Yannick Mukunzi kuri ubu ukina mu ikipe ya Sandvikens IF ibarizwa mu cyiciro cya gatatu muri Sweden, araza gutangira umwaka mushya w’imikino wa 2020/2021 hamwe n’ikipe ye, nyuma y’icyorezo cya Covid-19. Mukunzi yavuze ku buzima bwe mu gihugu cya Sweden, kugaruka mu ikipe ya Rayon Sports, kuri shampiyona yabo yongeye gusubukurwa ndetse n’icyo atekereza ku bibazo bimaze iminsi bivugwa mu ikipe ya Rayon Sports. Ati “Hashize iminsi myinshi isi yugarijwe na COVID19, nari ndi kure y’umuryango ariko nabibayemo neza, nabashije kwirinda cyane, ntabwo byangoye cyane, kino cyorezo ukuntu nacyakiriye, murabizi…
SOMA INKURUCategory: Imikino
Rayon Sports yibasiwe bikomeye n’ubuyobozi bwa Skol
Umuyobozi w’uruganda rwa SKOL witwa Ivan Wulffaert yumvikanye avuga amagambo yuzuye uburakari no kunenga ubuyobozi bwa Rayon Sports ko bwuzuye amarangamutima ndetse batiteguye kongera amafaranga nk’uko yabisabye. Uyu mugabo yavuze ko Rayon Sports iyobowe nabi n’abantu bifuza iby’umurengera, ku buryo atumva aho bahera bifuza amafaranga angana na Miliyoni 264 z’amafaranga y’u Rwanda. Nk’uko amakuru dukesha ikinyamakuru Funclub abitangaza,uyu muyobozi yavugiye aya magambo mu nama yahuje abayobozi b’uru ruganda n’abakozi ubwo umwe yari amubajije ku mikoranire yabo na Rayon Sports hanyuma afatwa amajwi atabizi. Ivan yagize ati “Rayon Sports ni ikipe idafite…
SOMA INKURURayon Sports igiye kwitabaza Perezida Kagame nyuma y’ibyo yise akarengane
Perezida wa Rayon Sports Munyakazi Sadate yatangaje ko mu rwego rwo gushaka kurenganurwa ku bihano 3 bikomeye bafatiwe n’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, “FERWAFA” ibaziza ko banze kwitabira irushanwa ry’Intwari 2020,biteguye no kwitabaza nyakubahwa perezida wa Repubulika. Aganira n’ikinyamakuru Rwanda Magazine dukesha iyi nkuru, Munyakazi Sadate yavuze ko bagiye gukora ibishoboka byose bagasaba kurenganurwa byaba na ngombwa bakabigeza ku Ntore izirusha intambwe. Ati “ Muri iki gihugu iyo tubona Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, ari hariya ni ukuri Abanyarwanda duhita twumva twigiriye ikizere ‘confidence’, ni impano Imana yatwihereye, ni nayo mpamvu dushira…
SOMA INKURUAS Kigali iraje nabi abafana ba gikundiro “Rayon Sports”
Rayon Sports ihanganye na mukeba wayo APR FC ndetse na Police FC mu rugamba rwo gushaka igikombe cya shampiyona,yananiwe gutsinda AS Kigali mu mukino banganyije 0-0 kuri uyu wa gatandatu tariki 11 Mutarama 2020. Benshi mu bakunzi ba Rayon Sports baje kuri uyu mukino biteze ko ikipe yabo itsinda igahita irusha Police FC amanota 3cyane ko yo yanganyije na Musanze FC igitego 1-1 ku munsi w’ejo hashize, ariko siko byagenze kuko nayo yatsikiye imbere ya AS Kigali. Ku munota wa 35 w’umukino, Rayon Sports yabuze igitego cyabazwe ku mupira w’umuterekano…
SOMA INKURUYasabye RIB gukurikirana ruswa ivugwa muri ruhago
Umuyobozi wa komisiyo y’abasifuzi mu ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA), Gasingwa Michel yasabye urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha , RIB kuza gukora iperereza kuri ruswa ikomeje gushyirwa mu majwi mu mupira wo mu Rwanda cyane cyane mu basifuzi no mu makipe. Ni inshuro nyinshi muri shampiyona y’u Rwanda hagiye havugwamo amanyanga menshi ajyanye na ruswa ariko bikaba bigoye kubona ibimenyetso bitewe n’uburyo irangwa biba bigoye kugirango hafatwe uwayakiriye cyangwa uwayitanze. Ni mugihe hitegurwa imikino yo kwishyura ya shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda, igihe amakipe akunze kuvugwamo gukoresha ruswa mu bakinnyi no…
SOMA INKURUPerezida wa Rayon Sports yabeshyuje ibihuha bimaze iminsi bicaracara
Perezida wa Rayon Sports, Munyakazi Sadate yavuze ko bamwe mu bari gukwirakwiza ibihuha by’uko Rayon Sports igiye kugurisha Kimenyi Yves na Yannick Bizimana bagomba kwitegura kwerekana uko bakoresheje umutungo w’ikipe mu myaka yashize. Munyakazi ntiyigeze ahishura abagize uruhare mu gukwirakwiza ibi bihuha gusa yaciye amarenga ko ari abahoze bayobora Rayon Sports kuko yongeyeho ko bagomba kwitegura kugaragaza uko bakoresheje umutungo w’ikipe kandi ngo si kera. Perezida Sadate kuri Twitter ye yagize ati “Mperutse kumva Inkuru z’impuha ko tugiye gutanga Kimenyi na Yannick … abavuga ibi ni ba bandi bashaka kuturangaza, icyo…
SOMA INKURUCristiano yatangaje umwuga azakora nyuma ya Ruhago
Nubwo Cristiano Ronaldo atatangaje igihe yifuza kuzasoreza umupira w’amaguru,yavuze ko ashaka kuzahita yerekeza mu mwuga wo gukina amafilimi akagera ikirenge mu cya mugenzi we Eric Cantona nawe wakinnye muri Manchester United. Ubwo Ronaldo yatangaga ikiganiro mu nama ya siporo i Dubai yagize ati “Ninsoza umupira ndashaka kuzakomeza amasomo yanjye.Nkunda gutekereza ku masomo kuko ayo nize ntabwo yabasha kunsubiza ibibazo mfite mu mutwe wanjye.Ikindi kintu ntekerezaho n’ukujya gukina amafilimi.” Ronaldo yavuze ko kuva yatangira gukina umupira atigeze agira ibihe bibi kuko ahora yiteguye guhangana anaboneraho kwemeza ko ataratangira guteganya gusezera. Yagize…
SOMA INKURUSugira Ernest akomeje kutavuga rumwe na APR FC
Nk’uko amakuru yagiye hanze ku munsi w’ejo yabitangaje, Ernest Sugira yabwiye ikinyamakuru FunClub.rw ko ubuyobozi bwa APR FC bwamaze kumutiza ikipe ya Police FC mu gihe cy’amezi 6 asigaye y’umwaka w’umupira w’amaguru hano mu Rwanda, akazagaruka mu ikipe ye mu mwaka w’imikino wa 2020/2021. Ubuyobozi bwa APR FC bukimara kubona iyi nkuru bwahise bubwira iki kinyamakuru ko aya makuru ari ibinyoma kuko butigeze bubona ibaruwa yo gutira Sugira ivuye mu ikipe ya Police FC, ko nta n’ibiganiro bigeze bagirana n’iyi kipe cyangwa uyu mukinnyi imutiza kuri Police FC. Umunyamabanga mukuru…
SOMA INKURURayon Sports mu ihurizo ryo guhitamo umutoza
Tariki ya 24 Ukuboza 2019, nibwo ubuyobozi bwa Rayon Sports bwemeje ko bwamaze gutandukana n’uwari umutoza mukuru, Javier Martinez Espinoza kubera umusaruro muke. Nyuma y’iminsi 2, ubuyobozi bwa Rayon Sports bwemeje ko bwatangiye ibiganiro n’abatoza bashobora kuba baza gusimbura uyu munya-Mexique. Umuvugizi w’iyi kipe, Nkurunziza Jean Paul yavuze ko ku rutonde bafite abatoza 5 barimo kuganira nabo, ku buryo shampiyona izajya gusubukurwa yaramenyekanye. Yagize ati“nibyo twatangiye ibiganiro n’abandi batoza, turimo kuganira n’abatoza bagera kuri 5. Sinakubwira ngo ni runaka cyangwa runaka ariko shampiyona izajya gusubukurwa mu cyumweru gitaha Rayon Sports…
SOMA INKURUPerezida Kagame yitabiriye imurikwa ry’ikirango cy’imikino BAL
Mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane taliki ya 19 Ukuboza 2019, Perezida Kagame yitabiriye umuhango wo kumurika ikirango cy’imikino ihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo muri Basketball ya Afurika. Perezida Paul Kagame yamuritse ku mugaragaro iki kirango gishya cya Shampiyona ya Basketball muri Afurika yiswe ‘Basketball Africa League’ (BAL) mu gikorwa cyabereye muri Kigali Arena. BAL ni irushanwa ryatekerejwe ku bufatanye bwa Shampiyona ya Basketball ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika (NBA) n’Ishyirahamwe ry’uyu mukino ku Isi (FIBA). Umukuru w’Igihugu yashimye ubufatanye bwa NBA na FIBA bwabyaye irushanwa rikomeye.…
SOMA INKURU