Burera: Ibiza byatwaye ubuzima bw’umugore n’umugabo

Umugore witwa Ingabire Claudine hamwe n’umugabo we batwawe n’amazi y’umugezi witwa Kabwa, ugabanya imidugudu ya Musaga na Karambo mu murenge wa Kinyababa, mu karere ka Burera, baburirwa irengero. Imvura nyinshi yaguye muri ako karere guhera mu ma saa kumi n’imwe z’umugoroba wo kuwa mbere tariki 3 Mata 2023, yateje uwo mugezi kuzura, utembana uwo mugore w’imyaka 35, mu gihe umugabo we witwa Maniriho w’imyaka 41 yageragezaga kumutabara ngo amurohore, bombi urabatembana baburirwa irengero. Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru SP Alex Ndayisenga, yemejw aya makuru agira n’ubutumwa agenera…

SOMA INKURU

Gakenke: Inkuba yakubise abantu babiri bahasiga ubuzima abandi barahungabana

Abantu batanu barimo abagore babiri, umugabo umwe ndetse n’abana babiri b’abahungu, bari bicaye bugamye imvura mu nzu iherereye mu mudugudu wa Murambi, akagari ka Buheta, mu murenge wa Gakenke, mu ma saa kumi y’umugoroba wo ku wa Gatandatu tariki 25 Werurwe 2023, inkuba ikaba yakubise abo bana babiri b’abahungu bafite imyaka 15 bahita bapfa, abo bari bugamye hamwe barahungabana. Ni amakuru yemejwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke, Nizeyimana JMV, agira ati “Abo bantu bari bicaye bugamye imvura mu nzu iri muri santere ya Murambi. Ikibazo cy’inkuba kiraduhangayikishije muri iyi minsi turi…

SOMA INKURU

Abaturarwanda baraburirwa n’iteganyagihe ry’iminsi 8 isigaye

Iteganyagihe ry’iminsi 10 ryasohowe kuri uyu wa Mbere, rigaragaza ko hazagwa imvura iri hagati ya milimetero 30 na 180, ikazaba iri hejuru y’impuzandengo y’imvura igwa muri iki gice. Ikigo gishinzwe ubumenyi bw’ikirere mu Rwanda (Meteo Rwanda) cyateguje ko mu minsi icumi iri imbere hateganyijwe imvura nyinshi cyane irimo n’inkuba, gisaba abaturage kurushaho kwitwararika. Ni iteganyagihe ry’igice cya gatatu cy’ukwezi kwa Werurwe 2023, ni ukuvuga kuva tariki ya 21 kugeza tariki ya 31. Meteo Rwanda yakomeje iti “Ingano y’imvura iteganyijwe izaba iri hejuru y’ikigero cy’impuzandengo y’imvura isanzwe igwa mu gihugu. Ikigero…

SOMA INKURU

Umuburo ku iruka ry’ikirunga cya Nyamuragira

Abahanga mu bumenyi bw’ibirunga bavuze ko babonye urumuri ku gasongero k’ikirunga cya Nyamuragira mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo. Amakuru mashya y’abo bahanga avuga ko urwo rumuri rwatewe no kugenda kw’amazuku cyangwa amahindure (lave) mu bujyakuzimu bugufi yerekeza ku munwa w’ibanze w’ikirunga Nyamulagira. Mu kiganiro n’abanyamakuru mu ijoro ryo ku wa mbere, Minisitiri w’itangazamakuru akaba n’umuvugizi wa leta ya DR Congo, Patrick Muyaya, yavuze ko urwo rumuri rwatangiye kuboneka guhera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (18h). Muyaya, asubiramo amakuru y’ikigo cya Goma cyiga ku birunga, yavuze ko mu gihe…

SOMA INKURU

Impinduka zikomeye muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi

Dr Mukeshimana Gérardine wari umaze imyaka icyenda ari Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi yasimbuwe na Dr Ildephonse Musafiri wari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi. Aya mavugurura yakozwe na Perezida Paul Kagame nk’uko bigaragara mu itangazo ryashyizwe hanze n’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe kuri uyu wa Kane tariki 02 Werurwe 2023. Dr Mukeshimana wakuwe kuri uyu mwanya wa Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, yawugiyeho muri Nyakanga 2014 ubwo hajyagaho Guverinoma nshya yari iyobowe na Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi. Dr Ildephonse Musafiri umusimbuye, we yari asanzwe ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi yagiyeho…

SOMA INKURU

Abaturiye ikimoteri cya Nduba baratabaza, bageze aho bafungura bari mu nzitiramubu

Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Nduba, mu karere ka Gasabo, by’umwihariko abaturiye ikimoteri, bavuga ko babangamiwe n’umwanda uhaturuka kubera ko ntawushobora kurya adashyizeho inzitiramubu. Umukozi ushinzwe gutunganya ikimoteri cya Nduba hagati y’ibisiga byaje kuhashakira ibiribwa Umwanda uturuka mu kimoteri cya Nduba ngo urabangamye kuko bamwe mu bahaturiye basigaye bakurizamo indwara zitandukanye ziterwa nawo, kubera amasazi menshi ahaturuka muri icyo kimoteri akagenda awukwirakwiza mu ngo ziri hafi aho. Bagendeye ku bibazo bahura nabyo, abahaturiye basaba ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bufite mu nshingano ikimoteri cya Nduba, kuhabakura bakabashakira ahandi batuzwa,…

SOMA INKURU

Brazil: Ibiza bikomeje kuvana abantu mu byabo ari nako byica abatari bake

Umubare w’abantu bamaze guhitanwa n’imvura nyinshi yaguye mu majyepfo ashyira uburasirazuba bwa Brazil ikomeje kwiyongera aho kuri uyu wa mbere bageze kuri 40. Abarega 2000 bakuwe mu byabo n’iyi mvura ya milimetero 600 yateye iyi leta ya Brazil. Perezida wa Brazil, Luiz Inacio Lula da Silva yasuye agace kibasiwe, avuga ko amazu adakwiriye kongera kubakwa ahantu hari ibyago byo gucika kw’inkangu cyangwa imyuzure. Abayobozi bo mu ntara ya Sao Paulo kuri uyu wa mbere bavuze ko hari abandi bantu 4 bapfuye biyongera kuri 36 bari bapfuye ku munsi wari wabanje.…

SOMA INKURU

No tents, no aid, nothing: Why Syrians feel forgotten

The tents are so close to the border wall between Syria and Turkey, they are almost touching it. Those living here on the Syrian side may have been displaced by the country’s more than decade-old civil war. But they could also be survivors of the earthquake. Catastrophes overlap in Syria. The earthquake, untroubled by international borders, has brought havoc to both countries. But the international relief effort has been thwarted by checkpoints. In southern Turkey, thousands of rescue workers with heavy lifting gear, paramedics and sniffer dogs have jammed the…

SOMA INKURU

Amakuru mashya ku mutingito watwaye ubuzima bw’abarenga ibihumbi bine

Ibikorwa by’ubutabazi birakomeje mu majyepfo ya Turkiya n’amajyaruguru ya Syria kuko uyu mutingito wishe abantu barenga 4,300 nk’uko abategetsi babivuga, imibare bateganya ko ishobora kwiyongera. Umutingito w’ubukana bwa magnitude 7.8 watigishije ako gace kuwa mbere mu gitondo cya kare mu gihe abantu benshi bari bakiryamye. Undi mutingito wa magnitude 7.5 warongeye urakubita ahagana saa 13:30 ku isaha yaho (Saa 12:30 i Kigali) utuma ibintu birushaho kumera nabi. Abategetsi muri Turkiya bavuga ko abantu barenga 2,900 bapfuye nyuma y’umutingito wa mbere, naho abandi 15,000 bagakomereka. Ijoro ryacyeye benshi baraye hanze batinya…

SOMA INKURU

Dore urutonde rw’imijyi myiza ku isi upfuye utayisuye waba wihombeye

Abanyamakuru 50 bamaze imyaka 20 bazenguruka isi bicaye batoranya imijyi 7 buri wese yagakwiriye kugeramo mbere y’uko apfa. Reba Imijyi 7 batoranyije: 1. Paris, France Umujyi wa Paris mu Bufaransa uzwi “nk’umujyi w’Urumuri” wahuriweho na benshi bemeje ko uberamo ibirori n’ibyishimo kurusha ahandi,ikirenzeho uryoheye abakundana. Urimo ibintu bizwi cyane nka Tour Eiffel,La Louvre,Musée de l’Orangerie,iduka rikomeye rya Île Saint-Louis na Canal St. Martin yizihira abakundana. 2. Rome, Italy Uyu mujyi wo mu Butaliyani witwa Umujyi w’itekaryose ndetse uhasanga Vatican,Sistine Chapel,n’inzoga iryoha cyane ya Brunello di Montalcino n’ibindi. 3. New York…

SOMA INKURU