Mu mashusho yagiye hanze, agaragaza The Ben ari kuririmba indirimbo yahimbiye umugore we, Pamella True Love, bitunguranye isutiye y’umutuku imunyura hejuru, iturutse ku ruhande rwarimo abafana be bari bamukikije ubwo yaririmbaga.
Ibi bikaba byabereye mu gitaramo cyavugishije benshi ndetse cyanitabiriwe cyane, cyabereye i Kampala kuri Serena Hotel, kuri uyu wa Gatandatu tariki 17 Gicurasi 2025 yahuriyemo n’abandi bahanzi batandukanye nka Kevin Kade na Elemen hamwe n’abo muri Uganda nka Karole Kasita, Warafik Muzik na Rema Namakula.
Nubwo byamugendekeye gutya, The Ben yakomeje kuririmbira abafana be, gusa ntiyigeze anyura hejuru y’uyu mwenda bari bamuteye, yayibererekeye yigumira guha abafana be ibyishimo nk’aho atanayibonye.
Iki gitaramo The Ben yakoreye i Kampala cyishimiwe na benshi, kikaba kiri mu byo ari gukora mu rwego rwo kumenyekanisha album ye PLENTY LOVE aheruka gushyira hanze.
INKURU YA TETA Sandra
