Igihangage mu mupira w’amaguru mu Budage yapfuye

Umunyabigwi wa Bayern Munich n’ikipe y’igihugu y’Ubudage,Franz Beckenbauer yapfuye afite imyaka 78. Beckenbauer -uzwi ku kabyiniriro ka Der Kaiser cyangwa The Emperor ni umwe mu bagabo batatu, we na Mario Zagallo w’umunya Brazil na Didier Deschamps w’Umufaransa, batwaye igikombe cy’isi nk’abakinnyi n’abatoza b’ibihugu byabo. Uyu Frank Beckenbauer ni umwe muri bantu bari bubashywe mu Budage kubera ibyo yagezeho nk’umukinnyi wugarira. Akurikiye umunyabigwi Mario Zagallo wapfuye mu cyumweru gishize. Beckenbauer yakiniye Ubudage bw’Iburengerazuba imikino 103 ndetse nubwo yari myugariro,yatsindaga ibitego cyane. Umuryango we wasohoye itangazo rigira riti: “N’gahinda kenshi turabamenyesha ko…

SOMA INKURU

Nyabihu: Batakiye ubuyobozi inzara bubaha amandazi

Abatishoboye batujwe mu mudugudu bavuga ko bababajwe no kuba baratanze ikibazo cy’inzara mu miryango yabo, ubuyobozi bw’akarere bukabaha amandazi, ibyo bafata nk’ubuhenda abana. Icyakora Umuyobozi w’akarere avuga ko atamenye ababikoze ariko barigushyira imbaraga mu byabafasha kwikura mu bukene. Abatishoboye batujwe mu mudugudu wa Bikingi, akagari ka Kijote, mu murenge wa Bigogwe, mu karere ka Nyabihu, biganjemo abo mu cyiciro amateka agaragaza ko basigaye inyuma. Iyo uhageze bagusanganiza ibibazo by’imibereho ibagoye kubera kutagira aho bakura ikibatunga ndetse n’ibindi. Umwe mur bo yagize ati: “ n’ibi birayirayi [amababi y’ibirayi] ugira gutya ukabicanga…

SOMA INKURU

Affaire Théo : l’heure du procès de trois policiers jugés pour violences volontaires

Un symbole des violences policières devant la justice. Le principal policier accusé d’avoir blessé Théo Luhaka à l’anus avec une matraque lors d’un contrôle d’identité en 2017 est jugé à partir de mardi. Il encourt jusqu’à 15 ans de prison. D’éventuelles sanctions disciplinaires seront prononcées contre cet agent toujours en activité. Deux autres policiers comparaissent sur le banc des accusés. L’affaire avait fait grand bruit en France il y a presque sept ans. Trois fonctionnaires de police comparaissent à partir de mardi 9 janvier devant la cour d’assises de Seine-Saint-Denis…

SOMA INKURU

Ibipimo by’imirire mibi byagiye byiyongera -FAO

Umusaruro w’ibiribwa ku isi ni rumwe mu nzego zigirwaho ingaruka cyane n’ihindagurika ry’ikirere, Umutekano mucye, n’ibindi. FAO ivuga ko mu myaka itari mike, ibipimo by’imirire mibi byagiye byiyongera, aho abarenga 9% by’abatuye isi bafite inzara idakira, naho 1/3 cy’abatuye isi bakaba baba mu bihugu bifite ikibazo gikabije cy’ibura ry’ibiribwa. Mu rwego rwo guhangana n’iki kibazo, Ishami ry’Umuryango w’abibumbye ryita ku biribwa n’ubuhinzi (FAO), ku itariki 10 Ukuboza 2023, ryashyize ahagaragara ishusho yerekana uburyo bwo guhuza ikibazo cy’inzara ku isi n’intego zashyizweho mu rwego rwo guhangana n’ihindagurika ry’ikirere. Ni mu gihe…

SOMA INKURU

Nyanza: Biravugwa ko inyama yishe umuntu

Umugabo wo mu karere ka Nyanza bikekwa ko yapfuye azize inyama yamunize ahera umwuka. Byabereye mu mudugudu wa Kigarama, mu kagari ka Kibinja mu murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza tariki ya 01 Mutarama, 2024. Uwahaye amakuru UMUSEKE dukesha iyi nkuru wanabonye nyakwigendera, yavuze ko yari mu kigero cy’imyaka 50 y’amavuko. Nyakwigendera yari yatumiwe na mushiki we ngo basangire umunsi mukuru w’Ubunani, ubwo barimo bafata amafunguro, yariye inyama imuhagama mu muhogo yanga kumanuka. Uyu ngo yagerageje byibura kuyigarura biranga, bafata icyemezo cyo kumujyana kwa muganga agezeyo ahita apfa. Amakuru…

SOMA INKURU

Nyuma y’igihe kitari gito gahunda yo kohereza abimukira isubikwa, hamenyekanye igihe aba mbere bazagezwa mu Rwanda

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu y’u Bwongereza (UK) yatangaje ko Guverinoma yiteguye kohereza by’agateganyo mu Rwanda abimukira bagera ku 33,085. Abimukira ba mbere bashobora kugezwa mu Rwanda mu mpera za Werurwe 2024. Ikinyamakuru The Telegraph cyavuze ko imibare yatangajwe ku wa Kabiri tariki ya 2 Mutarama 2024, igaragaza ko abo bimukira binjiye mu Bwongereza mu buryo bunyuranyije n’amategeko mu mwaka ushize wa 2023, ariko bamaze gusaba ibyemezo byo kuhaba mu nzira zemewe guhera muri Nyakanga, ubwo Iteka rya Minisitiri w’Intebe ryasohokaga. Iryo teka riha Guverinoma uburenganzira bwo gufata abimukira bose banyuze mu…

SOMA INKURU

Ntibavuga rumwe na Perezida Ndayishimiye ushaka gufunga imipaka ibahuza n’u Rwanda

Nyuma y’aho Perezida w’u Burundi Evariste Ndayishimiye, atangaje ko u Rwanda rucimbikiye, rugaburira ndetse rugaha intwaro n’imyitozo umutwe witwaje intwaro wa RED Tabara wagabye igitero mu gace ka Gatumba, amashyaka abiri yo mu Burundi, CNDD-FDD riri ku butegetsi na UPRONA ntiyifuza ko umubano w’iki gihugu n’u Rwanda wazamba ku buryo byagera aho imipaka yongera gufungwa. Ijambo rya Ndayishimiye, ryaba ari iryo yavugiye mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru tariki ya 29 Ukuboza 2023 ubwo yari mu ntara ya Cankuzo, n’irisoza umwaka yagejeje ku Barundi yose, yaciye amarenga ko yaba ateganya gufunga imipaka,…

SOMA INKURU

Rusizi: Baratabaza nyuma y’aho amashyuza akomeje gutwara ubuzima bw’abatari bake

Abaturage bo mu karere ka Rusizi n’abaturuka imihanda yose bajya kwivurisha amazi ashyushye ava mu butaka bita amashyuza, bishimira ko yongeye kugaruka, bagasaba inzego z’ubuyobozi ko hashyirwaho imicungire inoze mu kwirinda impanuka. Uku gusaba imicungire inoze yayo bije  kuko akomeje gutwara ubuzima bw’abantu barimo n’umwana wayaguyemo ku wa Kabiri tariki 2 Mutarama mu 2024. Ubusanzwe bamwe mu bayakoresha bemeza ko hari ubwo bayajyamo barwaye akabafasha korohererwa dore ko hari n’abakora ibilometero byinshi bagiye kwifashisha aya mazi avugwaho kuvura indwara z’imitsi, iz’uzurwungano ngogozi n’iz’impyiko. Nubwo bimeze bityo ariko hari ubwo hashobora…

SOMA INKURU

Kirehe: Baratababaza k’ubw’icuruzwa ry’abana b’abakobwa rikomeje kwiyongera

Bamwe mu batuye n’abakorera muri santere ya Gatore mu karere ka Kirehe, bavuga ko urwego rw’ubugenzacyaha RIB rubakorera Ubukangurambaga bwo kurwanya icuruzwa ry’abantu ariko bakavuga ko ahazajya umunzani w’amakamyo muri ako gasantere haparikwa ibikamyo usanga hari abantu bahajyana abana b’abakobwa kubahuza n’abashoferi babyo bakabasambanya, ibintu bafata nk’icuruzwa ry’abantu. Bavuga kandi ko iyo barangije kubasambanya, hari abo bajyana hanze y’igihugu, bityo bagasaba ko ubuyobozi bwagenzura ibyo bikorwa, cyane ko iyo batanze amakuru, abakora nk’abahuza bamerera nabi abatanze amakuru. Umuturage umwe yagize ati: “ hari abo bajyana bakabamarana icyumweru iyo mu bikamyo…

SOMA INKURU

Expropriation for four multi-billion national road projects gets greenlight

A new Ministerial Order signed by the Minister of Environment, Jeanne d’Arc Mujawamariya, and the Minister of Justice and Attorney General, Emmanuel Ugirashebuja, approved the expropriation of assets in public interest along four roads set to be constructed. The approval of the expropriation – published on December 20, 2023, in the official gazette – was done to pave way for the construction and rehabilitation of Base (Rulindo)-Butaro (Burera)-Kidaho (Burera) road, Sashwara (Nyabihu)-Rega (Nyabihu)-Mutovu (Rubavu)-Kabuhanga (Rubavu)-Busasamana (Rubavu)- Muhato (Rubavu) road, Mukoto (Rulindo)-Nyacyonga (Gasabo) road, as well as Kigali Logistics Platform (Kicukiro)-Bugesera…

SOMA INKURU