Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 6 Ukwakira 2018, Ikipe ya APR FC yatwaye igikombe kiruta ibindi “Super Cup” mu Rwanda, itsinze Mukura VS ibitego 2 ku busa, umukino wabereye i Rubavu kuri sitade Umuganda. Hakizimana Muhadjili niwe wafunguye amazamu ku munota wa 46′ nyuma yuko iminota 45 y’igice cya mbere yari yarangiye amakipe yombi anganya 0-0. Igitego cya kabiri cya APR FC cyatsinzwe na Issa Bigirimana ku munota wa 53. APR FC ikaba yatangiye umukino iri hejuru ya Mukura VS. Umukino w’igikombe cya Super Cup, ukaba…
SOMA INKURUCategory: Imikino
Umuyobozi wa Taekwondo mu Rwanda yagendereye ikipe ya Nyamata yavukanye amashagaga
Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’imikino ya Taekwondo mu Rwanda yasuye ikipe ya Nyamata iherutse kuvuka ikaba yarahigiye ko bidatinze igiye guhigika ibihangange byayitanze kubona izuba. Kugeza ubu ni yo kipe nshya mu makipe menshi agize ishyirahamwe ry’imikino ya Taekwondo mu Rwanda, dore ko imaze igihe kitageze ku mezi atandatu ariko ikaba imaze kugira abakinnyi basaga 30 barimo abana b’abakobwa n’abahungu, ingimbi n’abangavu ndetse bakagira n’icyiciro cy’abakinnyi bakuru. Ni ikipe yashinzwe na Niringiyimana Jean Claude, umwe mu bakinnyi b’ikipe y’igihugu ya Taekwondo y’abafite ubumuga (Para-Taekwondo). Nk’uko yabitangaje, mu rwego rwo kurushaho kwegera abanyamuryango,…
SOMA INKURUSalome Nyirarukundo yaciye agahigo mu bakoresheje igihe gito muri marato i Montreal
Umunyarwandakazi Nyirarukundo salome Umukinnyi w’imikino ngororamubiri, yaraye yitwaye neza i Montreal mu gihugu cya Canada, yegukana irushanwa rya marato ryahabereye kuri iki cyumweru ikaba yari yitabiriwe n’abantu barenga ibihumbi 11000 bakomoka mu bihugu 61 binyuranye byo ku isi, akaba ari naho Salome Nyirarukundo yitwaye neza cyane mu gice cy’abagore, asoza ku mwanya wa mbere akoresheje amasaha abiri, iminota makumyabiri n’umunani n’amasegonda abiri (2H28’2″), yahise yegukana igihembo kingana na Miliyoni 10 z’amafaranga y’u Rwanda . Uyu mukinnyi w’umunyarwanda yahise aca agahigo muri iri rushanwa kuko nta w’undi mukinnyi wari warakoresheje ibihe…
SOMA INKURUImbere y’abafana bayo Enyimba FC yasezereye Rayon Sports iyinyagiye ibitego bitanu
Enyimba FC yo muri Nigeria yanyagiye ikipe ya Rayon Sports yo mu Rwanda ibitego bitanu kuri kimwe mu mukino wo kwishyura muri ¼ cya CAF Confederations Cup, bituma urugendo rwa Rayon Sports muri aya marushanwa rurangirira hano. Umukino ubanza wabereye kuri Stade Regional ya Kigali kuwa 16 Nzeri wari warangiye ari ubusa ku busa, Rayon Sports yari yagiye muri Nigeria isabwa kunganya ku bitego cyangwa igatsinda, mu mukino wabereye kuri Enyimba International Stadium kuri uyu wa 23 Nzeri 2018, gusa iyi kipe ya Rayon Sports ntibyayihiriye kuko ku munota wa…
SOMA INKURUByarangiye Rayon Sports inganyirije iwayo
Rayon Sports yatangiye iri hejuru cyane maze ubwo yari isatiriye mu masegonda 100 abanza y’umukino, umupira wahinduwe na Djabel, Muhire Kevin ashyiraho umutwe ujya ku ruhande, byari nyuma y’akazi keza ku mupira wabanje kuzamukanwa na Caleb, mbere y’uko Nyandwi Saddam awuha Manishimwe Djabel. Hashize iminota 20 bakina, Rayon Sports yongeye gusatira bikomeye ibura igitego ku mupira Muhire Kevin yahaye Djabel ateye mu izamu Oladuntoye awushyira muri koruneri, mbere y’uko Muhire Kevin ahusha igitego ku ishoti yateye ari mu rubuga rw’amahina umupira uramutenguha ujya hejuru y’izamu. Iminota itanu ibanza y’igice cya…
SOMA INKURUMu gihe habura amasaha make Rayon Sports igacakirana na Enyimba, abafana barizezwa byinshi
Mu masaha make asigaye kuri iki Cyumweru tariki ya 16 Nzeli 2018, nibwo ikipe ya Rayon Sports icakirana n’ikipe ya Enyimba FC imbere y’abafana bayo, mu mukino ubanza wa ¼ cy’irangiza cy’imikino ngaruka mwaka ya Total CAF Confederation Cup 2018. Uyu mukino ukaba uri butangire mu kanya Saa cyenda zuzuye ku masaha ya Kigali (15h00’) kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo. Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye ku gica munsi cy’uyu wa Gatandatu tariki ya 15 Nzeli 2018, Rwatubyaye Abdul yavuze ko uyu mukino ukomeye ariko bikaba ari umwanya mwiza ku bakinnyi…
SOMA INKURUIkipe ya Enyimba FC izacakirana ejo ku cyumweru na Gikundiro yaraye isesekaye i Kigali
Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatanu tariki 14 Nzeli 2018, nibwo ikipe ya Enyimba FC yasesekaye i Kigali, iyi kipe yo muri Nigeria ikaba izacakirana ejo ku cyumweru saa cyenda kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo na Rayon Sports ( Gikundiro) mu mukino wa ¼ cya CAF Confederation Cup, ariko iyi kipe ikaba yaje itari kumwe na kapiteni wayo, Mfon Udoh. Uyu mukino uzatangira ejo ku cyumweru saa cyenda kuri stade ya Kigali, itike ya make ni 3000Frw ahasanzwe, 5000Frw ahatwikiriye na 30000 mu cyubahiro. Enyimba FC yageze i…
SOMA INKURUArashinja FERWAFA gushaka kumuha ruswa
Nk’uko amakuru dukesha ikinyamakuru Namibian Sun abitangaza, uyu musifuzi w’umunya Namibia yatangaje ko mbere y’umukino wo ku Cyumweru tariki 9 Nzeli 2018 wahuje amavubi n’inzovu za Cote d’Ivoire, yegerewe n’abagabo babiri barimo umunyamabanga wa FERWAFA Francois Regis Uwayezu na Ruhamiriza Eric aho Regis yaje afashe iyi envelope yarimo amadolari arayimuhereza, uyu musifuzi we arayanga, amubwira ko atarya ruswa kuko ari inyangamugayo igendera ku mabwiriza ya CAF. Pavaza yagize ati “Amafaranga yari muri Envelope, sinigeze mbasha kuyabara cyangwa ngo ndebe uko angana. Namubwiye ko nta mpano n’imwe y’umuntu nakwakira kuko ari…
SOMA INKURUInzovu za Cote d’Ivoire birangiye zitsindiye amavubi mu rugo
Kuri iki cyumweru tari ya 9 Nzelii 2018, nibwo inzovu za Cote d’Ivoire zari zacakiranye n’amavubi y’u Rwanda kuri stade Regional i Nyamirambo, imbere y’abafana benshi ibitego bibiri bya Côte d’Ivoire kuri kimwe cy’amavubi, uyu mukino ukaba uri mu rwego rwo gushaka itike y’igikombe cya Afurika kizabera muri Cameroun umwaka utaha. Muri uyu mukino igitego cya 1 cya Cote d’Ivoire cyavuye ku burangare bw’umuzamu w’amavubi Kwizera Olivier washatse gucenga Rutahizamu wa Cote d’Ivoire Jonathan Adjo aba amwambuye umupira nibwo yatsindaga igitego cya mbere. Igice cya kabiri kigitangira, Côte d’Ivoire yari…
SOMA INKURUDrogba yaba yabikije barumuna be ibanga rizabafasha gucakirana n’amavubi?
Ahagana saa tanu z’ijoro zirengaho iminota mike kuri uyu wa Kane ni bwo ikipe y’igihugu ya Cote d’Ivoire yasesekaye i Kanombe ku kibuga cy’indege aho izakina n’amavubi ku cyumweru tariki ya 9 Nzeli, aho baje baturutse i Paris mu Bufaransa mu ndege yabo bwite, mbere gato y’uko bahaguruka Didier Drogba yabasuye mu rwego rwo kubereka ko abashyigikiye no kubatera ingabo mu bitugu muri uru rugendo rwo gushaka itike yerekeza mu mikino ya nyuma y’igikombe cya Afurika izabera muri Cameroun 2019. Didier Drogba yari yaje gutera akanyabugabo barumuna be Serge Aurier…
SOMA INKURU