Umuhaha: Indwara itorohera amatwi igira n’ingaruka zikomeye iyo itavuwe kare


Mu buzima bwa buri munsi, amatwi ahora akora mu bwiru, adufasha kumva no kugumana ubusabane n’isi yacu. Ariko iyo arwaye, ubuzima bushobora kubiha. Mu Rwanda, kimwe no mu bindi bice by’isi, indwara y’umuhaha iri mu zihangayikishije abaganga n’abaturage kubera uburyo yibasira mu gitereko cy’ugutwi ikabyara ububabare,amashyira no gucika intege k’ubushobozi bwo kumva.

Nk’uko inzobere mu buvuzi zibisobanura, umuhaha uterwa n’ubwandu bwa bagiteri cyangwa virusi, bushobora kuva mu mazuru, mu muhogo cyangwa mu myanya y’ubuhumekero, bukanyura mu muyoboro uhuza ugutwi n’uruhago (Eustachian tube). Iyo uyu muyoboro ufunzwe n’imyanda cyangwa udukoko, amazi n’umwuka birahagarara, bigaha inzira ubwandu.

Impamvu nyamukuru zitera umuhaha n’ibimenyetso

Ibicurane bikomeye cyangwa izindi ndwara zifata imyanya y’ubuhumekero, indwara yo mu mazuru nka sinusite, kugira amazi mu matwi igihe kirekir, cyane cyane mu bakunda koga (nager) cyangwa abana bakinira mu mazi, kutarinda amatwi imyanda n’umukungugu, kurwara allergie ituma imyanya y’ubuhumekero yifunga.

Abana bato baba bafite amahirwe make yo kwirinda iyi ndwara kubera imiterere y’imiyoboro y’ugutwi yabo ikiri migufi kandi iba yorohereye ibicurane n’udukoko, ariko n’abakuze bashobora kuyandura.

Umuhaha ushobora gutangira wihishe, ugakomeza kugeza uburwayi bubaye bwinshi.

Ibimenyetso byawo bikunze kugaragara ni kubabara mu gutwi rimwe cyangwa yombi, kugira amashyira cyangwa amazi mu gutwi, kumva nk’aho ugutwi gufunze cyangwa kugabanyuka k’ubushobozi bwo kumva, kugira umuriro wa hato na hato, kuribwa umutwe, rimwe na rimwe bikagera no mu ruhanga cyangwa mu muhogo

Mu bana bato, hejuru ya biriya bimenyetso hiyongeraho kurira cyane no kwanga kurya.

Iyo umuhaha utavuwe hakiri kare, ushobora guteza ingaruka zikomeye zirimo kugira ubumuga bwo kutumva bishobora kuba by’agateganyo cyangwa burundu, gucika kw’igikonoshwa cy’ugutwi (perforation du tympan), kwiyongera k’ubwandu bukagera ku bwonko bikabyara mugiga cyangwa ikibyimba mu bwonko, kugira ububabare bukabije buhoraho butuma ubuzima buba bubi.

Ubuhamya bw’uwakize umuhaha

Yankurije w’imyaka 32 utuye mu karere ka Gasabo, yibuka uburyo yahuye n’iyi ndwara mu gihe yari atwite umwana we wa mbere.

Ati : “Byatangiye ntekereza ko ari ibicurane bisanzwe, ariko nyuma numva ugutwi kurimo gushyuha, ububabare bukagera no ku mutwe. Hashize iminsi mike hatangiye gusohoka amashyira. Nagiye kwa muganga ambwira ko nari ngiye gutakaza ubushobozi bwo kumva burundu iyo ntinda kwivuza. Ubu meze neza.”

Yankurije ashimangira ko ubutabazi bwihuse ari bwo bwamurokoye, anasaba abandi kudatesha agaciro ibimenyetso by’indwara y’amatwi.

Abaturage bagomba kugira amakenga

Dr. Niyomugabo, inzobere mu ndwara z’amatwi, izo mu mazuru n’iz’umuhogo (ORL), avuga ko abaturage bagomba kugira amakenga ku ndwara y’umuhaha.

Ati: “Umuhaha si indwara yoroheje nk’uko abantu bamwe babitekereza. Hari ubwo utangira ugaragaza ububabare buke ariko iyo uburangare bukomeje, ugutwi gupfa burundu. Niyo mpamvu umuntu wese ugaragaza ububabare bw’ugutwi, gushira cyangwa kugabanyuka k’ubushobozi bwo kumva, agomba guhita ajya kwa muganga. Ibitekerezo byo gushyiramo amavuta, inzoga cyangwa ibindi bikoresho bya gakondo ni bibi kuko bishobora kongera uburwayi no kwangiza igikonoshwa cy’ugutwi.”

Dr. Niyomugabo akomeza asaba ababyeyi kwitaho ubuzima bw’amatwi y’abana babo, cyane cyane mu gihe cy’imbeho cyangwa mu gihe abana bafashwe n’ibicurane.

 

 

 

 

 

INKURU YA NIKUZE NKUSI Diane


IZINDI NKURU

Leave a Comment