Ihohoterwa rikorerwa abana n’urubyiruko ni kimwe mu bigize ihohoterwa ry’uburenganzira bw’ibanze bw’abana. Ihohoterwa rishingiye ku gitsina, iribabaza umubiri n’iryo guhoza ku nkeke rigira ingaruka zikomeye ku buzima n’umunezero by’abana rikanabangamira urubyiruko n’abana kugira uruhare muri sosiyete bakoresheje ubumenyi n’ubushobozi bafite. Ubushakashatsi bwakozwe na UNICEF ku bana n’urubyiruko 2000 bugamije kugaragaza neza uburemere n’imiterere y’ikibazo kugira ngo gishakirwe umuti nyawo, bwagaragaje bwa mbere imibare ishingiye ku baturage kandi ushobora kugereranya n’indi, igaragaza uburemere n’imiterere y’ihohoterwa ryakorewe abana n’urubyiruko mu Rwanda. Ubu bushakashatsi nanone butanga amakuru ku myifatire ishobora kuganisha umuntu mu…
SOMA INKURUAuthor: umuringanews
Icyegeranyo ku gucana inyuma kw’abashakanye
Imibare igaragaza ko 20% by’abagabo bakora imibonamo mpuzabitsina n’undi muntu w’igitsinagore utari uwo bashakanye, mu gihe abagore bayikora n’umuntu w’igitsinagabo utari uwo bashakanye ari 13%. Ubushakashatsi bwakozwe hagati ya 2010 na 2016 butangazwa ku rubuga Discreet Investigation and Security, bugaragaza ko n’ubwo abagabo ari bo baca inyuma cyane abagore bashakanye, abagore bari hagati y’imyaka 18 na 29 baba batanyuzwe n’abagabo babo ku kigero cya 11%, mu gihe uw’abagabo uri hasi ku 10%. Hagati ya 2000 na 2009 abagabo 29% bari hagati y’imyaka 60 na 69 bagaragaweho no kutanyurwa n’abagore bashakanye…
SOMA INKURUImiti imaze iminsi ivugwaho kongera igitsina yahagaritswe mu Rwanda
Ikigo gishinzwe kugenzura Ibiribwa n’Imiti mu Rwanda (Rwanda FDA), cyahagaritse imiti ikoreshwa mu kongera igitsina, gitangaza ko abayiranguye n’abayicuruza bagomba kuyisubiza aho bayikuye mu kwirinda ko yakoreshwa ikaba yakwangiza imibiri y’abantu. Ibi bikubiye mu itangazo ryashyizweho umukono kuwa 30 Ugushyingo 2022 n’Umuyobozi Mukuru w’iki kigo, Emile Bienvenue nyuma yo gukora ubugenzuzi bwimbitse ku bigo bikora bikanacuruza imiti ikomoka ku bimera, iki kigo kigasanga itujuje ubuziranenge. Imiti yahagaritswe irimo uwitwa ‘Dawa ya Kupanua Uume’ ukoreshwa mu kongera igitsina cy’umugabo ndetse n’uwitwa ‘Ngetwa 3’ upima garama 130 ukoreshwa mu kuvura indwara nyinshi,…
SOMA INKURUSobanukirwa kurushaho n’imyuka ihumanya ikirere n’ingaruka zayo
Imyuka ihumanya ikirere iterwa ahanini n’ubwiyongere bw’inganda ndetse n’ibinyabiziga, iki akaba ari ikibazo kireba isi yose ndetse gikomeje gutera inkeke, cyane ko iyi myuka ihumanya ikirere igenda yiyongera umunsi ku wundi aho kugabanuka. Imyuka ituruka mu nganda, imyotsi iterwa no gutwika amashyamba, imyuka iva mu binyabiziga biri kugenda, ibyo byose birazamuka bikagera kure mu kirere aho bitera impinduka nyinshi, muri zo harimo kwangirika kw’akayunguruzo k’imirasire y’izuba kazwi ku izina rya “ozone”; kwiyongera k’umwuka mubi “CO2” ibi bigatera kugabanyuka k’umwuka mwiza “oxygen”; ukwiyongera k’umwuka w’uburozi wa CO (carbon monoxide) hamwe no…
SOMA INKURUKenya: Umuhango wakorwaga ku basiramuwe wahagurukiwe
Ubuyobozi bwa Kenya bwatangaje ko bugiye guhagurukira abaturage bo mu duce twa Murang’a, Kirinyaga, Embu na Kiambu bafite umuco wo gushora abana bato b’abahungu mu bikorwa by’ubusambanyi bababwira ko ari byo bibakiza ibikomere igihe basiramuwe. Uyu muhango uzwi nka “gwíthamba mbiro” ugena ko umwana w’umuhungu umaze iminsi mike akebwe agomba gukora imibonano mpuzabitsina kugira ngo abashe gukira neza. Bivugwa ko uyu muhango ukorerwa abahungu bari hagati y’imyaka 12 na 17. Amakuru dukesha The Nation avuga ko kugira ngo aba bana b’abahungu babone abo bakorana nabo imibonano mpuzabitsina bagurirwa indaya zishobora…
SOMA INKURURubavu: Akarere k’ubukerarugendo n’ubucuruzi kazahajwe n’ingaruka za covid-19
Kuva icyorezo cya Covid-19 cyakwibasira isi n’u Rwanda rudasigaye ubwo umuntu wa mbere yamugaragayeho tariki 14 Werurwe 2020, igakomeza kwiyongera aho yagiye iherekezwa n’ingamba zinyuranye harimo na guma mu rugo. Mu karere ka Rubavu iki cyorezo cyashoye mu gihombo abikorera bo mu byiciro binyuranye. Abacuruzi n’abaturage bemeza ko covid-19 yabasubije ku isuka Mukamana Anita wakoraga ubucuruzi bw’imboga n’imbuto mu mujyi wa Goma aturutse Rubavu buri munsi, yemeza ko bwari ubucuruzi bwamuteje imbere ndetse bunamutunze n’umuryango we, ngo ariko Covid-19 yamukomye mu nkokora, mu bihe bya guma mu rugo yariye igishoro…
SOMA INKURUBarinubira amanyanga akorwa mu gutanga ibiribwa by’ingoboka
Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Save, mu karere ka Gisagara baravuga ko babangamiwe cyane n’uburyo ibiryo byo kugoboka abagizweho n’ingaruka n’izuba birimo gutangwa. Bamwe mu baganiriye na IGIHE bavuzeko batishimiye uko ibi biryo birimo gutangwa kuko ngo harimo abusumbane bukabije, aho bamwe bahabwa byinshi abandi bagahabwa bike. Umwe mubaturage utarashatse ko izina rye ritangazwa yagize ati “ Ni ibintu bibabaje kandi bibabaje cyane kuko ababa bakwiye kubihabwa sibo babibona.” Murekatete Nela yagize ati “Keretse uwabafunga! kuko nta kuntu umuntu aba mu nzu nziza ibyo kurya bihagije arabifite narangiza…
SOMA INKURUBUGESERA: Ingaruka zitabarika zikomoka ku ibura ry’amazi
Abaturage bo mu tugari dutandukanye tw’umurenge wa Rweru mu karere ka Bugesera bavuze ko bahangayikishijwe n’ikibazo cy’uko abatuye uyu murenge batagira amazi yo kwifashisha mu buzima bwabo bwa buri munsi, ibi bikabaviramo ingaruka zo guhora barwaye indwara zituruka ku gukoresha amazi mabi, baboneraho gusaba inzego zibishinzwe kuyageza muri uyu murenge. Umuwe yagize ati “Dukunda kurwara inzoka cyane kubera ibizi tuvoma hariya hepfo biba birimo imyanda myinshi, ubwo iyo tubivomye tukabinywa abana bacu bakabinywa turwara inzo.” Ubuyobozi bw’Ikigo Nderabuzima cya Nzangwa giherereye muri uyu Murenge wa Rweru, buvuga ko mu barwayi…
SOMA INKURUIngaruka z’ibiza: Ahari umuhanda hahindutse icyuzi
Nyuma y’aho umuhanda umaze imyaka ibiri warangiritse ku buryo n’imodoka zawukoreragamo za RITCO zavaga i Kigali zijya i Zaza zahagaritse kuwunyuramo bitewe no kuba ahari umuhanda harahindutse icyuzi; ubuyobozi bw’akarere ka Rwamagana bwatangaje ko uyu muhanda uhuza aka karere n’aka Ngoma unyuze ahazwi nka Cyaruhogo ugahinguka mu murenge wa Zaza, ugiye gukorwa hashyirwemo ibiraro bishya bizatuma uhinduka nyabagendwa. Bamwe mu batuye muri ibi bice baherutse kubwira itangazamakuru ko babangamiwe n’iyangirika ry’uyu muhanda ngo kuko ryatumye iterambere bari bagezeho risubira inyuma. Umwe yagize ati “ Ubundi twavaga i Kigali duhita twambuka…
SOMA INKURUKagitumba: Abana bata ishuri bakajya gukora imirimo y’amaboko n’ubucuruzi
Ku mupaka wa Kagitumba uhuza u Rwanda n’igihugu cya Uganda hari abana bakora imirimo ivunanye harimo nko kwikorera imizigo n’ubucuruzi bwo kwambutsa magendu ndetse n’ibiyobyabwenge nka kanyanga n’ibindi bicuruzwa bituruka muri iki gihugu cy’abaturanyi. Mutabazi John umaze imyaka 32 yigisha akaba umwe mu barimu ba Matimba Primary School iherereye mu karere ka Nyagatare, avuga ko muri iki gihe gukurikirana umwana ku mwarimu bisigaye bigoye, cyane ko byabaye ubucuruzi, umwana yaza ku ishuri cyangwa ntaze umwarimu yigisha abo abonye, ubuzima bugakomeza. Mutabazi avuga ko kera umwana yavaga mu rugo ajya ku…
SOMA INKURU