Ubuyobozi bw’umutwe wa M23 bwatangaje ko bushyigikiye ibyemezo by’Abakuru b’Ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba mu gukemura intamabara binyuze mu nzira y’amahoro no kurandura burundu amakimbirane muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Binyuze mu itangazo ryashyizweho umukono n’Umuvugizi wa M23, Maj Willy Ngoma yashimiye abakuru b’ibihugu ku kuba baramaganye imvugo zibiba urwango n’amacakubiri, yerekana ko hari abayobozi babiri inyuma. Ati “Turashima cyane Abakuru b’Ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba ku bushake n’umwazuro bafashe kw’ihagarikwa ry’imbwirwaruhame zibiba urwango ruganisha kw’icengezamatwara rya Jenoside, turasaba Abanye-Congo bose n’imitwe ya Politiki guhuriza hamwe mu…
SOMA INKURUAuthor: umuringanews
Birashoboka ko ihohoterwa rishingiye ku gitsina ryaranduka- Madame Jeannette Kagame
Madamu Jeannette Kagame yatangaje ko ku bufatanye n’ubushake bw’inzego zose, bishoboka kandi byihutirwa ko ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abagore n’abakobwa ryaranduka. Ibi Madamu wa Perezida wa Repubulika yabigarutseho ubwo yatangizaga Inama y’Ihuriro ry’Abagore bahagarariye abandi mu muryango w’Ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza wa Commonwealth bitabiriye inama ya CHOGM iteraniye i Kigali. Madamu wa perezida wa Repubulika yibukije ko n’ubwo iyi nama yagiye ikomwa mu nkokora n’icyorezo cya COVID19, abantu bishimiye ko u Rwanda rwakiriye iyi nama. Madamu Jeannette Kagame yashimangiye ko yizera ko ingingo zizaganirwaho muri iyi nama izamara iminsi…
SOMA INKURURwanda: Igikorwa cyo gusura abagororwa cyabaye gihagaritswe
Urwego rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa, RCS, rwatangaje ko rwahagaritse ibikorwa byo gusura abafungiye mu magereza atandukanye kubera ibikorwa by’amasuku n’ubukangurambaga ku Ibarura Rusange ry’Abaturage rigomba kuyakorerwamo. Mu itangazo RSC yashyize hanze yavuze ko iki cyemezo gitangira kubahirizwa guhera kuri uyu wa Mbere, tariki 20 Kamena 2022 kugeza ku wa 27 Kamena. Ni icyemezo cyafashwe kuko muri gereza zose zo mu Rwanda hateganyijwe “ibikorwa by’isuku birimo gutera imiti yica imibu itera Malaria n’ubukangurambaga ku bacungagereza n’abandi bakozi ba gereza ku birebana n’ibarura rusange ry’abaturage.” Biteganyijwe ko iri barura rusange ry’abaturage rizatangira tariki…
SOMA INKURUUrubyiruko rusaga 1000 rwitabiriye CHOGM 2022
Urubyiruko rusaga 1000 ruhagarariye urundi, ruturutse mu bihugu 54 byo mu muryango w’Ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza wa Commonwealth, ruteraniye muri Intare Arena mu ihuriro ry’urubyiruko rya CHOGM 2022 rizamara iminsi itatu. I Kigali hatangiye Ihuriro rya 12 ry’Urubyiruko rwo mu muryango w’Ibihugu bikoresha Ururimi rw’Icyongereza Commonwealth. Ni ihuriro ririmo guhuza urubyiruko rusaga 1,000 ruturutse mu bihugu 54 bigize Umuryango w’Ibihugu Bikoresha Ururimi rw’Icyongereza. Iri huriro riha urubyiruko rwo muri ibyo bihugu amahirwe yo guhura, kumenyana no kwigira ku byiza bahuriyeho, rujya inama, ndetse rugafata ibyemezo by’ejo hazaza. Insanganyamatsiko y’iri Huriro…
SOMA INKURUKigali: Uruhare rw’abashoramari n’abikorera mu guhangana n’ ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe
Imihindagurikire y’ibihe igira ingaruka zikomeye cyane kandi zidasanzwe ku bikorwa bitandukanye bigamije kwimakaza iterambere, mu mibereho myiza y’abaturage, mu bukungu no gufasha abaturage kwihaza mu biribwa hifashishijwe ubuhinzi burambye bushingiye ku mikoreshereze myiza y’umutungo kamere uboneka mu duce abaturage batuyemo kandi ibyo bigakorwa habungwabungwa ibidukikije. Mu biganiro byahuje abafatanya bikorwa bose mu gihugu binyuze mu kigega ‘’Green Climate Change’’, ikigega cy’isi kigamije kurwana n’ingaruka ziterwa n’imihindagurikire y’ibihe, barebeye hamwe icyakorwa mu gufatanya gushaka uburyo bwo kubona amafranga yo gushyira muri gahunda yo guhangana n’ingaruka ziterwa n’imihindagurikire y’ibihe. Umuvugizi uhagarariye urugaga…
SOMA INKURUNyuma y’imyaka 31 ari umwanzi w’ibidukikije aratanga inama kuri ba rushimusi
Barora Leonidas wiyemerera ko yinjiye mu bikorwa byo gushimuta inyamaswa kuva mu 1963 akageza mu 1994, atangaza ko nta nyamaswa yo muri parike y’ibirungu atariyeho uretse ingagi nayo akaba yarayitinyiraga kuba imeze nk’abantu, yemeza ko ibi bikorwa nta nyungu bigira akaba anashishikariza abumva barya inyama babangamiye ibidukikije kubireka. Barora utuye mu mudugududu wa Nyakigina, akagari ka Nyabigoma, umurenge wa Kinigi, mu karere ka Musanze yemeza ko amaze kureka ibikorwa byo gushimuta inyamanswa zo muri parike y’Ibirunga yagiye mu kigo cyahurije hamwe ba rushimusi ndetse n’ababakomokaho basaga 1000 kibafasha kwiteza imbere.…
SOMA INKURUIngaruka z’ibihuha n’amakuru agoretse mu guhashya COVID-19
Nubwo inzego z’ubuzima na Leta y’u Rwanda byabashije kuza mu myanya ya mbere ku isi mu bihugu byahanganye na COVID19 ku kigero cyiza, ariko ibihuha byagiye bikoma mu nkokora zimwe mu ngamba ari nabyo byatumye hashyirwa imbaraga mu bukangurambaga. Bimwe mu bihuha byabangamiye ingamba zo kurwanya covid-19 Murekatete Chantal utuye Liziyeri, mu kagali ka Mbyo, yatangaje ko yumvaga bavuga ko ziriya nkingo za covid-19 zica abagore batwite n’abonsa, cyangwa hakabaho kurara barota ibintu biteye ubwoba, zikabatwara amashereka ndetse zikaba zatuma umugore wonsa mu gihe yatewe urukingo rwa covid-19 umwana ahita…
SOMA INKURUNyagatare: Hatanzwe imbabura zibungabunga ibidukikije
Abaturage 250 babarizwa mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri cy’ubudehe bo mu murenge wa Rwimiyaga, mu karere ka Nyagatare, bahawe imbabura zizwiho kurondereza inkwi. Ni muri urwo izi mbabura zatanzwe kugira ngo hakoreshwe inkwi nkeya, cyane ko aka karere gafite amashyamba macye n’ikibazo cy’ibicanwa. Izi mbabura zirondereza ibicanwa bazihawe kuri uyu wa Kane tariki ya 16 Kamena 2022. bazihabwa n’umushinga wo kubungabunga Imisozi n’ibibaya “AREECA” uterwa inkunga na leta y’Ubudage, ushyirwa mu bikorwa n’Ikigo gishinzwe Amashyamba mu Rwanda (RFA). INGABIRE Alice
SOMA INKURURwanda: Gahunda yo kwakira abimukira irakomeje
Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko gahunda yo kwakira abimukira baturutse mu Bwongereza ikomeje, kandi ko itatunguwe cyangwa ngo icibwe intege no kuba icyiciro cya mbere cyagombaga kugera mu Rwanda kuri uyu wa Gatatu cyakomwe mu nkokora. Ni nyuma y’aho ku munota wa nyuma urukiko rw’u Burayi ruburanisha imanza zirebana n’uburenganzira bwa muntu, ruhagaritse by’agateganyo kuzana umwe muri abo bimukira wari waruregeye ndetse abari kumwe nawe mu ndege nabo bakaboneraho. Umuvugizi wungirije wa guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda yatangarije RBA ko amasezerano y’ibihugu byombi nta tegeko ahonyora bityo ko iyi gahunda…
SOMA INKURUPerezida Kagame yageze Abu Dhabi muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu
Kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 15 Kamena 2022, Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yatangiye uruzinduko rw’akazi i Abu Dhabi muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu “UAE” , aho yakiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Sheikh Shakhboot bin Nahyan Al Nahyan. Niteganyijwe ko azunamira Sheikh Khalifa bin Zayed Al Nahyan wahoze ari Perezida w’iki gihugu, witabye Imana. Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, Sheikh Khalifa bin Zayed al Nahyan, yitabye Imana ku wa 13 Gicurasi 2022. Yapfuye ku myaka 73 y’amavuko azize impamvu zitigeze zitangazwa. Sheikh Khalifa yari Perezida w’iki gihugu…
SOMA INKURU