Abategura irushanwa ry’Igikombe cya Afurika ‘Afrobasket 2021’ kizabera mu Rwanda kuva tariki ya 24 Kanama kugeza ku ya 5 Nzeri 2021, batangaje ko abafana bipimishije kandi bafite ibisubizo byerekana ko batarwaye COVID-19, bemerewe kureba imikino muri Kigali Arena. U Rwanda ruzakira Igikombe cya Afurika cya Basketball mu bagabo kigiye kuba ku nshuro ya 30, ruri mu itsinda A hamwe na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Angola na Cap-Vert. Abashinzwe gutegura iri rushanwa batangaje ko abafana bipimishije COVID-19 ndetse bafite ibisubizo byerekana ko ari bazima bazaba bemerewe kwitabira iyi mikino. Amabwiriza…
SOMA INKURUCategory: Imikino
Ibya Lionel Messi byamaze gusobanuka
Rutahizamu ukomoka muri Argentine Lionel Messi, nyuma yo gutandukana na FC Barcelona yari amazemo imyaka irenga 20 byamaze kwemezwa ko agiye kwerekeza muri Paris Saint Germain yo mu gihugu cy’Ubufaransa. Mu mpera z’icyumweru gishize nibwo byamenyekanye ko Lionel Messi atazakomezanya na FC Barcelona kubera ibibazo by’ubukungu biri muri iyi kipe y’igihangange. Amakuru yemeza ko Lionel Messi yamaze kumvikana na Paris Saint Germain kuyikinira imyaka ibiri ishobora kongerwaho umwe. Azajya ahambwa miliyoni 35 z’amayero buri mwaka. Paris saint Germain isanzwe yamamaza Visit Rwanda ibaye imwe mu makipe akomeye ku mugabane w’uburayi…
SOMA INKURUAhazaza muri ruhago ha Rutahizamu Lionel Messi haribazwaho byinshi
Ikinyamakuru Marca cyo muri Espagne cyatangaje hatanzwe ikirego mu rukiko rw’ubujurire na Dr Juan Branco mu izina ry’abanyamuryango ba FC Barcelone kigaragaza ko PSG idashobora gusinyisha Messi hakurikijwe amategeko ajyanye n’ikoreshwa ry’umutungo mu makipe azwi nka ‘Financial Fair Play’. Dr Juan Branco yagize ati “Ikigereranyo cya PSG ku bijyanye na Financial Fair Play ni kibi kurusha icya Barcelone.” Yakomeje avuga ko mu mwaka w’imikino wa 2019/20, 99% by’amafaranga PSG yinjije yakoreshejwe mu mishahara mu gihe yari 54% kuri FC Barcelone. Ibi bikaba byashyize mu ihurizo ahazaza muri ruhago ha rutahizamu…
SOMA INKURUIkihishe inyuma y’igisa n’imyigaragambyo y’abafana ba Rayon Sports
Kuri uyu wa Mbere tariki 2 kanama 2021, Komite Nyobozi ya Rayon Sports yagize inama igamije kwiga ku mibereho y’ikipe n’uburyo hazagurwa abakinnyi bashya, ariko mu gihe iyi nama yabaga, bamwe mu bafana b’iyi kipe bageze aho yabereye ku Kimihurura, bafite ibyifuzo byazamura ikipe yabo. Aba barimo abasanzwe bazwi nka Rwarutabura, Malaika, Kabulimbo, Nkundamatch, Nyamasheke, Grace, Cyumba na Sarpong. Bavuze ko bashakaga kuganira n’ubuyobozi bw’iyi kipe kugira ngo bubasobanurire icyo bugiye gukora kugira ngo izitware neza mu mwaka utaha w’imikino. Umwe yabwiye itangazamakuru ati “Turifuza Rayon Sports twahoranye.” Bavuze ko…
SOMA INKURUNyuma y’imyaka 9 inyagiwe ibitego 4-0, igeze ku mukino wa nyuma wa “EURO 2020”
Nyuma y’imyaka icyenda Espagne inyagiye u Butaliyani ibitego 4-0 ku mukino wa nyuma wa EURO 2012, birangiye ikipe y’igihugu y’u Butaliyani igeze ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’u Burayi “EURO 2020”, itsinze iya Espagne penaliti 4-2 nyuma yo kunganya 1-1 mu minota 30 y’inyongera. Ibi byabaye kuri uyu wa kabiri tariki 6 Nyakanga 2021, uyu mukino wa ½ ukaba wabereye kuri Stade Wembley. Espagne yari hejuru no mu minota ya mbere y’igice cya kabiri, yabonye uburyo bw’umupira wahinduwe na Olmo ariko Giovanni Di Lorenzo awutanga Ferran Torres awushyira muri koruneri.…
SOMA INKURUYatsindiye kuyobora “FERWAFA” ari we mukandida rukumbi
Kuri iki Cyumweru, tariki ya 27 Kamena 2021, nibwo abanyamuryango ba FERWAFA k’ubwiganze bw’amajwi 52 bayahundagaje k’uwari Perezida wa Mukura Victory Sports, Mugabo Nizeyimana Olivier, atorerwa kuyobora Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda “FERWAFA”. Uyu muyobozi mushya wa FERWAFA yatowe ku majwi 52 kuri 59, aho impfabusa zabaye esheshatu, mu gihe ijwi ryatoye oya ari rimwe. Ni amatora yari yitabiriwe n’indorerezi zirimo Karia Wallace uyobora CECAFA, wari uhagarariye CAF mu gihe Salom Mudege ushinzwe gahunda ya FIFA Forward ari we wari uyihagarariye Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi. Mbere y’aya matora, n’ubundi…
SOMA INKURUUrutonde rw’abemerewe kwiyamamariza kuyobora FERWAFA rwashyizwe hanze
Komisiyo y’Amatora ya Ferwafa iyobowe na Kalisa Adolphe, yateranye iminsi ibiri, kuwa Kabiri tariki 7 no kuri uyu gatatu tariki 8 Kamena 2021, mu rwego rwo gusesengura no gusuzuma ko kandidatire zari zatanzwe, zemeje abujuje ibisabwa. Abiyamamariza kuyobora FERWAFA bemejwe ni Rurangirwa Louis na Mugabo Nizeyimana Olivier mu matora y’abagize Komite Nyobozi ya Ferwafa ateganyijwe tariki 27 Kamena 2021. Nyuma yo gukora isesengura, komisiyo yatangaje ko yasanze zujuje ibisabwa abakandida bombi bakaba bemerewe kwiyamamaza nk’uko biteganywa n’amategeko agenga amatora. Urutonde rw’abujuje ibisabwa, batanzwe na Rurangirwa Louis bazayoborana na we aramutse…
SOMA INKURUAbakinnyi ba Rayon Sports bashyiriweho agahimbazamusyi kadasanzwe
Mu gihe Shampiyona y’Umupira w’Amaguru mu Rwanda ibura iminsi mike ngo isubukurwe, ubuyobozi bwa SKOL Rwanda bwashyizeho agahimbazamusyi ka miliyoni 17 Frw ku bakinnyi ba Rayon Sports mu gihe bakwitwara neza. Kuva byatangazwa ko shampiyona y’umupira w’amaguru igiye gusubukurwa, Rayon Sports ni imwe mu makipe yagaragaje ko ifite inyota yo gutwara igikombe. Kugeza ubu iyi kipe ifatanyije n’umuterankunga mukuru wayo Skol Rwanda, imaze kugura abakinnyi mpuzamahanga bakomeye barimo Muhire Kevin, Héritier Luvumbu Nzinga na Junior Bayanho Aubyang. Usibye gufatanya kugura abakinnyi, umuterankunga w’iyi kipe yambara ubururu n’umweru yamaze kwemeza agahimbazamusyi…
SOMA INKURUAbagize komite nyobozi nshya ya “NPC-Rwanda”
Mu nama hagaragajwemo ko Komite y’Igihugu y’Imikino y’Abafite ubumuga mu Rwanda ifite umushinga wo kugira inyubako yayo, habaho kwiyemeza kongerera imbaraga komite z’imikino y’abafite ubumuga mu turere, hatangazwa raporo y’umutungo na gahunda y’ibikorwa by’umwaka wa 2020-2021 ndetse hanatorwa komite nshya. Ibi byose byakozwe kuri iki Cyumweru taliki 4 Mata 2021 hifashishijwe ikoranabuhanga mu nama y’Inteko Rusange ya Komite y’Igihugu y’Imikino y’Abafite ubumuga mu Rwanda “NPC-Rwanda” , hatorwa komite nyobozi nshya ikaba igizwe n’aba bakurikira. Murema Jean Baptiste ni we wongeye gutorerwa kuyobora NPC Rwanda mu gihe cy’imyaka 4 iri imbere.…
SOMA INKURUImyiteguro ya Tour du Rwanda irarimbanyije, dore urutonde rw’abazayitabira
Guhera kuri uyu wa Gatatu tariki 17 Werurwe 2021 abakinnyi b’ikipe y’igihugu y’umukino w’amagare batangiye umwiherero wa mbere wo gutegura Tour du Rwanda izaba muri Gicurasi 2021. Mu gihe habura igihe kitageze ku mezi abiri ngo hatangire isiganwa mpuzamahanga rizenguruka u Rwanda “Tour du Rwanda” ritangire, hatangiye icyiciro cya mbere cy’umwiherero kigomba kubera mu karere ka Musanze. Abakinnyi bahamagawe n’umutoza Eric Sempoma, abakinnyi bahamagawe harimo amazina azwi nka Mugisha Samuel ari nawe munyarwanda uheruka kwegukana Tour du Rwanda mu mwaka wa 2018, ndetse na Nsengimana Jean Bosco watwaye Tour du…
SOMA INKURU