Gatsibo: Imyaka ine irashize ibyari amasomo bimuviriyemo inda

Hirya no hino mu Rwanda hakorwa ubukangurambaga bwo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina ndetse no gusambanya abana, ariko ikibazo kijyenda gihindura isura aho mu karere ka Gatsibo umwarimu yitwikiriye amasomo y’umugoroba cyangwa atangwa nyuma y’andi (cour du soir) asambanya umwana yigishaga ndetse anamutera inda. Uwiswe Ange mu nkuru, utuye mu Ntara y’Iburasirazuba, mu karere ka Gatsibo, kuri ubu afite umwana w’imyaka ine, akaba yaratewe inda afite imyaka 15 na mwarimu wamwigishaga amasomo y’inyongera (cour du soir) aho yemeza ko yafashwe ku ngufu n’uyu mwarimu. Ange atangaza ko yakorewe ihohoterwa na…

SOMA INKURU

Minisitiri Biruta i Burundi

Kuri uyu wa Gatanu tariki 01 Nyakanga 2022, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta, yakiriwe na Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, amushyikiriza ubutumwa bwa mugenzi we w’u Rwanda. Minisitiri Biruta yerekeje mu gihugu cy’u Burundi aherekejwe na Brig. Gen Vincent Nyakarundi ukuriye ubutasi mu gisirikare cy’u Rwanda (RDF), mu rwego rwo kwizihiza isabukuru y’imyaka 60 kimaze kibonye ubwigenge. Ubusanzwe, tariki 1 Nyakanga buri mwaka, Abarundi bitabira ibirori byo kwizihiza umunsi mukuru w’ubwigenge, bakuye ku Bubiligi. Umwaka ushize mu ruzinduko nk’uru, Minisitiri w’Intebe Dr Eduard Ngirente, ni we…

SOMA INKURU

Umuhungu wa Bazivamo Christophe yasanzwe yapfuye

Polisi yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Leta ya Arkansas iri mu iperereza ku rupfu rw’umusore w’imyaka 23 y’amavuko witwa Hirwa Nshuti Bruce, wasanzwe hafi y’inyubako abanyeshuri ba Kaminuza ya Arkansas babamo yapfuye. Uwo muhungu, ni bucura bwa Bazivamo Christophe wabaye Minisitiri mu bihe bitandukanye mu Rwanda. Magingo aya, ni Umunyamabanga Mukuru wungirije w’Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba (EAC) ndetse ni na Vice Chairman w’Umuryango wa FPR Inkotanyi. Amakuru ahari atangaza  ko mu ijoro ryo ku wa 28 Kamena, Hirwa yari kumwe n’abandi bagenzi be bari gusangira, bukeye…

SOMA INKURU

Karongi: Mwarimu yishwe n’umukobwa

Mu murenge wa Murambi, mu karere ka Karongi haravugwa inkuru y’umwarimu witwa Twagirayesu Jean Safari wishwe n’umukobwa w’umucuruzi bapfa amafaranga. Byabereye Mu mudugudu Nyabiranga, mu kagari ka Muhororo kuri uyu wa 28 Kamena 2022, ubwo uyu mwarimu yari agiye mu kiruhuko cya saa Sita akajya kugurira abana amandazi muri kantine y’uyu mukobwa. Mu gihe cyo kwishyura, uyu mukobwa yabwiye mwarimu ko amwishyura ibihumbi 18 Frw, mwarimu amubwira ko ayo mafaranga ari menshi, amuha ibihumbi 10 Frw kuri MoMo. Bahise batangira gushwana, muri izo ntonganya ni bwo umukobwa yasohoye icyuma agitera…

SOMA INKURU

46 basanzwe mu ikamyo barapfiriyemo

Nibura abantu 46 bikekwa ko ari abimukira, basanzwe mu ikamyo barapfuye iparitse ku muhanda w’i San Antonio muri Leta ya Texas muri Amerika. Umwe mu bayobozi wageze kuri iyo kamyo, yavuze ko hari 16 barimo abana bane bajyanywe kwa muganga. Abo barokotse, bari bafite ubushyuhe bwo hejuru, barwaye indwara zitandukanye zishobora gutuma bapfa. Aho iyo kamyo yabonetse ni mu bilometero 250 uvuye ku mupaka wa Mexique na Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ubusanzwe abacuruza abantu bakunze gukoresha amakamyo mu kwinjiza mu gihugu abantu badafite ibyangombwa . Bivugwa ko abo bantu…

SOMA INKURU

Commonwealth ikenewe nk’ umuryango uhangana n’ibibazo isi ifite- Perezida Kagame

Perezida Kagame ubwo yatangizaga inama ya Commonwealth none kuwa 24 Kamena 2022, yatangaje ko uyu muryango ukenewe nk’uhangana n’ibibazo isi ifite, ku buryo byitabwaho aho kubirebesha ijisho rimwe. Aha Perezida Kagame yatanze urugero ku bibazo by’imihindagurikire y’ibihe n’uburyo ikoranabuhanga rishobora kwifashishwa mu guhanga imirimo igamije gufasha urubyiruko. Ati “Ikitugira abo turi bo mu by’ukuri, ni indangaciro ziri mu mahame ya Commonwealth, umuhate uganisha ku miyoborere myiza, iyubahirizwa ry’amategeko no kwita ku burenganzira bwa muntu.” Yavuze ko ibyo bituma uyu muryango uhora iteka witeguye kwakira na yombi abanyamuryango bashya, ku buryo…

SOMA INKURU

Gicumbi: Iterambere ryivugira, umuturage ku isonga

Gicumbi kamwe mu turere dutanu tugize Intara y’Amajyaruguru, gafite ubuso bwa  kirometero kare 829,  mu majyaruguru gahana imbibi na Burera n’igihugu cya Uganda,  Iburasirazuba hari Nyagatare na Gatsibo, mu majyepfo hari Gasabo n’agace gato ka Rwamagana ku nkengero z’ikiyaga cya Muhazi. Iburengerazuba gahana urubibi na Rulindo, aka karere kakaba gakataje mu iterambere rirangwa n’ibikorwa binyuranye aho umuturage aza ku isonga.  Gicumbi ni akarere kamaze igihe kavugwaho kudindira mu iterambere ugereranyije n’utundi turere, aho n’abahavuka uwatangiraga gutera imbere yahitaga ahava akajya guteza imbere uturere tw’ahandi, ariko iki kibazo kigiye kuzahinduka umugani…

SOMA INKURU

Kurandura ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa intego itagomba kurenza 2030- Madamu Jeannette Kagame

Mu nama yitabiriwe n’abayobozi banyuranye baturutse mu bihugu bigize Commonwealth ‘CHOGM’,  ejo hashize kuwa kane tariki 23 Kamena 2022, Madamu Jeannette Kagame yatangaje ko kurandura ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa ndetse n’irishingiye ku gitsina bihura n’intego zigamije iterambere rirambye zigomba kugerwaho bitarenze 2030. Madamu Jeannette Kagame yakomeje  abaza abitabiriye inama niba hari umubare w’abagore n’abakobwa bakwiriye guhohoterwa yaba abafatwa ku ngufu, abana baterwa inda cyangwa abakorerwa ihohoterwa ryo mu ngo n’itotezwa kugira ngo isi ibone kumva akababaro kabo. Ati “Ndahamya ko uyu munsi ari wo munsi nyawo wo kuvuga ko bikwiriye…

SOMA INKURU

Minisitiri w’i ntebe Boris Johnson yasuye urwibutso rwa Gisozi ahavugira amagambo akomeye

Kuri uyu wa Kane, tariki ya 23 Kamena 2022, Minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza Boris Johnson yasuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi rwa Gisozi, yunamira inzirakarengane ziruruhukiyemo.Uru rwibutso rukaba rushyinguyemo imibiri ibihumbi 259 yakuwe hirya no hino mu turere tugize Umujyi wa Kigali. Batambagijwe ibice bitandukanye birugize ndetse basobanurirwa amateka y’u Rwanda hambere n’uburyo umugambi wa Jenoside wacuzwe ukanashyirwa mu bikorwa kugeza mu 1994, ubwo inzirakarengane zirenga miliyoni zicwaga zizira uko zavutse. Minisitiri w’Intebe Boris Johnson n’itsinda bari kumwe beretswe filime mbarankuru yerekana ubugome Jenoside yakorewe abatutsi yakoranywe, uko yahagaritswe n’uko abayirokotse…

SOMA INKURU

Igikomangoma cy’Ubwongereza cyitabiriye inama ya CHOGM i Kigali

Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bakiriye Igikomangoma cya Wales mu Bwami bw’u Bwongereza, Charles n’umugore we, Camilla Parker Bowles, bitabiriye inama ya CHOGM i Kigali. Ibiro bya Prince Charles bibinyujije kuri Twitter byashyizeho ifoto yabo ari bane iherekezwa n’amagambo agira ati “Murakoze cyane Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame ku ikaze mwaduhaye mu Rwanda”. Ibiro by’Umukuru w’Igihugu Village Urugwiro, byatangaje ko aba bayobozi baganiriye ku bufatanye buhari mu nzego zifitiye inyungu ibihugu byombi. Igikomangoma Charles azitabira inama zirimo iz’abayobozi bo ku rwego rwo hejuru yiga ku mihindagurikire y’ibihe, ubuzima…

SOMA INKURU