U Burundi mu ikoranabuhanga rikomeye bamuritse imodoka idatoborwa n’amasasu


Igisirikare cy’u Burundi (FDNB) cyateye intambwe idasanzwe mu mateka yacyo kimurika imodoka ya mbere yakorewe imbere mu gihugu, ikozwe mu bikoresho by’imbere mu gihugu kandi nk’uko abayikoze babitangaza ntitoborwa n’amasasu.

Kuwa 27 Ukwakira 2025, nibwo Minisitiri w’Ingabo, Marie Chantal Nijimbere yari kumwe n’umugaba mukuru w’Ingabo, Gen. Prime Niyongabo, mu rugendo rwo gusura inzego zitandukanye za FDNB nibwo hasuwe ibigo by’ingabo zirwanira ku butaka, mu kirere ndetse no mu mazi, hamwe n’urwego rw’abasirikare basezerewe.

Ariko icyo gikorwa cyahinduye isura ubwo Minisitiri w’Ingabo n’Umugaba Mukuru w’Ingabo bamurikirwaga imodoka ya mbere yakorewe mu Burundi n’abasirikare b’iki gihugu ubwabo.

Iyo modoka, ifite plaque ya gisirikare FDNB, yubatse mu buryo butajyanye n’ubusanzwe bubonwa ku isoko ryo hanze. Ni imodoka y’amapine 4 ifite isura ikomeye n’ibirahure bikozwe mu buryo bwihariye.

Abasirikare bayikoze bavuze ko ifite ubushobozi bwo kurwanya amasasu y’intwaro nto kandi ikaba irimo ibikoresho byose by’ibanze ku modoka zikoreshwa mu bikorwa bya gisirikare.

Umwe mu basirikare bayigizemo uruhare, yagize ati: “Iyi modoka yakozwe mu bikoresho by’imbere mu gihugu. Twifashishije ubumenyi bwacu twakuye mu mashuri y’ingabo. Ni intangiriro y’urugendo rwo kwihangira ibikoresho byacu tugendeye ku bikenewe n’igihugu cyacu.”

Nyuma y’uko iyi modoka imuritswe, impaka zabaye nyinshi. Abaturage benshi bayishimiye nk’icyemezo cy’ubwigenge bwo kwiyubakira ubushobozi. Ariko hari n’abandi bagaragaje impungenge ku isura yayo, bavuga ko idashamaje isa n’iziteranyirizwa mu magaraji y’abikorera.

Ku rubuga rwa X (yahoze ari Twitter), umwe mu barukoresha yaranditse ati: “Ni byiza ko FDNB yagerageje gukora imodoka yayo, ariko nibarindire ku bwiza n’ubuziranenge. Ibi ni intangiriro nziza.”

Undi na we yongeraho ati: “Nta gihugu cyatera imbere kidafite ubushobozi bwo kwikorera ibyo gikenera. Iyi modoka n’ubwo isa nk’aho ari isanzwe, ni isomo rikomeye ry’ubwitange n’ubumenyi.”

Minisitiri Marie Chantal Nijimbere, umugore wa mbere wiyoboye Minisiteri y’Ingabo mu mateka y’u Burundi, yavuze ko iki gikorwa ari ikimenyetso cy’ubushobozi n’ubwitange bw’igisirikare cye.

Ati: “Kuba FDNB ibashije gukora imodoka ifite ubushobozi bwo kurwanya amasasu ni intambwe ikomeye. Bitwereka ko dufite abantu bafite ubumenyi, ubushake n’ubushobozi bwo guhanga ibishya.”

Yongeye kwibutsa ko umurimo w’ingabo ari ugukorera igihugu umunsi ku munsi, kugira ngo abaturage bagire umutekano n’amahoro, kandi ko guhanga udushya nka turiya bigomba gufatwa nk’inkingi y’iterambere ry’igihugu.

Ubuyobozi bwa FDNB buvuga ko iyi modoka ari intangiriro y’urugendo rurerure rwo kwihangira ubushobozi bwo gukora ibikoresho bya gisirikare mu gihugu imbere, hagamijwe kugabanya gukoresha ibituruka hanze.

 

 

 

 

 

INKURU YA TUYISHIME Eric


IZINDI NKURU

Leave a Comment