Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yongeye gutungurana ejo hashize kuwa 30 Ukwakira 2025, atangaza icyemezo cyo kugabanya ku buryo bukomeye umubare w’abakirwa nk’impunzi, uva ku bihumbi 125 ukagera ku 7.500 gusa. Iki cyemezo cyatunguye benshi kuko ari bwo bwa mbere mu mateka ya Amerika yakiriye umubare mucye w’impunzi ku mwaka. Amakuru ava mu biro bya White House avuga ko abazahabwa amahirwe ari benshi ari abazungu bakomoka muri Afurika y’Epfo, bavuga ko bahohoterwa no kwamburwa ubutaka bwabo. Nubwo ubutegetsi bwa Trump butigeze busobanura impamvu y’iri gabanywa rikomeye,…
SOMA INKURUCategory: politike
U Rwanda na Somalia mu rugendo rushya rw’ubufatanye
Mu gihe Afurika ikomeje gushaka uburyo bwo kubaka ubufatanye bushingiye ku nyungu zayo bwite, u Rwanda na Somalia byafashe indi ntambwe ikomeye mu guteza imbere umubano wabyo, binyuze mu masezerano y’ubufatanye mu nzego z’ingenzi zirimo ubutabera, uburezi, ubuhinzi, ikoranabuhanga n’amategeko. Aya masezerano yasinyiwe i Kigali ku wa 27 Ukwakira 2025, hagati ya Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb. Olivier Jean Patrick Nduhungirehe na Minisitiri wa Somalia H.E. Abdisalam Abdi Ali, uri mu ruzinduko mu Rwanda. Mu biganiro byabo, aba bayobozi bombi bashimangiye ko umubano w’u Rwanda na Somalia ushingiye…
SOMA INKURUIntsinzi ya Paul Biya ku myaka 92 yaba ishimangira ubutegetsi budasaza muri Cameroun?
Mu gihe amahanga menshi akomeje gusimbuza abategetsi bakuze urubyiruko, Cameroun yo yongeye guhitamo kugendera mu nzira itandukanye. Paul Biya, umugabo w’imyaka 92 y’amavuko, yongeye gutorerwa kuyobora iki gihugu nyuma y’imyaka hafi 43 amaze ari ku butegetsi. Akanama gashinzwe kurengera Itegeko Nshinga katangaje ko Biya yatsinze amatora n’amajwi 53,66%, mu gihe Issa Tchrioma Bakary wari umukandida ukomeye yamukurikiye n’amajwi 35,19%. Amajwi akaba yatangajwe ku mugaragaro kuri uyu wa Mbere, agaragaza ishusho y’igihugu kigifite icyizere mu muyobozi ariko kandi iteye impaka mu maso y’isi yose. Biya ni umwe mu bategetsi bamaze igihe…
SOMA INKURUVenezuela ku nkeke: Amerika irashinjwa umugambi wo kwigarurira umutungo wayo
Intambara y’amagambo hagati ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Venezuela yongeye gufata indi ntera nyuma y’uko Intumwa Nkuru ya Leta muri Venezuela, Tarek William Saab,yatangaje ko igihugu cye gihangayikishijwe bikomeye n’imigambi ya Perezida Donald Trump, ashinjwa gushaka gukuraho ubuyobozi bwa Perezida Nicolás Maduro. Ku Cyumweru, mu kiganiro n’abanyamakuru i Caracas, Saab yagize ati: “Uwo mugambi wo guhirika ubutegetsi bwacu ni inzira yo gushaka kwigarurira umutungo w’igihugu cyacu zahabu, lisansi n’amabuye y’agaciro. Ni politiki y’ubusahuzi itwikiriye ijambo rya demokarasi.” Saab, uzwi nk’umwe mu bantu ba hafi ba Perezida Maduro, yavuze…
SOMA INKURUNta kibazo tudashoboye gukemura- Perezida Kagame
Ibi akaba yabitangaje mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 21 Ukwakira 2025, mu cyumba cy’inama cy’Ikigo cy’Igihugu cy’Imyitozo ya Gisirikare cya Rwanda Defence Force (RDF), Perezida Paul Kagame yafunguye ku mugaragaro Inama Mpuzamahanga y’Abagaba b’Ingabo zirwanira ku butaka (Land Forces Commanders Symposium), yitabiriwe n’abasirikare bakuru baturutse mu bihugu bisaga 30 byo muri Afurika n’ahandi ku Isi. Mu ijambo rye ryakiriwe n’amashyi menshi, Perezida Kagame yibukije ko ibibazo by’umutekano bikomeje gukomera ku mugabane ariko ko ibisubizo byabyo bidakwiye gutegerezwa ahandi. Ati: “Afurika iracyarangwa n’intambara nyinshi kurusha ahandi hose…
SOMA INKURUSarkozy muri gereza: Uko ubuzima bwe bwahindutse isomo rikomeye ku bayobozi b’i Burayi
Mu masaha ya saa tatu n’igice z’amanywa kuwa Mbere tariki 20 Ukwakira 2025, nibwo urusaku rw’imodoka n’abanyamakuru rwuzuye umuhanda ugana kuri gereza “Prison de la Santé”, imwe mu magereza akomeye yo mu Mujyi wa Paris. Mu modoka yijimye, irinzwe bikomeye, niho Nicolas Sarkozy, wahoze ari Perezida w’Ubufaransa, yari yicaye agiye gutangira igihano cye cy’igifungo cy’imyaka itanu. Ni amateka mashya mu Bufaransa: Perezida wayoboye igihugu hagati ya 2007 na 2012 abaye uwa mbere winjiye muri gereza kubera ibyaha by’iperereza, kwakira amafaranga binyuranye n’amategeko no kurigisa umutungo. “Byari nk’inzozi mbi” Claire Dubois,…
SOMA INKURUAbus dans les médias: L’OVPR trace la voie d’une presse professionnelle
La liberté d’expression, pilier de toute démocratie, a été au cœur d’une conférence nationale organisée par l’Observatoire des Droits des Personnes Vulnérables (OVPR) sur la prévention des abus dans la profession médiatique. L’événement, qui s’est tenu le jeudi 9 octobre 2025, a réuni journalistes, blogueurs, You tubeurs, tiktokeurs et autres acteurs numériques, afin d’analyser les défis et responsabilités liés à l’exercice de leur métier. La conférence a permis de poser les bases d’une compréhension partagée des enjeux liés à la liberté d’expression, à la responsabilité professionnelle et à la qualité…
SOMA INKURUAbasenateri bashyize igitutu kuri RURA
Mu gihe impanuka zo mu muhanda zikomeje guhitana ubuzima bw’abatari bake, abasenateri bagize komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umutekano basabye Urwego rw’Igihugu rushinzwe kugenzura imirimo ifitiye igihugu akamaro (RURA) kugaragaza ingamba zifatika zo gukura mu muhanda ibinyabiziga bishaje, by’umwihariko ibitwara abantu n’abanyeshuri. Perezida w’iyi Komisiyo, Senateri Murangwa Ndangiza Hadidja, yavuze ko bitumvikana uburyo imodoka zimaze imyaka irenga 30 mu muhanda zigihabwa ibyangombwa byo gutwara abantu kandi ari zimwe mu ntandaro z’impanuka. Senateri Nyirasafari Espérance yongeyeho ko bisi nyinshi zishaje ziterwa amarangi zikagaruka mu muhanda gutwara abanyeshuri, nyamara nta burinzi buhagije zifite.…
SOMA INKURUUko zahabu izamura igiciro niko abashoramari bunguka nyamara abacuzi bataka
Mu gihe igiciro cya zahabu ku isoko mpuzamahanga cyageze ku $ 129,76 ku igarama, ikibyihishe inyuma n’impinduka za politiki n’ubukungu ku isi. Mu Rwanda, abantu bakora muri serivisi zifite aho zihurira na zahabu (abacukuzi, abacuruzi ndetse n’abazitunganya bazibyaza ibintu binyuranye birimo imikufi) barimo guhindura ubuzima bwabo mu buryo butandukanye. Ku ruhande rumwe, abashoramari bakomeye bari kurushaho kuyibika nk’ubwishingizi bw’imari, ariko ku rundi ruhande, hari abanyarwanda batunzwe n’akazi ko kuyihindura imikufi n’ibindi bitandukanye, batangaza ko izamuka ryayo ryabaye nk’impano ifite impande ebyiri. Abasesenguzi bavuga ko uko isi irushaho guhura n’ibibazo bya…
SOMA INKURUGaza talks in Egypt: “Positive climate,” negotiators welcome
The first round of negotiations on Gaza between Hamas and Israel concluded late Monday night. “The overall climate is positive,” sources close to the Egyptian and Hamas mediators said, while UN Secretary-General Antonio Guterres called for an end “now to hostilities in Gaza, Israel, and the region.” The ” climate is positive ,” according to Egyptian mediators, as well as Hamas sources who spoke to the Qatari channel al-Jazeera, which is very close to the Palestinian Islamist movement, reports our correspondent in Cairo, Alexandre Buccianti . “The discussions were positive…
SOMA INKURU