Cabo Delgado: Umugaba mukuru w’ingabo za Mozambique yashimye ingabo z’u Rwanda

Ejo hashize kuwa Kane tariki ya 30 Ukwakira 2025, nibwo umwuka w’ubufatanye n’ubuvandimwe hagati y’u Rwanda na Mozambique wongeye gushimangirwa mu ruzinduko rwa Gen Júlio dos Santos Jane, umugaba mukuru w’ingabo za Mozambique n’itsinda ry’abasirikare bakuru b’iki gihugu, barimo Maj Gen André Rafael Mahunguane uyobora ingabo zirwanira ku butaka. Iri tsinda ryasuye inzego z’umutekano z’u Rwanda ziri mu mujyi wa Mocímboa da Praia, mu Ntara ya Cabo Delgado, aho ryakiriwe n’Umuyobozi w’Inzego z’u Rwanda ziri muri Mozambique (RSF Rwanda Security Forces), Maj Gen Vincent Gatama n’abandi bayobozi bakuru b’ingabo z’u…

SOMA INKURU

Diamond Platnumz yokejwe igitutu bituma ashyira benshi mu rujijo

Mu gihugu cya Tanzania, aho umuziki ukunze guhuzwa n’imyemerere muri politiki, umuhanzi w’icyamamare Diamond Platnumz yongeye kugaragara nk’umwe mu bantu bakomeje kuvugisha benshi,  nyuma y’uko asibye amafoto n’ubutumwa bwose byamamazaga Perezida Samia Suluhu Hassan, ibintu byasembuye ibitekerezo bitandukanye ku mbuga nkoranyambaga. Nyuma y’iminsi mike ashyizeho amafoto n’ubutumwa bugaragaza gushyigikira Perezida Samia muri ayo matora, abafana be benshi bamushinjije kuba ari ku ruhande rw’ubutegetsi butavugwaho rumwe, bavuga ko ari “umuhanzi uhindutse umuvugizi w’abanyagitugu”. Icyo gihe, Diamond yari yanditse amagambo yuzuye icyubahiro, agira ati: “Perezida Samia Suluhu ni umubyeyi ukorera igihugu n’umurava,…

SOMA INKURU

Perezida DonaldTrump yagabanyije abinjira nk’impunzi ku rwego rutigeze rubaho

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yongeye gutungurana ejo hashize kuwa 30 Ukwakira 2025, atangaza icyemezo cyo kugabanya ku buryo bukomeye umubare w’abakirwa nk’impunzi, uva ku bihumbi 125 ukagera ku 7.500 gusa. Iki cyemezo cyatunguye benshi kuko ari bwo bwa mbere mu mateka ya Amerika yakiriye umubare mucye w’impunzi ku mwaka. Amakuru ava mu biro bya White House avuga ko abazahabwa amahirwe ari benshi ari abazungu bakomoka muri Afurika y’Epfo, bavuga ko bahohoterwa no kwamburwa ubutaka bwabo. Nubwo ubutegetsi bwa Trump butigeze busobanura impamvu y’iri gabanywa rikomeye,…

SOMA INKURU