Iyi ni imyitozo ya mbere kuva Rayon Sports yabona itike yo kujya muri ¼ cya CAF Confederation Cup ikoze, yitegura kuzahura n’ikipe yatomboye Enyimba FC yo muri Nigeria, kuri uyu munsi iyi myitozo yayobowe n’umutoza wungirije Gatera Moussa kuko umukuru Robertinho yagiye gusura umuryango muri Brazil, ariko abakinnyi bitabiriye iyi myitozo bari bake ku rundi ruhande harimo abigumiye bavuga ko batakora imyitozo badahawe amafaranga muri bo harimo Manishimwe Djabel, Bashunga Abouba na Mutsinzi Ange. Abakinnyi 10 gusa bafite ibyemezo bibemerera gukinira iyi kipe barimo Mugabo Gabriel, Christ Mbondi, Nova Bayama,…
SOMA INKURUCategory: Imikino
Nyuma y’amatsiko menshi ikipe izahura na Rayon Sports muri ¼ yamenyekanye
Rayon Sports yasoje ku mwanya wa 2 mu itsinda rya 4 ikaba izahura na Enyimba FC yo muri Nigeria, iyi kipe ya Rayon Sports imenya ikipe bizahura muri 1/4 cy’imikino nyafurika ku makipe yatwaye ibikombe iwayo muri Africa, nyuma y’aho iyi kipe yo mu Rwanda yanditse amateka uyu mwaka yo kuba ikipe ya mbere mu Rwanda, igeze muri 1/4 cy’amarushanwa nyafurika avuguruye (Caf Confederation Cup). Iyi kipe ya Enyimba FC yo muri Nigeria yatombowe na Rayon Sports, ni ikipe itoroshye ifite ibikombe 2 bya Champions League yatwaye muri 2003…
SOMA INKURUIshyirahamwe ry’imikino ya Taekwondo ryaremeye uwaryo warokotse Jenoside yakorewe abatutsi
Ishyirahamwe ry’imikino ya Taekwondo mu Rwanda (RTF) ryasuye kandi riremera Nizeyimana Savio, umwe mu bakinnyi b’ikipe y’igihugu warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994. Nizeyimana Savio ni umwe mu bakinnyi bakinira ikipe y’igihugu y’umukino wa Taekwondo, akaba na Kapiteni w’ikipe ya Police Taekwondo Club, akaba kandi amaze guserukira u Rwanda mu marushanwa atandukanye ari na ko yegukana imidali. Nyamara kandi ni umwe mu bafite amateka yihariye, dore ko ari umwe mu basizwe iheruheru na jenoside ndetse umuryango we ukaba warazimye ku buryo atagize n’amahirwe yo kumenya inkomoko ye, ngo…
SOMA INKURUHashize amasaha make hamenyekanye uko amakipi y’Iburayi azahura muri UEFA Champinions League 2018/2019
Ejo hashize tariki 30 Kanama 2018 nibwo habaye tombora y’amakipi yabaye aya mbere iwabo( UEFA CHAMPINIONS LEAGUE 2018/2019), iyi tombora ikaba yarabereye mu Mujyi wa Monaco mu Bufaransa, ayo makipe akaba yashyizwe mu matsinda umunani(8). Itsinda rya mbere: Atletico Madrid (ESP), Dortmund (GER), Monaco (FRA),Club brugge (BEL). Itsinda rya kabiri: Barcelona (ESP), Tottenham (ENG), Psv (NED), International (ITA). Itsinda rya gatatu: Paris (FRA), Napoli (ITA), Liverpool (ENG), crvena zverda (SRB). Itsindaryakane: Locomotive moskova (RUSS), Fc porto (POR), schalke (GER), Galatasaray (TUR) Itsinda rya gatanu: Bayern (GER), benfica (POR), Ajax…
SOMA INKURUAbakobwa batarengeje imyaka 20 muri volleyball babonye itike yo gukomeza
Mu mukino wa nyuma wa volleyball mu itsinda rya kabiri B, Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abakobwa batarengeje imyaka 20 babanagamo na Misiri yazamutse ari iya mbere, Ibirwa bya Maurice na Uganda, u Rwanda rwatsinze seti ya mbere n’amanota 25-17 biyongeza iya kabiri n’amanota 25-21 mbere yo gutsinda iya gatatu n’amanota 25-23. Iyi kipe y’u Rwanda yabonye itike ya kimwe cya kabiri cy’irangiza mu mikino Nyafurika iri kubera i Nairobi muri Kenya itsinze Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo amaseti 3-0. Mu gihe mu itsinda rya mbere A ryabagamo Kenya yakiriye…
SOMA INKURURayon sports itsinze ihurizo, igerekaho gukora amateka yo kugera muri ¼ cya confederation CUP
Kuri uyu munsi wa gatatu w’icyumweru kuwa 29 Kanama 2018, ubaye umunsi ukomeye ndetse utazibagirana mu mateka y’umupira mu Rwanda, kuko umukino wari wavuzweho byinshi ndetse unategerejwe n’abaturarwanda batari bake urangiye iyi kipe yambara ubururu n’umweru “RAYON SPORTS” itsinze Yanga yo muri Tanzania igitego kimwe ku busa cyinjijwemo na Bimenyimana Bonfils, ibi bikaba bitumye Rayon Sports yinjira muri ¼ cy’igikombe cy’Afurika cy’amakipe yabaye aya mbere iwayo. Iki gitego 1 rukumbi gitumye iyi kipe ya Rayon Sports yari mu itsinda rimwe na US Alger, Gor Mahia na Yanga Africans irangiza…
SOMA INKURURayon Sports imbere y’ihurizo ritoroshye mu masaha make
Ni umukino w’ishiraniro kuri iyi kipe ikunzwe n’abanyarwanda benshi kurusha izindi kipe zose imbere mu gihugu, Rayon Sports iraza kwakira Young Africans kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, ku mukino wa nyuma mu matsinda ya CAF Confederation Cup, aho iyi kipe iza kuba isabwa gutsinda uyu mukino ikagera muri 1/4 cy’aya marushanwa avuguruye, bwa mbere ku ikipe yo mu Rwanda n’ikipe yo mu Karere k’Africa y’iburasirazuba. Ubwo yageraga muri iri tsinda Rayon Sports yabonye ko bishoboka kuba yarenga iri tsinda ikagera no muri 1/4 kuko yari itomboye kujya hamwe…
SOMA INKURUKu buryo butunguranye Yanga yamaze gusesekara i Kigali
Ikipe ya Young Africans izwi nka Yanga, mbere yari yatangaje ko izagera i Kigali ku wa mbere ku i Saa mbili z’ijoro, yongera kuvuga ko igera mu Rwanda Saa ine za mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri, iyi kipe ya Young Africans yo muri Tanzania yageze mu Rwanda mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, aho yageze ku masaha atunguranye ugereranije n’amasaha yari yatangajwe mbere. Byaje kurangira ikipe ya Yanga igeze mu Rwanda ahagana mu ma Saa kumi n’imwe z’igitondo, aho yabanje kumara akanya itegereje abagomba kuyakira bo mu…
SOMA INKURUMu kwitegura umukino wo mu matsinda Rayon Sports yakoze igikorwa cy’urukundo
Kuri uyu wa Mbere tariki 27 Kanama 2018, ikipe ya Rayon Sports hamwe na bamwe mu bagize komite nyobozi yayo, bagiye ku bitaro bya Kibagabaga, berekwa umwana w’uruhinja watawe na nyina nyuma yo kumwibaruka. Iyi ikipe ikaba yiyemeje gusiga inkunga izakomeza gufasha abaganga kwita kuri uyu mwana nk’uko bigaragara ku rubuga rwa Twitter rw’iyi kipe ya Rayon Sports. Muri uru ruzinduko rwakozwe kuri uyu munsi, ikipe ya Rayon Sports yarukoze mu gihe habura amasaha make ngo ihure na Yanga Africans ikipe yo muri Tanzania, nayo igomba kurara igeze mu…
SOMA INKURUBahigiye kuzaba ibihangange nyuma yo kwigishwa n’abanya Korea
Abana b’Abanyarwanda barakubita agatoki ku kandi ndetse bahigiye guhora ku isonga nyuma y’ukwezi bari bamaze bigishwa gukina Taekwondo n’abarimu baturutse muri Korea y’epfo, igicumbi cy’uwo mukino nyarugamba u Rwanda rwatangiye kwesamo imihigo mu ruhando rw’amahanga. Hari hashize ukwezi abana bitoreza mu makipe atandukanye mu Rwanda basangizwa ubumenyi n’ubuhanga kuri Taekwondo bahabwaga n’abarimu bane baturutse muri Korea y’epfo, boherejwe n’Umuryango mpuzamahanga uharanira iterambere rya Taekwondo (Taekwondo Peace Corps/TPC) ku nkunga y’Ishyirahamwe ry’uwo mukino ku Isi (World Taekwondo). Nyuma yo gusoza ubutumwa bw’abo barimu, abana bagiriwe ubuntu bwo gusangizwa ubwo bumenyi…
SOMA INKURU