Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru ku Isi (FIFA) ryahagaritse Kenya na Zimbabwe kwitabira amarushanwa mpuzamahanga kubera uburyo Guverinoma z’ibyo bihugu zivanze mu mikorere y’inzego z’umupira w’amaguru wabyo. Zimbabwe ihanwe nyuma y’uko Guverinoma yanze kuvana ukuboko kwayo mu miyoborere y’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri icyo gihugu, dore ko iherutse gushyiraho ubuyobozi bushya. Abayobozi ba mbere bakuweho mu Ugushyingo umwaka ushize bashinjwa ruswa. Kenya nayo yazize kuba Minisiteri ya siporo yarakuyeho ubuyobozi bw’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri icyo gihugu bushinjwa ruswa. Nick Mwendwa wahoze ayoboye ubu ari gukurikiranwa n’inkiko. Umwanzuro wo guhagarika ibi bihugu watangajwe kuri…
SOMA INKURUCategory: Imikino
Uwari ushinzwe gukurikirana ibikoresho by’Amavubi yitabye Imana
Baziki Pierre wari ushinzwe gukurikirana ibikoresho by’ikipe y’igihugu ‘Amavubi’, yitabye Imana azize uburwayi. Baziki Pierre yitabye Imana Muri iki gitondo cyo ku wa Mbere tariki 14 Gashyantare 2022, ni bwo hamenyekanye inkuru y’akababaro y’uko Baziki Pierre wari umaze hafi imyaka 10 ari Kit Manager w’Amavubi, yitabye Imana. FERWAFA ibinyujije ku rubuga rwa Twitter yagize iti “Tubabajwe no kubamenyesha inkuru y’incamugongo, y’urupfu rw’uwahoze ari umukozi ushinzwe gucunga ibikoresho (kit Manager), mu ikipe nkuru y’igihugu, Baziki Pierre, witabye Imana azize uburwayi”. Yakomeje igira iti “FERWAFA yihanganishije umuryango wa nyakwigendera. Ruhukira mu mahoro…
SOMA INKURUInstinzi ya Sénégal yabonye bigoranye yishimiwe mu buryo budasanzwe
Muri ijoro ryo kuri iki cyumweru tariki 6 Gashyantare 2022, kuri Stade Olembé i Yaoundé, ikipe y’igihugu ya Sénégal yegukanye igikombe cya Afurika ku nshuro ya mbere nyuma yo gutsinda iya Misiri penaliti 4-2, ibi bikaba byabaye nyuma y’aho amakipe yombi yari yaguye miswi mu minota 120 y’umukino. Nyuma y’iyi ntsinzi yaje bamwe batangiye gutakaza icyizere, Perezida wa Sénégal Macky Sall yatangaje ko kuri uyu wa Mbere tariki 7 Gashyantare 2022, ari ikiruhuko ku bakozi ba Leta muri iki gihugu mu rwego rwo kwishimira Igikombe cya Afurika ikipe y’umupira w’amaguru…
SOMA INKURUYafatiwe ibihano bitoroshye na FERWAFA
Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryahagaritse Perezida wa Gasogi United, Kakooza Nkuriza Charles, kutitabira imikino itandatu ya Shampiyona no gutanga amande y’ibihumbi 150 Frw kubera amagambo yavuze kuri Muvukiyehe Juvénal uyobora Kiyovu Sports n’umusifuzi Ahishakiye Balthazar. Itangazo ryashyizwe hanze ku wa Mbere rivuga ko “inama ya Komisiyo ishinzwe imyitwarire muri FERWAFA yateranye ku wa Gatatu, tariki ya 19 Mutarama 2022, yasanze Perezida wa Gasogi United, Kakooza Nkuriza Charles, yarakoze amakosa yo gusebya Perezida wa Kiyovu SC, Mvukiyehe Juvénal, nyuma y’umukino wahuje Gasogi United na Gorilla FC. Komisiyo yamuhanishije gusiba…
SOMA INKURURwanda: Shampiyona y’umupira w’amaguru yasubitswe
Hashingiwe ku miterere y’Icyorezo cya Covid-19 kiri kurushaho gukwirakwira, Shampiyona y’Umupira w’Amaguru n’andi marushanwa ategurwa n’ingaga za siporo byahagaritswe mu gihe cy’iminsi 30. Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu mupira w’amaguru w’abagabo yari yatangiye ku wa 30 Ukwakira, ihagaritswe igeze ku munsi wa 11 aho Kiyovu Sports yari iyoboye n’amanota 24, irusha inota rimwe APR FC ifite Ibirarane bibiri. Muri Volleyball, hari hamaze gukinwa ibyiciro bibiri by’irushanwa ryateguwe na Forzzabet, ibindi bitatu byari kuzakinwa muri Mutarama 2022. Ibikorwa by’imikino byahagaritswe mu gihe hari amakipe menshi yavugwagamo ubwandu bwa Covid-19 arimo Kiyovu…
SOMA INKURUIcyihishe inyuma y’ihagarikwa rya Sefu Niyonzima mu mavubi
Amakuru akomeje gucicikana muri iki gitondo cyo kuri uyu wa kabiri tariki 16 Ugushyingo 2021, ni ayatangajwe n’Ishyirahamwery’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), aho yemeje ko Niyonzima Olivier uzwi nka Seif yahagaritswe mu Ikipe y’Igihugu (Amavubi) mu gihe kitazwi biturutse ku myitwarire mibi yamugaragayeho. Uyu mukinnyi wirukanwe mu mavubi, yari yagaragaye mu mukino u Rwanda rwatsinzwemo na Kenya ibitego 2-1 ku wa Mbere, tariki ya 15 Ugushyingo 2021, umunsi wa nyuma usoza imikino yo mu Itsinda E ryo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2022 kizabera muri Qatar. Ikipe y’u Rwanda yasoje…
SOMA INKURUAS Kigali yasezerewe muri CAF Confederation Cup
Kuri iki Cyumweru, ikipe ya AS Kigali yari ihagarariye u Rwanda mu mikino ya CAF Confederation Cup yatsindiwe i Kinshasa na Daring Club Motema Pembe ibitego 2-1, ihita isezererwa muri aya marushanwa. Ni nyuma y’aho mu mukino ubanza i Kigali, nabwo AS Kigali yari yatsinzwe ibitego 2-1, igiteranyo mu mikino yombi kiba ibitego 4-2. Igitego rukumbi cya AS Kigali cyatsinzwe na Kwizera Pierrot, ari nawe wari wabonye iki gitego i Kigali. IHIRWE Chris
SOMA INKURUNyuma y’igihe kitari gito hahwihwiswa ko agiye kwegura byarangiye abikoze
Kuri iki Cyumweru tariki 12 Nzeri 2021, nibwo uwari Umunyamabanga mukuru w’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA, Uwayezu Francois Regis yandikiye umuyobozi wayo, Mugabo Nizeyimana Olivier amumenyesha ko guhera tariki 12 Ukwakira 2021 azaba yahagaritse inshingano ze. Iyi baruwa yo kwegura iragira iti “Mbandikiye mbamenyesha ko neguye ku mwanya w’Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA. Ni umwanzuro nafashe ku giti cyange, tariki ya 12 Nzeri 2021 niwo munsi wange wa nyuma w’akazi.” Uwayezu Francois Regis yashimye igihe cy’imyaka itatu yari amaze muri FERWAFA, yongeraho ko mu gihe yazakenerwa bazamwegera agatanga umusanzu. Ati “Nejejwe…
SOMA INKURUBiraca amarenga ko Rutahizamu Christiano agiye kwerekeza mu yindi kipe
Rutahizamu w’Umunya-Portugal, Cristiano Ronaldo, yamaze kumvikana na Manchester City yo mu Bwongereza, ariko ubu hakenewe ko Juventus yemera kumugurisha kuko akiyifitiye amasezerano y’amezi icumi. Ibinyamakuru byo muri Portugal byatangaje ko Cristiano Ronaldo yamaze gufata icyemezo cyo kuva muri Juventus yo mu Butaliyani ndetse yamaze kuyisaba kumugurisha. Ikipe bivugwa ko yamaze kumvikana n’uyu mukinnyi ni Manchester City yo mu Bwongereza, aho yamuha amasezerano y’imyaka ibiri, akajya abona miliyoni 15€ ku mwaka. Gusa, kugira ngo ibyo byose birangire ni uko Manchester City igomba kumvikana na Juventus uyu mukinnyi ayifitiye amasezerano y’amezi 10…
SOMA INKURUPerezida Kagame yitabiriye irushanwa rya Afrobasket 2021 wahuzaga u Rwanda na DRC
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri taliki ya 24 Kanama 2021, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yitabiriye umukino w’irushanwa rya Afrobasket 2021 wahuzaga u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC). Ku nshuro yaryo ya 30, kuri uyu wa Kabiri ni bwo iri rushanwa rya FIBA AfroBasket ryatangiye rikazarangira ku wa 5 Nzeri 2021. Umukino watangije irushanwa ku mugaragaro, u Rwanda rwatsinze RDC n’amanota 82 kuri 62. Ni umukino wabanjirijwe n’indi mikino irimo uwahuje ikipe ya Tunisia ifite igikombe giheruka cya 2017, aho yatsinze ikipe y’igihugu…
SOMA INKURU