HUYE-TUMBA: Bemeza ko ibiti bivangwa n’imyaka byabahinduriye ubuzima

Kimwe nk’ahandi hanyuranye hirya no hino mu Rwanda, kuri uyu wa kane tariki 13 Ugushyingo 2025, mu murenge wa Tumba, mu kagali ka Cyarwa, babyukiye mu gikorwa cyo gutera ibiti, akaba ari gahunda yitabiriwe n’imidugudu 9 ndetse n’ibigo by’amashuri abanza. Abaturage bakaba batangaza ko iki gikorwa gikomeje gutanga umusaruro ufatika. Umuyobozi w’umudugudu wa Kigarama, imwe mu igize akagali ka Cyarwa, Gatera George atangaza ko iki gikorwa ngarukamwaka cyo gutera ibiti bivangwa n’imyaka cyatanze umusaruro ukomeye, cyane cyane ko muri aka gace hari ikibazo cy’iyangirika ry’ibidukikije cyane cyane amashyamba, ko ariko…

SOMA INKURU

Imicungire mibi y’abakozi imwe mu mpamvu ikomeje guteza ibihombo Leta y’u Rwanda

Mu gihe Leta y’u Rwanda ikomeje gushyira imbaraga mu kubaka imiyoborere ishingiye ku mategeko n’ubunyamwuga, haracyagaragara ikibazo cy’imanza zishingiye ku kutubahiriza uburenganzira bw’abakozi. Ibi bituma buri mwaka Leta icibwa amafaranga menshi kubera ibyemezo bitemewe cyangwa kudashyira mu bikorwa imyanzuro ya Komisiyo ishinzwe abakozi ba Leta (NPSC). Mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2024-2025, raporo ya NPSC yerekanye ko uturere 4 turimo Kayonza, Gatsibo, Gisagara na Gicumbi twatsinzwe imanza 4 ducibwa asaga miliyoni 18,8Frw. Uyu mubare wiyongera ku mafaranga Leta yaciwe mu yindi myaka, aho muri 2023-2024 yaciwe miliyoni 46,4Frw arenga ayo…

SOMA INKURU