Ku kigo nderabuzima cya Kinyinya giherereye mu karere ka Gasabo, mu mujyi wa Kigali, niho hizihirijwe umunsi mpuzamahanga ngarukamwaka wo kurwanya SIDA. Byabaye kuri uyu wa mbere tariki 1 Ukuboza 2025, urubyiruko rukaba rwiyemeje kubahiriza no gushyira mu bikorwa ingamba zo kwirinda ubwandu bushya dore ko rwugarijwe. Umwe mu rubyiruko rwitabiriye uyu munsi mpuzamahanga, Kamana Egide, yatangaje ko kwipima cyangwa kwipimisha virusi itera SIDA, agiye kubifata nk’inshingano. Ati: “Iyo umenye uko uhagaze, bigufasha kurushaho kumenya uko witwara, waba waranduye ugafata imiti neza kandi ku gihe utarugarizwa n’ibyuririzi ndetse n’igihe ugize…
SOMA INKURU