Mu masaha ya mbere y’igitondo cyo ku wa mbere tariki 20 Ukwakira 2025, Isi yose yabaye nk’ihagaze ku bakoresha imbuga nka Snapchat, Reddit, Roblox ndetse n’amabanki akomeye basanze serivisi zabo ziheze mu mwijima. Ubutumwa bwanditse ngo “Server not found” cyangwa “Connection error” bwabaye nk’indirimbo ivugira ku mbuga hafi ya zose.
Byari ikibazo cyakomotse ku bubiko bwa Amazon (Amazon Web Services – AWS), bukoresha Domain Name System (DNS), uburyo butuma imbuga zigaragara kuri internet. Iyo DNS igize ikibazo, internet yose ihinduka nk’umujyi uzimye amatara.
“Natekerezaga ko telefoni yanjye yangiritse”
Uwimana Josiane, umunyeshuri muri kaminuza ya Kigali, avuga ko yabanje kwibwira ko ari ikibazo cya Wi-Fi.
Ati: “Nagerageje gufungura Snapchat inshuro zirenze eshatu, mbona ntibikunda. Natekerezaga ko telefoni yanjye yangiritse. Nyuma nibwo nasanze na YouTube, na Reddit byose bidakora.”
Nk’uko bivugwa n’urubuga rwa Downdetector, nibura application zisaga 1000 n’imbuga zirenga miliyoni 6,5 zahuye n’iki kibazo ku isi hose.
Mu masoko ya Kigali, bamwe mu bacuruzi bakoresha uburyo bwo kwishyura hakoreshejwe internet bavuga ko ubucuruzi bwabo bwahagaze.
Ndayisaba Jean Bosco, ufite iduka mu mujyi yagize ati: “Umukiriya yaraje ashaka kwishyura kuri konti ye ya banki, ariko ntibyashobokaga. Natekerezaga ko ari ikibazo cya banki yacu gusa.”
Amabanki akomeye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu Burayi n’ahandi, nayo yaje gutangaza ko hari impungenge mu mikorere y’amaseriveri yayo.
Nyuma y’amasaha arenga 6, Amazon yatangaje ko ikibazo cyamaze gukemurwa, ariko yongeraho ko “ahantu hamwe na hamwe ku isi hakiri ikibazo gito.”
Abasesenguzi b’ikoranabuhanga bavuga ko inkomoko yacyo ishobora kuba ari amakosa yabaye mu mikorere ya DNS – uburyo bubika amazina y’imbuga n’uburyo aboneka ku isi hose.
Dr. Emmanuel Habimana, inzobere mu by’ikoranabuhanga, avuga ko ibi bitugaragariza uburyo isi ifatanyirijwe ku ikoranabuhanga rimwe.
Ati: “Iyo ibintu nka DNS bibayeho ikibazo, ntabwo ari urubuga rumwe rugira ingaruka, ahubwo ni sisiteme yose y’itumanaho ku isi. Ni nk’aho umuntu yaciye umugozi w’amashanyarazi w’umujyi wose.”
Iyi mpanuka yagaragaje uko isi yifashisha ikoranabuhanga rimwe rifite ububiko bukuru bwa Amazon, Google na Microsoft. Abasesenguzi bavuga ko bisaba gushakisha uburyo bwisumbuye bwo gukumira ibibazo nk’ibi.
Mutesi Alice, umushakashatsi mu bijyanye n’uburinzi bw’amakuru ati: “Birakwiye ko ibigo bikomeye bitagendera ku kigo kimwe cyonyine kibibikira amakuru. Guhagarara kwa Amazon byerekanye ko n’isi y’ikoranabuhanga ifite intege nke.”.
Nubwo imbuga nyinshi zasubiye ku murongo mu ijoro ryo ku wa mbere, abahanga baracyibaza niba ibintu nk’ibi bishobora kongera kuba. Mu gihe isi ikomeje kugenda yishingikiriza ku ikoranabuhanga, ikibazo kimwe cya DNS gishobora guhagarika isi yose mu masegonda.
“Internet y’isi yose yabonye isomo rikomeye: ubukungu, imibanire n’imyidagaduro byose bishobora guhagarara ku ikosa rimwe rya tekiniki.”
INKURU YA TUYISHIME Eric
