Myugariro wa Rayon Sports akaba na kapiteni wayo, Rutanga Eric, yanyomoje amakuru yavugaga ko yamaze kumvikana na Yanga Africans yo muri Tanzania aho yemeje ko ibi ari ibihuha. Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru nyuma y’imyitozo yo kuri uyu wa Gatatu, Rutanga, yavuze ko nta biganiro byizege biba hagati ye n’iyi kipe yo muri Tanzania. Yagize ati “Ariya makuru nayafata nk’ibihuha, ntabwo njyewe nerekeje muri Yanga SC, njyewe ndi umukinnyi wa Rayon Sports. Hagize n’ibiganiro bibaho bavugana n’Abayobozi kuko njye sindavugana nayo, mfite imyaka ibiri ya Rayon Sports, ntabwo ndi umukinnyi wigurisha. Yanga…
SOMA INKURUCategory: Imikino
Nyuma yo kwegura ku buyobozi bwa FERWACY ibintu byahinduye isura
Nyuma yo gushinjwa ruswa n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, mu mpera z’icyumweru gishize nibwo Aimable Bayingana na komite bari bafatanyije kuyobora FERWACY, batangaje ko beguye ku mirimo bakoraga, kuri ubu urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha “RIB”, rutangaza ko ruri gukora iperereza kuri ibyo birego, ariko ko kuri ubu nta kindi rwabivugaho. Aimbable Bayingana ahakana avuga ko nta kibi yakoze. Yemeza iyegura rya Bayingana, Minisiteri y’imikino mu Rwanda yavuze ko nayo izakora iperereza kubyo ashinjwa. Iyo minisiteri yabwiye ibiro ntaramakuru “AFP” ko iteganya gushyiraho gahunda yo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina ireba imikino yose…
SOMA INKURUKomite nyobozi ya FERWACY yeguye
Amakuru yacicikanye hirya no hino, ni uko mu ijoro ryo kuri uyu wa 6 Ukuboza 2019, Komite Nyobozi y’ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa ku magare (FERWACY) yari irangajwe imbere na perezida Aimable Bayingana wari umaze imyaka 11 ayiyobora yeguye ku mirimo yayo. Iyi komite yari igizwe na Perezida Bayingana, Benoit Munyankindi wari visi perezida wa mbere, Francois Karangwa wari visi perezida wa kabiri, abajyanama babiri, Nosisi Gahitsi Toussaint wari umunyamabanga mukuru ndetse n’umubitsi, Rwabusaza Thierry yose yeguriye rimwe. Kwegura kwa Aimable Bayingana na bagenzi be kuravugwa nyuma y’inkuru ikinyamakuru Taarifa cyanditse…
SOMA INKURUNyuma y’amezi 18 adatanga umusaruro yirukanywe
Ikipe ya Arsenal yatangaje ko yamaze kwirukana umutoza Unai Emery wari umaze umwaka n’ amezi 6 asimbuye Arsene Wenger. Uyu mutoza wari umaze amezi 18 atoza iyi kipe yirukanywe nyuma yo kudatanga umusaruro yari yitezweho dore ko yari amaze gutsindwa imikino myinshi. Freddie Ljungberg niwe wagizwe umutoza w’ agateganyo wa Arsenal. Freddie w’ imyaka 42 akomoka mu gihugu cya Sweden yahoze ari umukinnyi w’ umupira w’ amaguru. Ikipe ya Arsenal yari imaze imikino 7 itaratsinda dore ko yaraye itsinzwe 2-1. Kumara imikino 7 itaratsinda byaherukaga mu 1992. Arsenal igihe yari…
SOMA INKURUMbere y’umukino ziri bucakiraniremo, Musanze FC yishongoye kuri Gasogi biratinda
Team Manager akaba n’umuvugizi wa Musanze FC iri bucakirane na Gasogi kuri uyu wa kane tariki 21 Ugushyingo 2019, NIYONZIMA Patrick nyuma yo kubazwa uko ikipe ya Musanze yiteguye Gasogi, yabanje araseka cyane, asubiza ko Gasogi atari ikipe ibasaba kwitegura bihambaye, anashimangira ko bazayisekura nk’abasekura ubunyobwa bwumye. Yagize ati “Hahahahaaa uransekeje cyane, Gasogi na Musanze ntabwo ari umukino ukomeye, Gasogi ni ikipe ntoya cyane tuzakubitira KNC Regional yumirwe, Gasogi si izina rikomeye si Mazembe si na Barcelona, ikindi ni uko ku ruhande rwa Musanze imbere ya Gasogi ngo bizaba ari…
SOMA INKURUUmutoza n’abakinnyi ba AS Kigali bakebuwe
Ni inama yabaye nyuma y’uko iyi kipe yashoye amafaranga menshi ku isoko igura abakinnyi benshi kandi beza ariko ikaba iri ku mwanya 14 mu makipe 16, imaze gutsinda umukino umwe, inganya 4 mu gihe yatsinzwe imikino 3. Iyi nama kandi yabaye nyuma yo kwegura kwa bamwe mu bayobozi barimo uwari perezida Pascal Kanyandekwe ndetse n’umunyamabanga Komezusenge Daniel. Iyi nama idasanzwe yari igamije kureba ikibazo kiri muri AS Kigali gituma ikipe ibura umusaruro kandi bigaragara ko ifite abakinnyi beza mu gihugu. Muri iyi nama habayeho icyo umuntu yakwita gusasa inzobe abakinnyi…
SOMA INKURUSugira yahejwe no mu ikipe yiyumvagamo
Umutoza w’Amavubi,Mashami Vincent yatangaje abakinnyi 27 bagomba kumufasha gutangira urugendo rwerekeza muri CAN 2021 izabera muri Cameroon batarimo Sugira Ernest watsindaga igitego muri buri mukino wose yakiniraga Amavubi ndetse aherutse kuyahesha itike yo kwerekeza muri CHAN 2020. Mashami uzahera uru rugemdo ku ikipe ya Mozambike kuwa tariki ya 14 Ugushyingo kuri Zimpeto Stadium i Maputo,yakoze impinduka zitandukanye aho yahamagaye abakinnyi 11 bakina hanze y’u Rwanda barimo umunyezamu Mvuyekure Emery utari uherutse guhamagarwa. Mashami umaze iminsi ari mu buryohe n’abafana b’Amavubi,yahamagaye aba bakinnyi 27 batarimo Sugira Ernest. Amavubi azakina na Mozambique…
SOMA INKURUHatangajwe ikihishe inyuma mu gutakaza amanota kwa gikundiro
Umutoza wa Rayon Sports,Javier Martinez Espinoza yatangaje ko ikipe ye yabuze amahirwe mu mukino yanganyijemo na Etincelles FC 0-0 anashimangira ko iyo Rutanga abasha kwinjiza penaliti yahawe byari kubafasha gutahana amanota 3. Rayon Sports yahushije uburyo bwinshi bw’ibitego imbere ya Etincelles FC,yananiwe gutsinda umukino wa kabiri wikurikiranya bituma iguma ku mwanya wa 05 wa shampiyona. Javier Martinez Espinoza umutoza mukuru wa Rayon Sports yabwiye abanyamakuru ko batahiriwe n’uyu mukino gusa ngo iyo Eric Rutanga yinjiza penaliti byari koroshya imibare. Yagize ati “Twagerageje gukora cyane mu mukino ariko penaliti yahushijwe na Rutanga…
SOMA INKURUIbya Sugira na APR biri gutera urujijo benshi
Sugira Ernest yahagaritswe n’ikipe ye ya APR mu gihe kitazwi kuri uyu wa mbere tariki 21 Ukwakira 2019, nyuma yo gutangaza ko yibona cyane mu ikipe y’igihugu kurusha mu ikipe ye ya APR, kuko bamusaba bamusaba gukina agaruka inyuma gato mu kibuga hagati bigatuma atabona uburyo bwinshi bwo gutsinda. Mu kiganiro yahaye itangazamakuru nyuma y’umukino APR yari yahuriyemo na Marines,umutoza Adil Mohammed Erradi, yavuze ko impamvu atitabaza Sugira riko kugeza ubu afite Usengimana Danny n’abandi bakinnyi bagaragaje ko bakwiye gukina. Ati“ Ngiye kubabwira ukuri yego, ukuri kurigaragaza. Icya mbere mbona ari…
SOMA INKURUUbwumvikane buke buvugwa muri Rayon Sports bwihishe inyuma y’iyegura rya Visi Perezida wayo?
Nk’uko umuyobozi wa Rayon Sports, Munyakazi Sadate yabitangaje, bakiriye ndetse banemeza ukwegura kwa Visi perezida wayo wa mbere Twagirayezu Thadee nyuma y’ibaruwa yandikiye komite abisaba, akaba yatangaje ko yeguye ku mpamvu ze bwite. Uyu mwanzuro ukaba wemerejwe mu nama yahuje Perezida wa Rayon Sports, Munyakazi Sadate, Muhire Jean Paul, umunyamabanga wa Rayon Sports, Itangishaka King Bernard, CEO wa Rayon Sports, Zitoni Pierre Claver, umunyamategeko wa Rayon Sports, Cyiza Richard, umubitsi wa Rayon Sports, Jean Paul Nkurunziza, umuvugizi wa Rayon Sports na Aimable Sibomana, umujyanama wa Komite wa Rayon Sports. Yagize…
SOMA INKURU