Minisitiri w’intebe Dr Ngirente yavuze ko Afurika ifite amahirwe menshi yo kugira ubuhinzi buteye imbere ariko adakoreshwa, Yabitangaje kuri uyu wa Gatatu ubwo yafunguraga inama Nyafurika y’iminsi ine yiga ku iterambere ry’ubuhinzi muri Afurika (African Green Revolution Forum 2018). Minisitiri w’intebe Dr Ngirente yemeje ko nubwo hari amahirwe menshi y’umusaruro w’ubuhinzi, ko Afurika ikiri inyuma mu bijyanye n’umusaruro w’ubuhinzi. Ibibazo birimo ni nko kudakoresha uburyo bugezweho mu buhinzi, kudakorana n’ibigo by’imari, kubura isoko ndetse n’ikoranabuhanga rikiri hasi. Yagize ati “guteza imbere ubuhinzi bwa Afurika bisaba abayobozi bumva akamaro kabwo n’ibibazo…
SOMA INKURUCategory: Ibidukikije
Iteganyagihe ry’u Rwanda ryemeje ko imvura ikirimbanyije
Umuyobozi muri Meteo-Rwanda ushinzwe Iteganyagihe n’uko rishyirwa mu bikorwa, Twahirwa Antoine yatangaje ko iyi mvura y’impeshyi itazatuma iy’umuhindo igabanuka. Yabivuze muri aya magambo ati“Iyi mvura tubona ubu, izakomeza kugwa kugeza hagati mu kwezi kwa cyenda k’uyu mwaka, ubwo imvura y’umuhindo izaba itangiye, abantu rero ntibakeke ko hagiye kongera kuva izuba ryinshi”. Uyu muyobozi yahamije ko ikirere cy’u Rwanda kiragaragaza ko gifite imvura ihagije, kandi no mu gihembwe cy’ihinga mu Rwanda hose imvura izakomeza kugwa. Uyu muyobozi ushinzwe iteganya gihe muri Meteo-Rwanda yasobanuye ko imvura yaguye mu mpeshyi yaturutse ku isangano…
SOMA INKURUAbangiza ibishanga baburiwe k’umunsi w’umuganda
Kuri uyu wa Gatandatu ubwo habaga umuganda rusange usoza ukwezi kwa Kanama, wabereye mu Murenge wa Nduba ho mu Karere ka Gasabo, akaba ari umuganda wahariwe gusiba ibyobo biri mu gishanga cya Nyacyonga wahuje inzego zirimo Minisiteri y’ibidukikije, Minisiteri y’Ubutaka n’Amashyamba, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kubungabunga ibidukikije (REMA) n’izindi. Muri icyo gikorwa Minisitiri Biruta akaba yavuze ko nta muturage wemerewe gucukura umucanga cyangwa ibumba mu gishanga atabiherewe uburenganzira yagize ati “Gucukura umucanga n’ibumba mu gishanga bisabirwa uruhushya, ubishaka agasabwa kuzasubiranya aho agiye gucukura. Kuba turi gusubiranya ibyobo byacukuwe mu bishanga…
SOMA INKURUHari uburyo bwakoreshwa hakirindwa Ibiza-Minisitiri De Bonheur
Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, Minisitiri Ushinzwe Imicungire y’ibiza no Gucyura impunzi, De Bonheur Jeanne d’Arc, yavuze ko hari impamvu nyinshi zatumye ibyangijwe n’imvura biba byinshi, muri zo harimo abantu bari bubatse mu manegeka, abafite inzu zubakishije ibikoresho bitujuje ubuziranenge, imiyoboro y’amazi idatunganyijwe, imicungire mibi y’inkombe z’imigezi mu gucukura imicanga no kuba nta mirindankuba iri ahantu hahurira abantu benshi. Yagize ati “Turacyafite urugendo rurerure rwo kugira ngo tuzamure imyumvire ku buryo bwo kwirinda ibiza. Abaturage bakwiye kubugira ubwabo kandi bakabushyira mu bikorwa aho kugira ngo nyuma babe bahangana n’ingaruka z’ibiza”. Yakomeje…
SOMA INKURUMu Rwanda hateraniye inama yiga uruhare urubyiruko rwagira mu buhinzi
Inama y’iminsi ibiri yatangiye ejo hashize ku wa 20 Kanama 2018, yateguwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Biribwa n’Ubuhinzi, FAO, ku bufatanye na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi mu Rwanda (MINAGRI). Abantu bageze kuri 800 barimo Abaminisitiri bashinzwe iby’ubuhinzi n’ubworozi n’abandi bafatanyabikorwa muri urwo rwego baturutse mu bihugu 10 byo ku mugabane w’Afurika, bateraniye i Kigali, aho baganira ku buryo urubyiruko rw’Afurika rutapfusha ubusa amahirwe ari mu buhinzi. Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi Dr. Mukeshimana Geraldine, muri iyi nama yibukije abaturutse muri ibyo bihugu by’Afurika ko u Rwanda rushyize imbaraga mu gushyigikira urubyiruko rufite…
SOMA INKURUIburasirazuba bahagurukiye abatanga impushya zo gusarura amashyamba ateze
Abayobozi b’inzego z’ibanze bo mu Ntara y’Iburasirazuba barasabwa kwitondera ibyemezo bafata batanga impushya zo gusarura amashyamba kuko hari ubwo hatangwa ibyemezo byo gusarura hagatemwa n’ibiti bikiri bito. Hari Impugenge z’uko nihatagira igikorwa mu gutera amashyamba no kuyabungabunga Intara y’Iburasirazuba yazahinduka ubutayu dore ko hari na bimwe mu bimenyetso bigenda byigaragaza kuko iyi Ntara ari imwe mu zitemwamo ibiti byinshi, ariko ntihaterwe amashyamba ku buryo buhwanye cyangwa bwikubye kabiri ibiti biba byatemwe, ibi ni bimwe mu byateye amapfa mu myaka ibiri ishize ndetse na bamwe mu baturage bagahabwa ibirirwa na leta.…
SOMA INKURUAmanegeka ari mu bihangayikishije Umujyi wa Kigali
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Marie-Chantal Rwakazina, mu nama y’abanyamuryango ba RPF Inkotanyi muri uwo mujyi, nibwo yatangaje ko ubuyobozi ahagarariye buteganya kwimura imiryango ibihumbi cumi na bitatu ituye ahantu hashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga ahakunzwe kwitwa amanegeka. Uyu muhigo Umujyi wa Kigali uwihaye nyuma y’aho imvura yaguye mu gihembwe cya mbere cya 2018, yahitanye abantu basaga 200 mu gihugu hose, ikangiza n’ibikorwa remezo bitandukanye. Rwakazina yatangaje ko kwimura iyo miryango ituye mu manegeka, bizahera ku batuye ku misozi ya Rebero na Jali, mbere y’uko igihe cy’imvura nyinshi kigera. Yagize…
SOMA INKURUPalete na briquette igisubizo ku itsembwa ry’amashyamba n’ibangamirwa ry’ibidukikije
Mu Rwanda, abaturage babarirwa muri 95% bakoresha inkwi n’amakara mu guteka, nyamara ibi byangiza ibidukikije kubera ibiti byinshi byangizwa ndetse bikaba intandaro y’indwara z’ubuhumekero zitandukanye bitewe n’umwotsi uhumanya ikirere. Raporo iherutse gushyirwa ahagaragara na Minisiteri y’ibidukikije igaragaza uko ikirere gikomeje guhumanywa, yerekanye ko mu mwaka wa 2012, abaturage abantu bagera ku 2,227 bapfuye bazize indwara zituruka ku ihumana ry’ikirere. Mu rwego rwo kurengera ibidukikije muri rusange no kugabanya ibyuka bibi byoherezwa mu kirere, Leta y’u Rwanda yihaye intego yo yo kugabanya ikoreshwa ry’amashyamba kugera ku kigero cya 42% bitarenze umwaka…
SOMA INKURU