomeje ashimangira ko hari ibyo igihugu cye cyakwihanganira ariko hatarimo kwemera kuvogerwa. Yagize ati “Guhagarika intambara hagati y’u Burusiya na Ukraine birasaba ko ibintu bisubira nk’uko byari bimeze muri Gashyantare. Natorewe kuba Perezida wa Ukraine ntabwo ari Ukraine iciriritse. Iyi ni ingingo ikomeye kuri njyewe.” Perezida wa Ukraine kandi yongeye kuvuga ko habaho ibiganiro bya dipolomasi bigamije guhuza impande zombi nubwo hari byinshi…

SOMA INKURU

Perezida Putin yaciye bugufi asaba imbabazi Isiraheri

Mu ntangiriro za Gicurasi 2022 nibwo  Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Sergei Lavrov yatangaje ko Adolf Hitler ufatwa nk’umucurabwenge wa Jenoside yakorewe Abayahudi afite amaraso y’abayisiraheri, ibi byatumye Perezida w’u Burusiya, Vladmir Putin aca bugufi asaba imbabazi Isiraheri. Aya magambo yatumye perezida w’u Burusiya acira bugufi Isiraheli, Minisitiri Lavrov yabitangaje asobanura impamvu u Burusiya buvuga ko Ukraine ari iy’aba Nazi nubwo Perezida wayo ari Umuyahudi. Ati “Kuba ibintu ari uko bimeze ntibikuraho kuba hari aba Nazi muri Ukraine. Nibaza ko na Hitler nawe yari afite amaraso y’Abayahudi”. Yakomeje avuga ko bamwe mu…

SOMA INKURU

Covid-19 yongeye gufata indi ntera muri Afurika y’Epfo

Abarwayi bashya ba covid-19 bagera ku 9757  babonetse muri Afurika y’Epfo ejo hashize kuwa Kane tariki 5 Gicurasi 2022,  baje basanga abandi 6170 bari banduye ku munsi wari wabanje, kikaba cyarishe abantu barindwi. Amakuru atangwa n’inzego z’ubuzima muri icyo igihugu agaragaza ko umubare munini w’abanduye basanganywe ubwoko bwa COVID-19 buzwi nka Omicron. Kuwa Gatatu tariki 4 Gicurasi 2022, Umuyobozi Mukuru w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, Dr Tedros Adhanom Ghebreyesus yari yatangaje ko ubwoko bushya bwa Omicron buzwi nka BA.4 na BA.5 aribwo buri inyuma y’izamuka ry’iki cyorezo muri Afurika…

SOMA INKURU

Umuyobozi w’ishuri arashinjwa gukubita abanyeshuri yihanukiriye

Umuyobozi w’Ishuri Saint Ignace riherereye mu murenge wa Mugina, mu karere ka Kamonyi, arashinjwa gukubita abanyeshuri akoresheje ingufu bikabaviramo gukomereka. Ubuyobozi bw’umurenge wa Mugina buvuga ko iki kibazo cyo guhana abanyeshuri cyabaye kuwa Mbere tariki ya 2 Gicurasi 2022, ariko bakaba bakimenye ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri taliki ya 03 Gicurasi, 2022. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Mugina Ndayisaba Egide avuga ko bakimara kumenya ko Umuyobozi w’Ikigo yakubise aba banyeshuri bihutiye kuhagera kugira ngo basuzume imiterere y’ikibazo. Ati “Ubu niho turi kandi turi kumwe n’inzego z’Ubushinjacyaha”. Ndayisaba yavuze ko nta…

SOMA INKURU

Ikibazo cy’abarwayi basiragizwa gishobora kuba kigiye gukemuka

Kugeza ubu ibitaro bya Kaminuza bya Butare, ibya Kigali n’ibitaro bya gisirikari bya Kanombe byagiranye amasezerano n’ibitaro byitiriwe umwami Faycal, kugira ngo byohererezanye abarwayi. Minisiteri y’Ubuzima yavuze ko ubu bufatanye buzarangiza ikibazo cy’abarwayi bakabakaba ibihumbi bitatu bahawe rendez-vous zo kubagwa, zimara igihe kirekire, ikaba irimo kureba uko bavurwa mu gihe cya vuba. Ubu bufatanye hagati y’ibitaro bikomeye hano mu Rwanda ije mu gihe wasangaga ahenshi muri ibi bitaro cyane bya Kaminuza bya Butare n’ibitaro bya Kigali hari abantu benshi cyane baba bategereje ko bazerwaho kuri gahunda bawe. Iki kibazo cyatumaga…

SOMA INKURU

Abarimu bashinjwa gusambanya abana batawe muri yombi

Urwego rw’igihugu rw’ubushinjacyaha (RIB) rwataye muri yombi abarimu babiri bo mu turere twa Rubavu na Karongi, bakurikiranyweho gusambanya abana bato basanzwe bigisha amasomo ya nimugoroba “Cour du Soir”. Inkuru dukesha IGIHE, iravuga ko kuwa 30 Mata 2022, ari bwo RIB yafunze umwarimu wigisha ku Rwunge rw’Amashuri rwa Umubano II mu karere ka Rubavu, akurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umwana w’umukobwa w’imyaka icyenda. Inkuru ivuga ko uyu mwarimu yajyaga akunda gusoma uwo mwana, akanamukoza intoki mu gitsina ndetse ko yabikoze mu bihe bitandukanye yigisha uwo mwana. Uyu mwarimu utavuzwe amazina, afungiye kuri…

SOMA INKURU

Icyo abayobozi bitabiriye Inama Nkuru ya 15 y’Umuryango FPR-INKOTANYI basabwe

Inama Nkuru ya 15 y’Umuryango FPR-INKOTANYI iyobowe na Perezida Paul Kagame akaba na Chairman, yabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 30 Mata 2022, ibera i Kigali kuri Arena, mu karere ka Gasabo, yibukije abayobozi ko abanyarwanda babagiriye icyizere bakabatora, ko nabo bagomba kugira uruhare mu gutuma imibereho yabo ikomeze gutera imbere.  Perezida Kagame yagize ati “ Uyu ni umwanya mwiza wo gusuzuma ibyo twiyemeje gukorera igihugu cyacu tureba aho cyavuye, aho kigeze, gufata ingamba zo kwiyubaka hagamijwe kwihutisha amajyambere y’igihugu, guhangana n’ibibazo byose bishobora kuvuka binyuze mu kwishakamo ibisubizo no…

SOMA INKURU

Umunsi w’abakozi usanze benshi bibaza irengero ry’igenwa ry’umushahara fatizo

Mu gihe nta mukozi uzi neza impamvu zakomeje kudindiza igenwa ry’umushahara fatizo mu Rwanda, abakozi benshi bakomeje kubaho bigoranye biturutse ku guhembwa intica ntikize, ibi bikaba bikomeje kuba ikibazo aho ibicuruzwa byikuba mu biciro aho kugeza ubu harimo n’abizihiza umunsi mpuzamahanga w’umurimo batazi igihe umushahara fatizo uzavira mu magambo ukaba impamo. Ingingo ya 68 y’Itegeko rigenga Umurimo mu Rwanda ryo muri 2018, ivuga neza ko Iteka rya Minisitiri ufite umurimo mu nshingano ze rigena umushahara fatizo. Iyo ngingo yari no mu Itegeko rigenga Umurimo ryasimbuwe muri 2018 n’iririho ubu, rikaba…

SOMA INKURU

Bihaye igihe cyo gutegeka bise inzibacyuho

Nyuma y’amezi umunani ubutegetsi bwa Alpha Condé buhiritswe muri Guinée, agatsiko ka gisirikare kamuhiritse ku butegetsi katangaje ko inzibacyuho izamara amezi 39, ni ukuvuga imyaka isaga itatu. Byatangajwe na colonel Mamady Doumbouya uyoboye igihugu kuri ubu, nyuma y’igitutu ako gatsiko kamaze iminsi gashyirwaho ngo gatangaze igihe ubutegetsi buzasubirizwa mu maboko y’abasivile. Mu ijambo yagejeje ku baturage binyuze kuri Televiziyo y’Igihugu, colonel Mamady Doumbouya yavuze ko atari umwanzuro wafashwe n’abantu runaka ku giti cyabo, ahubwo ko waturutse mu biganiro byakozwe hagati y’inzego zitandukanye, nkuko RFI yabitangaje. Biteganyijwe ko uwo mwanzuro wafashwe…

SOMA INKURU