Visi Perezida wa Komisiyo y’Ubumwe bw’u Burayi (EU) ushinzwe ububanyi n’amahanga, Kaja Kallas, yavuze ko inkunga itangwa na EU kuri Ukraine igamije kuyifasha guhangana n’u Burusiya ikiri munsi cyane y’iyo igihugu gikeneye.
Ibi yabigarutseho kuwa 30 Kanama 2025, mu nama yabereye i Bruxelles mu Bubiligi yahuje ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga b’ibihugu bigize EU.
Kallas yavuze ko icyuho kiri hagati y’inkunga ihari n’iyo Ukraine ikeneye gikomeje kuba kinini, asaba ko hakorwa ibishoboka byose ngo iki kibazo gikemuke vuba.
Ati: “Nibyo, ibihugu byinshi byabigaragaje. Tugomba gushaka inkunga yihuse, kuko icyuho kiriho ni kinini cyane.”
Kallas yagaragaje ko kugira ngo Ukraine ibone ubushobozi ikeneye, u Burusiya bukwiye kwishyura ibyo bwangije. Yasobanuye ko niba butabikoze, imitungo yabwo yafatirwa mu bihugu bya EU n’ahandi izatahurwa.
Kuva mu 2022 ubwo intambara y’u Burusiya kuri Ukraine yatangiraga, EU n’abafatanyabikorwa bayo barimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika bafatiriye imitungo y’Abarusiya ifite agaciro karenga miliyari 300 z’Amadolari.
EU ivuga ko amafaranga avuye ku kugurisha iyo mitungo akwiye gukoreshwa mu kugura intwaro no gutera inkunga Ukraine.
Nubwo bimeze bityo, hari ibihugu nk’u Bubiligi bidashaka kwinjira muri icyo gitekerezo, bikaba intandaro y’uko Ukraine ikomeje guhabwa inkunga iri hasi cyane y’iyo ikeneye.
Kallas yagize ati: “Politiki y’ukuri irerekana ko hari ibihugu byinshi bitifuza kuganira kuri iki kibazo, ariko buri wese yemera ko u Burusiya aribwo bugomba kwishyura ibyo bwangije, aho kuba abasoreshwa bacu.”
Ku ruhande rw’u Burusiya bwamaganye iki cyemezo cyo gufatira imitungo yabwo, buvuga ko bunyuranyije n’amategeko mpuzamahanga, kandi ko guhatira EU gushyigikira Ukraine mu rwego rw’igisirikare byashyira mu kaga umutekano wose w’Uburayi.
INKURU YA TUYISHIME Eric
