Miss Mutesi Aurore mu munyenga w’urukundo rushya

Mutesi Aurore Kayibanda wabaye Miss Rwanda yambitswe impeta n’undi musore nyuma y’igihe atandukanye na Mbabazi Egide bari barasezeranye kubana akaramata nk’umugore n’umugabo. Amafoto ya Miss Aurore yambikwa impeta yasakaye cyane ku mbuga nkoranyambaga gusa ntabwo bamwe bamenye uwayimwambitse dore ko iyi yari  iya kabiri nyuma ya Mbabazi Egide. Amakuru yizewe agera ku UMUSEKE ni uko umusore wambitse Aurore impeta atari Umunyarwanda gusa akaba ari umushoramari ufite inganda zitandukanye mu bihugu byo muri Afurika. Uwaduhaye amakuru yagize ati “Njyewe rwose ndamuzi, ni umunyenganda ukomeye kuko banamaze igihe babana hano mu Rwanda aho…

SOMA INKURU

Haracyaboneka abanyarwanda bakorerwa ihohoterwa

Inzego z’umutekano n’abaturage batahuye abantu babiri bamaze igihe ku ngoyi mu rugo rw’umuturage bivugwa ko ari umuvuzi. Ku wa Gatandatu nibwo ayo makuru yamenyekanye mu Mudugudu wa Mubuga, Akagari ka Ruganda, mu Murenge wa Muhondo, mu Karere ka Gakenke. Umusore witwa Uwimpuhwe Emmanuel w’imyaka 26 bakunda kwita Murokore, uturuka mu Karere ka Nyarugenge, mu Murenge wa Kanyinya, mu Kagari ka Nzove, yasanzwe aziritse ku kiraro hakoreshejwe iminyururu, amaguru ye n’amaboko biziritse. Mukamusoni Soline w’imyaka 60, wo mu Karere ka Gakenke, mu Murenge wa Muyongwe, mu Kagari ka Bumba, na we…

SOMA INKURU

Ihohoterwa rikomeye rikorerwa abakobwa bo mu kabari

Iyo utembereye mu tubari dutandukanye usanga abakobwa badukoramo bakunze kuba bambaye imyenda migufi ariko ntumenye impamvu yabyo. Nubwo abenshi muri aba bakobwa n’abagore bakunze kugaragara bambaye iyi myenda migufi izwi nk’impenure, bamwe bavuga ko bidaterwa n’amahitamo yabo. Bamwe muri aba bakobwa baganiriye na IGIHE bavuze ko bose bataba bifuza kwambara amajipo magufi, ahubwo akenshi babitegekwa na ba nyir’utubari ngo kuko aribyo bituma babona abakiliya benshi. Banemeza ko hari na ba nyir’utubari bahitamo kudodeshereza abakozi babo imyenda isa kugira ngo bagaragare neza ariko abakobwa bakabadodeshereza amajipo magufi. Uwimana Liliane, ni umukobwa…

SOMA INKURU

Gicumbi: Mu rugamba rwo guharanira iterambere na siporo ntisigara

Akarere ka Gicumbi kimwe n’utundi turere tugize u Rwanda, duharanira kwesa imihigo ndetse no kuzamura imibereho myiza y’abaturage, ubuyobozi bw’aka karere bugena n’umwanya wa siporo uherekezwa n’ubusabane bugamije kungurana ibitekerezo byubaka igihugu. Ni muri urwo rwego kuri uyu wa Gatandatu tariki 14 Mutarama 2023, ku isaha ya saa yine z’amanywa zuzuye, kuri Sitade ya Gicumbi, habayeho umukino wa gicuti hagati y’abakozi b’akarere ka Gicumbi harimo umuyobozi w’akarere NZABONIMPA Emmanuel , abamwungirije n’abandi bakora mu nzego zinyuranye n’abanyamakuru ba Siporo mu Rwanda. Uyu mukino warangiye Gicumbi itsinze igitego 1 ku busa.…

SOMA INKURU

Covid-19 ikomeje gutwara ubuzima bw’abatari bake

Komisiyo ishinzwe ubuzima mu Bushinwa, yatangaje ko hagati ya tariki 8 Ukuboza 2022 na 12 Mutarama 2023 abantu 59,938 bapfuye ku mpamvu zifitanye isano n’indwara ya Covid-19. Jiao Yahui, umwe mu bayobozi ba Komisiyo ishinzwe ubuzima yabwiye itangazamakuru kuri uyu wa Gatandatu ko abantu 5,503 bapfuye kubera Covid-19 mu gihe abandi 54,435 bari bafite Covid-19 ariko basanzwe barwaye izindi ndwara zirimo kanseri n’iz’umutima. Ubusanzwe u Bushinwa bwatangazaga imibare y’abapfuye bishwe na Covid-19 gusa, aho kuba izindi ndwara zishobora kongererwa ubukana na Covid-19. Umuryango Mpuzamahanga wita ku Buzima (OMS) watangaje ko…

SOMA INKURU

Urubanza rw’abaganga bashinjwaga icyaha cy’ubwicanyi budaturutse ku bushake rwageze ku iherezo

Kuwa 26 Ukwakira 2021 nibwo Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwatangiye kuburanisha urubanza rwaregwagamo Mugemanshuro Alfred uzobereye mu gutera ikinya na Dr Ntahonkiriye Gaspard, inzobere mu by’indwara z’abagore, bashinjwa icyaha cy’ubwicanyi budaturutse ku bushake. Ibirego byashinjwaga aba baganga babiri ba Baho International Hospital by’uburangare mu rupfu rwa Kamanzi Ngwinondebe Chantal byageze ku iherezo, nyuma y’uko Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwemeje ko nta bimenyetso simusiga bibigaragaza. Ni ibintu ubuyobozi bwa BIH buvuga ko bihura neza n’igenzura bwikoreye, na raporo yagaragajwe nyuma yo gupima umubiri (autopsie). Kamanzi wari ufite imyaka 54 yagannye BIH…

SOMA INKURU

Kubungabunga ibidukikije biratanga icyizere cyo gusubirana kwa Ozone

Ihagarikwa ry’ibyangiza Ozone ryatanze umusaruro ku kigero cya 99% nk’uko isesengura ryakozwe ku bufatanye n’impuguke za Loni ku masezerano ya Montreal yerekeye ibinyabutabire byangiza Ozone, ryabigaragaje muri raporo ikorwa buri myaka ine. Isesengura ryakozwe n’impuguke z’Umuryango w’Abibumbye, ryagaragaje ko Akayunguruzo ka Ozone kazaba kamaze kwisubiranya mu myaka 40 iri imbere. Ibikorwa bya muntu byagiye bituma mu kirere hoherezwayo ibinyabutabire byatumye Ozone itoboka. Ibi bigira ingaruka ku bushobozi bwayo bwo kurinda ko imirasire y’izuba yangiza ubuzima ku isi. Mu 1987, nyuma y’imyaka irindwi abahanga muri siyansi bagaragaje ko ibinyabutabire byakozwe n’abantu…

SOMA INKURU

Umubare w’abana bapfa bari munsi y’imyaka itanu ukomeje gutera impungege

Imibare igaragaza ko abana bari munsi y’imyaka itanu bapfuye mu mwaka wa 2021 iteye impungenge nk’uko byatangajwe muri Raporo y’Umuryango w’Abibumbye yashyizwe ahagaragara kuri wa kabiri tariki 10 Mutarama 2023. Ku bagera kuri miliyoni eshanu, abakabakaba kimwe cya kabiri, ni ukuvuga miliyoni 2,3 bapfuye mu kwezi kwabo kwa mbere nyuma yo kuvuka mu gihe miliyoni 1,4 bapfuye bataruzuza umwaka. Nubwo iyi mibare igituma umuntu uyumvise asesa urumeza, inkuru ya Rfi ivuga ko yagabanutseho 59% ukurikije uko byari byifashe mu 1990. Impamvu zahitanye aba bana ngo zashoboraga kwirindwa binyuze mu kuvugurura…

SOMA INKURU

Ubuzima bwe bukomeje kujya mu kaga abwirwa ko ariko zubakwa

Nyirandagijima Beata utuye mu karere ka Nyabihu, mu murenge wa Bigogwe, mu kagari ka Rega, umudugudu wa Ngangare atangaza ko ahohoterwa n’umugabo umukubita ndetse akanamuheza ku mitungo y’urugo, ariko ikimuhangayikishije kurushaho ni ukuba atagira kirengera ahubwo ahora abwirwa ko ariko zubakwa. Yagize ati ” Njye umugabo wanjye arampohotera bikomeye, nagana mu muryango bakambwira ngo ninsubire iwanjye niko zubakwa, nakwiyambaza mudugudu cyane ko ari inshuti y’umugabo wanjye akambwira ko umugore mwiza ari uwihanganira umugabo ko nanjye ngomba gutuza nkihangana”. Nyirandagijimana yemeza ko abona ubuzima bwe buri mu kaga kandi nta bushobozi…

SOMA INKURU