Gahunda yo kubakira abaturage biogaz zigera ku 1700 bo mu mirenge icyenda yo mu karere ka Gicumbi ni imwe mu mihigo y’umushinga “Green Gicumbi” ushyirwa mu bikorwa n’Ikigega cy’Igihugu cy’Ibidukikije “FONERWA” ugaterwa inkunga n’ikigega cy’isi cyita ku mihindagurikire y’ikirere “Green Climate Fund”, kugeza ubu abo iyi gahunda yagezeho bakaba bemeza ko byabafashije kuba inshuti z’ibidukikije ndetse biborohereza ubuzima. Mukantwari Gaodiose ufite imyaka 47, utuye mu mudugudu wa Rwasama, akagari ka Gacurabwenge, umurenge wa Byumba, akarere ka Byumba, ni umwe mu bubakiwe biogas, aho yatangaje ko abakozi ba Green Gicumbi bamugezeho…
SOMA INKURUCategory: Ibidukikije
Umushinga Green Gicumbi wahinduriye ubuzima benshi mu gihe hari abatarawusobanukirwa
Green Gicumbi ni umushinga wa Leta y’u Rwanda ugamije kubungabunga icyogogo cy’umugezi w’umuvumba mu rwego rwo guhangana n’ingaruka zikomoka ku mihindagurikire y’ibihe ndetse n’abaturage bakaboneramo inyungu zitandukanye, ukorera mu karere ka Gicumbi, ushyirwa mu bikorwa n’Ikigega cy’Igihugu cy’Ibidukikije (FONERWA), ukaba uzashyira mu bikorwa gahunda zawo mu gihe cy’imyaka itandatu, uhereye muri Mutarama 2020. Mu myaka ibiri umaze hari abaturage bemeza ko bateye imbere biwuturutseho, hakaba hari ikindi gice cy’abaturage badasobanukiwe neza imikorere yawo Umwe mu baturage bemeza ko Green Gicumbi yabahinduriye ubuzima mu buryo bufatika ni Karugahe Athanase ufite imyaka…
SOMA INKURUGisagara: Imvura idasanzwe yangije byinshi inatwara ubuzima bw’umuntu
Imvura y’amahindu yatangiye kugwa ku wa Kane tariki ya 20 Mutarama 2022, ahagana saa cyenda ivanze n’umuyaga ndetse irimo imirabyo n’inkuba, mu karere ka Gisagara yangije byinshi ndetse itwara n’ubuzima bw’umuntu. Kugeza ubu mu murenge wa Save imitungo y’abaturage yangiritse imaze kumenyekana ni inzu 51 n’imyaka itandukanye yo mu mirima ku buso bwa hegitari 60. Umuntu byahitanye ni umugore inkuba yakubitiye mu mudugudu wa Musekera, mu kagari ka Zivu. Uwo mugore wari ufite umwana umwe anatwite inkuba yamukubise ari mu nzu. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Save, Muhire David Ntiyamira, yatangaje…
SOMA INKURUBishwe n’inkuba mu gihe bacukuraga imva y’umuvandimwe wabo
Kuri iki Cyumweru tariki 9 Mutarama 2022, Muri Tanzania ahitwa Chunya, abantu bane bakubiswe n’inkuba bahita bapfa undi arakomereka, mu gihe barimo bacukura imva yo gushyinguramo uwapfuye mu Ntara ya Mbeya. Umuyobozi w’Akarere ka Chunya witwa Mayeka Mayeka, yavuze ko abo bapfuye bakubiswe n’inkuba harimo Yohana James w’imyaka 30 y’amavuko, Paul Mwasongole w’imyaka 40, Swalehe Ibrahim w’imyaka 23, bose bo mu Karere ka Chunya, ndetse na Bonny Lauliano wo mu Ntara ya Songwe. Hari kandi Zuberi Mahona w’imyaka 40 na we muri Chunya mu Mujyi, we akaba yakomeretse cyane ubwo…
SOMA INKURUGakenke: Ikibazo cy’abaturage bakiri mu manegeka gikomeje gutera inkenke
Gutuza neza imiryango irenga ibihumbi 26 igituye mu manegeka bitewe n’imiterere y’akarere ka Gakenke kagizwe ahanini n’imisozi ihanamye cyane, bikomeje kuba ikibazo. Umuyobozi w’akarere ka Gakenke, Nizeyimana Jean Marie Vianney, yasobanuye ko kubera ubuhaname bw’imisozi iri muri aka gace hari aho usanga aho abaturage batujwe hagiye mu manegeka kubera kunyerera k’ubutaka . Ati “Ubu turi gukorana n’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Imiturire, “RHA”, kuri site z’imiturire 234 zivuye kuri 264, murumva ko izindi 30 na zo twasanze zitaturwa, ubu twamaze kuzigena igisigaye ni ukugezayo ibikorwaremezo.’’ Yavuze ko nyuma yo kuzigezamo ibikorwaremezo ngo…
SOMA INKURU11 batawe muri yombi bakekwaho gusenya ikiraro gihuza uturere tubiri
Abantu 11 barimo abo mu karere ka Gakenke n’aka Muhanga batawe muri yombi bakekwaho gusenya ikiraro gihuza utu turere ku mugezi wa Nyabarongo kugira ngo bajye babona uko bambutsa abaturage bakoresheje ubwato. Mu ijoro ryo kuwa Gatandatu tariki ya 25 Ukuboza 2021, ni bwo amakuru y’uko ikiraro cyambukirwaho n’abanyamaguru, gihuza umurenge wa Rongi wo mu karere ka Muhanga n’uwa Ruli wo mu karere ka Gakenke yamenyekanye aho bamwe bavugaga ko cyasenywe n’imvura. Meya w’Akarere ka Gakenke, Nizeyimana Jean Marie Vianney, yatangaje ko bari babwiwe ko iki kiraro cyasenywe n’imvura ariko…
SOMA INKURUREJ ntigarukira mu gutangaza inkuru ku bidukikije gusa, yakoze igikorwa cy’indashyikirwa
Kuwa gatandatu tariki 18 Ukuboza 2021, umuryango w’abanyamakuru barengera ibidukikije mu Rwanda “REJ”, wakoze igikorwa cyishimiwe na benshi cyo gutera ibiti 2000 mu karere ka Kicukiro, mu murenge wa Masaka, mu mudugudu wa Rusheshe aho bimuriye abaturage bari basanzwe batuye mu manegeka, mu bishanga ndetse n’abatagira amacumbi harimo n’abacitse ku icumu batishoboye. Ni igikorwa kitabiriwe n’abagize REJ ari nabo bateguye iki gikorwa, abahagarariye inzego zinyuranye harimo REMA, Ikigo cy’Igihugu cy’amashyamba, akarere ka Kicukiro, umurenge wa Masaka, inzego z’umutekano hamwe n’abagenerwa bikorwa ari bo abaturage baterewe ibiti, bose bakaba bahuriye ku…
SOMA INKURUUmuhanda Nyacyonga-Mukoto unyura muri Rulindo ugiye kubakwa
Umuryango Mpuzamahanga w’ibihugu bicukura bikanacuruza Peteroli OPEC, wageneye u Rwanda inguzanyo ya miliyoni 18 z’amadolari ya Amerika (miliyari 18 Frw) azifashishwa mu kubaka umuhanda Nyacyonga-Mukoto unyura mu karere ka Rulindo. Ni amafaranga azatangwa binyuze mu kigega cy’Iterambere Mpuzamahanga cy’Umuryango OPEC. Itangazo OPEC yashyize hanze, ivuga ko uwo muhanda wa kilometero 36 uzoroshya ubuhahirane ku baturage basaga miliyoni 2.8, bigateza imbere ibikorwa by’iterambere birimo ubuhinzi, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’ubukererugendo. Uyu muhanda Perezida Paul Kagame yawemereye abaturage ba Rulindo ubwo yabasuraga mu 2014. Uyu muhanda kandi witezweho guteza imbere ubuhahirane hagati y’u…
SOMA INKURURotary Club ntiyasigaye muri gahunda yo kubungabunga ibidukikije
Umuryango Rotary Club Kigali Mont Jali wifatanyije n’abaturage bo mu karere ka Kayonza mu murenge wa Rwinkwavu gutera ibiti 2000 mu kurwanya isuri ikunze kwibasira aka gace. Ni ibikorwa byakozwe kuri iki Cyumweru tariki ya 5 Ukuboza 2021, mu mudugudu wa Rwinkwavu mu kagari ka Nkondo ubwo haterwaga ibiti 2000 by’inturusu mu kurengera ibidukikije no gusoza Umunsi Mpuzamahanga wahariwe Ubukorerabushake. Uyu muhango witabiriwe n’abayobozi barimo Umuyobozi wa Rotary mu Rwanda, Dr Manirere Jean d’Amour; Umunyamabanga wa District 9150 u Rwanda rubarizwamo, Rugera Jeannette n’abandi bayobozi b’amashami ya Rotary muri Gasabo…
SOMA INKURUParike y’Akagera yakiriye inkura 30 z’umweru
Kuri uyu wa Mbere, Pariki y’Akagera yakiriye inkura z’umweru 30 zaturutse muri Afurika y’Epfo, zikaba zaje ziyongera ku zindi nkura 26 z’umukara zari zisanzwe muri iyi pariki y’igihugu y’Akagera. Urwego rushinzwe iterambere mu Rwanda, RDB rwo ruvuga ko izi nkura zitezweho kongera amadovise ava mu bukerarugendo. Izi nkura zivuye muri Afurika y’Epfo mu cyanya gikomye cya Phinda kugira ngo zigere mu Rwanda byasabye amasaha 40, bihwanye n’ibirometero ibihumbi 3,400 kugira ngo zigere muri pariki y’Akagera. Zigeze mu Rwanda ku mpano ibintu byagizwemo uruhare n’inzego zitandukanye zirimo ubuyobozi bw’icyanya gikomye cya…
SOMA INKURU