Umuhanzikazi Sheebah Karungi wo muri Uganda yegukanye igihembo cy’umuhanzikazi witwaye neza mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba, aho yari agihanganiye n’abandi barimo Knowless Butera hamwe na Charly na Nina bo mu Rwanda. Mu ijoro ryo ku cyumweru kuya 07 Ukwakira 2018 muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu Mujyi wa Dallas habereye umuhango wo gutanga ibihembo mu bahanzi b’abanyafurika bitwaye neza mu cyiswe Africa Music Academy Awards. Abanyamuziki mu ngeri bahatanaga mu byiciro bitandukanye bigera kuri 18, hagendewe ku mpamvu zitandukanye. Mu cyiciro cy’abahanzikazi b’abagore bo mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba, u…
SOMA INKURUAuthor: umuringanews
Ikigo cy’Igihugu cy’Iteganyagihe cyaburiye abaturarwanda
Ikigo cy’Igihugu cy’Iteganyagihe cyatangaje ko kuva tariki 9 kugeza tariki 13 Ukwakira 2018, mu Rwanda hateganyijwe imvura nyinshi iri ku kigero cya milimetero ziri hagati ya 20 na 30 ku munsi kandi irimo n’umuyaga mwinshi. Mu itangazo ryasohowe n’iki kigo cy’Iteganyagihe rivuga ko iyi mvura izibasira Uturere twa Musanze, Gicumbi, Gakenke, Burera, Nyabihu, Rubavu, Rusizi, Nyamasheke, Nyamagabe na Nyaruguru ndetse ko dushobora kwibasirwa n’ibiza by’inkangu n’imyuzure. Abashinzwe iteganyagihe bavuga ko hari imvura nubwo bigaragara ko hari aho yagiye itinda kugwa. Muri iki gihe cy’imvura kandi ngo biragaragara ko imvura irimo…
SOMA INKURUInzu zubakiwe abatishoboye muri Gisagara zatangiye gusenyuka zitamaze umwaka
Abatishoboye batuye mu mudugudu wa Shenyeri, Akagali ka Kibirizi mu Murenge wa Kibilizi, bavuga ko bubakiwe inzu bakazijyamo zituzuye none zatangiye kubasenyukiraho. Mu mwaka ushize wa 2017 ni bwo baguriwe ikibanza bubakiwemo inzu nk’abatishoboye batagiraga aho kuba, muri gahunda yo guca nyakatsi. Amafaranga yo kububakira yatanzwe na Leta anyuzwa kuri konti ya buri umwe muri Sacco, ariko nyuma yo kubikuza bagasabwa guhita bayahereza Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagari wabaga yajyanye nabo, kugira ngo abubakishirize. Bamwe mu bubakiwe izi nzu babwiye TV1 ko zatangiye kubasenyukiraho. Hari uwagize ati “Ibikoni byo byashenwe n’ibiza, ariko…
SOMA INKURUDiamond yanenze imikoranire ya Perezida Magufuli n’abahanzi, agaragaza urukumbuzi rw’uwo yasimbuye
Ubwo uwahoze ayobora Tanzaniya guhera mu mwaka wa 2005 kugeza mu mwaka wa 2015 Jakaya Kikwete yizihizaga isabukuru y’imyaka 67 y’amavuko kuri iki cyumweru, Diamond Platnumz umwe mu bahanzi bakomoka muri Tanzania bakomeye ku mugabane wa Afurika yamwoherereje ubutumwa amubwira ko we n’abahanzi bagenzi be bamukumbuye ndetse ko hari ibintu bimwe na bimwe babonaga ubu batakibona, Mu butumwa yashyize kuri Instagram, Diamond yanenze imikoranire ya John Pombe Magufuli n’abahanzi, avuga ko baheruka kubaho neza ku ngoma ya Kikwete. Diamond yamwandikiye ati “Umubyeyi w’abanyamuziki ba Bongo Flava … turagukunda kandi turagukumbuye…
SOMA INKURUInama ihuje urubyiruko rugera ku 3000, ifata urubyiruko nk’inkingi y’impinduka za Afurika
Inama “Youth Connekt Africa Summit 2018” y’iminsi itatu iteraniye muri Kigali Convention Center kuva kuri uyu wa 8 Ukwakira, izasozwa ku wa 10 Ukwakira 2018. Yitabiriwe n’urubyiruko rwaturutse mu bihugu bitandukanye bya Afurika rugera ku ibihumbi 3000. Iyi nama ifite insanganyamatsiko igira iti “Urubyiruko nk’inkingi y’impinduka za Afurika”, mu ntego za Youth Connekt Africa zirimo guhanga imirimo y’urubyiruko igera kuri miliyoni 10, kongerera ubushobozi urubyiruko miliyoni 25, kuzamura urwego rw’urubyiruko miliyoni no gukemura ikibazo cy’uburinganire. Iyi nama Youth Connekt Africa ikaba ari inshuro ya kabiri ibereye mu Rwanda, yateguwe ku…
SOMA INKURUYabyaye ku myaka 13 gusa
Ejo ku Cyumweru tariki 7 Ukwakira 2018, Ku kigo Nderabuzima cya Gikundamvura Umwana w’umukobwa bivugwa ko afite imyaka 13 yarahabyariye ariko umwana avuka anananiwe biba ngombwa ko abaganga bamwohereza ku bitaro bya Mibirizi. Uyu mwana akaba akomoka mu Murenge wa Gikundamvura mu Karere ka Rusizi. Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Kayumba Ephrem, yatangaje ko atahita yemeza uwo mwana koko afite imyaka 13, icyakora yemeza ko atarageza imyaka y’ubukure. Ario yemeje ko umugabo wasambanyije uwo mwana akamutera inda yamaze gukatirwa igifungo cy’imyaka 25. Abajijwe niba hari icyo arafashwa, Meya Kayumba yavuze…
SOMA INKURUAbatanze serivise nziza kurusha abandi mu ngeri zinyuranye bashimiwe
Igikorwa cyo gushimira ababaye indashyikirwa mu mitangire myiza ya serivisi cyabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki 6 Ukwakira 2018, aho ibigo bya leta, ibyigenga n’abikorera byashyikirijwe ibihembo bya “Service Excellence awards”. Mugisha Emmanuel wari uhagarariye Kalisimbi Events yateguye iki gikorwa, yagaragaje ko iki gihembo cyari gisanzwe cyitwa Smart Awards cyibanda ku bijyanye n’ikoranabuhanga bagahitamo kucyagura bakanagihindurira izina kikajya kuri“Service Excellence awards”. Muri uyu muhango habanje kubaho igikorwa cyo gushimirwa ababaye indashyikirwa mu buryo bwihariye babaha igihembo cyiswe “Special recognition”. Dore ababonye ibihembo byo kuba indashyikirwa mu mitangire…
SOMA INKURUPerezida Kagame yitabiriye inama ya Mo Ibrahim Foundation, inaganirirwamo iterambere Afurika yifuza
Umukuru w’Igihugu Perezida Paul Kagame unayobora Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) yitabiriye umusangiro w’Inama y’Ubutegetsi bwa Mo Ibrahim Foundation wabereye i Londres mu Bwongereza ku itariki 7 Ukwakira 2018, iyi nama ikaba yahuje abarenga 50, ikaba iganirirwamo ingingo zitandukanye ziganisha ku iterambere Afurika yifuza zirimo amavugurura ari gukorwa muri AU, amasezerano ashyiraho isoko rusange ryayo (AfCFTA) ndetse n’ imibanire n’imikoranire n’indi migabane y’Isi. Iyi nama yanitabiriwe n’abayobozi barimo Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Icyongereza (Commonwealth), Patricia Scotland; abahoze ari abakuru b’ibihugu barimo Joaquim Chissano wa Mozambique, Festus Mogae wa…
SOMA INKURUByarangiye igikombe cya Super Cup cyegukanywe na APR FC
Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 6 Ukwakira 2018, Ikipe ya APR FC yatwaye igikombe kiruta ibindi “Super Cup” mu Rwanda, itsinze Mukura VS ibitego 2 ku busa, umukino wabereye i Rubavu kuri sitade Umuganda. Hakizimana Muhadjili niwe wafunguye amazamu ku munota wa 46′ nyuma yuko iminota 45 y’igice cya mbere yari yarangiye amakipe yombi anganya 0-0. Igitego cya kabiri cya APR FC cyatsinzwe na Issa Bigirimana ku munota wa 53. APR FC ikaba yatangiye umukino iri hejuru ya Mukura VS. Umukino w’igikombe cya Super Cup, ukaba…
SOMA INKURUUmuyobozi wa Taekwondo mu Rwanda yagendereye ikipe ya Nyamata yavukanye amashagaga
Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’imikino ya Taekwondo mu Rwanda yasuye ikipe ya Nyamata iherutse kuvuka ikaba yarahigiye ko bidatinze igiye guhigika ibihangange byayitanze kubona izuba. Kugeza ubu ni yo kipe nshya mu makipe menshi agize ishyirahamwe ry’imikino ya Taekwondo mu Rwanda, dore ko imaze igihe kitageze ku mezi atandatu ariko ikaba imaze kugira abakinnyi basaga 30 barimo abana b’abakobwa n’abahungu, ingimbi n’abangavu ndetse bakagira n’icyiciro cy’abakinnyi bakuru. Ni ikipe yashinzwe na Niringiyimana Jean Claude, umwe mu bakinnyi b’ikipe y’igihugu ya Taekwondo y’abafite ubumuga (Para-Taekwondo). Nk’uko yabitangaje, mu rwego rwo kurushaho kwegera abanyamuryango,…
SOMA INKURU