Mu masaha ya nimugoroba y’ejo hashize, nibwo umujyi wa Uvira wo mu Ntara ya Kivu y’Epfo watangiye kwinjira mu kindi gice cy’amateka, nyuma y’uko ihuriro rya AFC/M23 ritangaje ko abarwanyi baryo batangiye kuva muri uwo mujyi. Ni icyemezo cyafashwe mu rwego rwo guha amahirwe inzira y’ibiganiro by’amahoro biri kubera i Doha muri Qatar, ku bufatanye n’ubuhuza bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Gutangaza iki cyemezo byakurikiwe n’amarangamutima anyuranye mu baturage: hari ababyakiriye nk’intambwe iganisha ku mahoro arambye, n’abandi babifata nk’igihombo ku mutekano bari bamaze iminsi babona.
Twabonye ituze, none dusubiye mu bwoba budashira
Kabibi (izina ryahinduwe), umubyeyi utuye mu gace ka Kasenga, avuga ko iminsi mike AFC/M23 yamaze muri Uvira yabaye iy’ituze ugereranyije n’uko byari bisanzwe.
Ati: “Iminsi icumi ishize twaryamaga tutikanga amasasu. Abana barasubiye gukina ku muhanda. None numvise ko bagiye, sinzi niba ejo hazaba hameze gute.”
Uyu mubyeyi si we wenyine wagaragaje impungenge. Bamwe mu baturage baganiriye n’itangazamakuru bavuga ko kuva kw’izi ngabo kudakwiye gusiga icyuho cy’umutekano, by’umwihariko mu gihe bagaragaza ko hari amakuru y’amatsinda yitwaje intwaro ashobora kongera kwinjira muri uyu mujyi.
Icyemezo cyafashwe “ku mpamvu z’amahoro”
Ku ruhande rwa AFC/M23, abayobozi baryo bavuze ko kuva muri Uvira atari ugutsindwa cyangwa guhunga, ahubwo ari igikorwa cya politiki kigamije guha amahirwe ibiganiro by’amahoro. Umwe mu bayobozi babo mu bya gisirikare yavuze ko “icyemezo cyafashwe mu bwumvikane kandi gishyigikiwe n’abahuza mpuzamahanga.”
Aya magambo ashimangira ko ihuriro ryifuza ko Uvira iguma mu mutuzo, kandi ko nta bikorwa byo kwihorera cyangwa urugomo bigomba kuhabera nyuma yo kuhava.
Mu masaha yakurikiye itangazwa ry’iki cyemezo, bamwe mu baturage bagaragaye mu mihanda ya Uvira bagaragaza kutishimira kujyenda kw’izi ngabo. Bari bafite ubutumwa busa n’ubusaba ko umujyi urindwa n’ingabo zidafite aho zibogamiye.
Claude, umusore w’imyaka 27, yagize ati: “Ntabwo turi abanyapolitiki, ariko turashaka umutekano. Uwawuduha wese, tuba tumushyigikiye. Icyo dutinya ni uko haza undi agasubiza umujyi mu marira.”
Abasesenguzi b’ibibazo by’umutekano mu Burasirazuba bwa Congo bagaragaza ko ikibazo atari ukuva muri Uvira kwa AFC/M23 gusa, ahubwo ari uko hazasimburwa izo ngabo. bavuga ko niba hatashyizweho ingabo zidafite aho zibogamiye, nk’uko byasabwe, Uvira ishobora kongera kuba indiri y’imirwano.
Umusesenguzi umwe yabwiye itangazamakuru ati: “Amahoro arambye ashingira ku kwizerwa. Niba abaturage batizeye abasirikare bashya, n’ubwo haba nta mirwano, umutekano uba utuzuye.”
Mu gihe kuva muri Uvira kw’ingabo za AFC/M23 byatangajwe ko bizaba byarangiye mu masaha make, amaso yose ahanzwe ku bazasimbura izo ngabo n’uko ubuhuza mpuzamahanga buzakurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’ibyemeranyijwe.
Abaturage bo muri Uvira basigaye bategereje igisubizo gifatika: umutekano uhamye, ubuyobozi bubitaho n’amahoro adashingiye ku mbunda ahubwo ku bwumvikane burambye.
INKURU YA TUYISHIME Eric
