U Rwanda rwemeje kuba indorerezi mu biganiro bya Doha


Mu gihe ibiganiro bigamije gushaka umuti w’amakimbirane y’ingutu mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bigikomeje kubera i Doha muri Qatar, u Rwanda rwatangaje ko ruzakomeza kubikurikiranira hafi nk’indorerezi, nk’uko byemejwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe.

Ibi byatangajwe, ubwo Minisitiri Nduhungirehe yagezaga imbere ya Sena ibisobanuro ku masezerano mashya y’ubufatanye n’amahoro hagati y’u Rwanda na RDC, yashyizweho umukono i Washington, ku bufasha bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Minisitiri Nduhungirehe yatangaje ko u Rwanda rwari rwaratumiwe nk’indorerezi muri ibi biganiro kandi ruzakomeza kubyitabira muri ubwo buryo, kimwe n’abandi bafatanyabikorwa b’amasezerano ya Washington. Intego ni ugukomeza kubaka icyizere no guharanira amahoro arambye mu karere.

Ibiganiro biri kubera muri Qatar bihuje ubutegetsi bwa RDC n’ihuriro rya politiki n’inyeshyamba rya AFC/M23, bigamije gufungura inzira y’amasezerano y’amahoro, nyuma y’imyaka y’intambara n’umutekano mucye mu burasirazuba bw’icyo gihugu.

U Rwanda ruvuga ko rwishimira intambwe imaze guterwa, aho ku itariki ya 19 Nyakanga 2025, RDC na AFC/M23 basinye ku mahame aganisha ku masezerano y’amahoro. Aya mahame ni yo ategura isinywa ry’amasezerano ya nyuma ateganyijwe ku wa 18 Kanama 2025, niba nta gihindutse.

Ambasaderi Nduhungirehe yakomeje agira ati: “Turashima uruhare rwa Leta ya Qatar nk’umuhuza w’ingenzi muri uru rugendo ndetse n’inkunga ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Twizeye ko ibiganiro bizagera aho impande zombi zemeranya ku masezerano ya burundu.”

Minisitiri yanagaragaje ko ibiganiro bigomba kwagurwa, bikarenga AFC/M23, hakinjira n’abandi banyapolitiki bo muri RDC, kugira ngo haboneke umuti wuzuye kandi urambye.

Iyi nzira nshya y’amahoro yitezweho kuzana igisubizo kirambye ku mutekano w’akarere, binyuze mu ngamba zifatika zirimo kurandura umutwe wa FDLR, gukuraho ingamba z’ubwirinzi hagati y’u Rwanda na RDC no kongera imikoranire mu buhahirane n’iterambere.

 

 

 

 

 

INKURU YA TUYISHIME Eric


IZINDI NKURU

Leave a Comment