Minisitiri w’ubuzima muri Zambia, Sylvia Masebo mu ntangiriro z’iki Cyumweru uwa ubwo yagiriraga uruzinduka mu bitaro UTH Lusaka, Minisitiri yatangaje ko buri cyumweru abagore bari hagati y’abagore 10 ndetse na 15 bapfa babyara ko ndetse abana bagera ku ijana bapfa bavuka. Sylvia Masebo yatangaje ko bibabaje kuba abana n’ababyeyi babura ubuzima kandi ari ibintu bishobora kwirindwa, kubera amakosa akorwa mu gihe cyo kubyaza. Yavuze ko mu gihe haba hakoreshejwe ibikoresho bigezweho mu buvuzi n’abaganga babizobereye. Buri mwaka, abana basaga miliyoni 2.6 ku Isi bapfa bavuka kandi 98 % ni abo mu…
SOMA INKURUAuthor: umuringanews
Ikamyo nini yakomeje impanuka yinjira mu nzu
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 28 Mutarama 2022 mu mudugudu w’Akabuga, mu kagari ka Kayonza, mu murenge wa Mukarange, ikamyo nini yambukiranya umupaka yakoreze impanuka irenga umuhanda yinjira mu nzu y’umuturage ariko ntihagira umuturage uhagirira ikibazo. Umunyambanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Mukarange, Gatanazi Longin, yatangaje ko iyi kamyo yasenye inzu ebyiri ariko ko nta muturage wahagiriye ikibazo. Yagize ati “Imodoka yakase ikorosi ntibyayemerera birangira yinjiye mu ngo z’abaturage isenya inzu ebyiri zegeranye gusa nta muntu yahitanye. Inzu imwe yangiritse ku ruhande indi yangirika ku gice cy’inyuma cyose,…
SOMA INKURUPolisi y’u Rwanda ikomeje igikorwa cyo gufasha indembe
Ikigo cy’Igihugu cy’ubuzima (RBC) kiri mu gikorwa cyo gukusanya amaraso yo gufashisha indembe ziri kwa muganga, ni muri urwo rwego kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 29 Mutarama ku cyiciro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru abapolisi 55 batanze amaraso yo kujya gufasha abarwayi. Bamurange Jeanne niwe wari uyoboye itsinda ry’abaganga baturutse muri RBC bari baje gukusanya ayo maraso, yishimiye uko yakiriwe we n’itsinda ry’abaganga yari ayoboye. Yagize ati” Twishimiye uko twakiriwe hano mu kigo cya Polisi ku Kacyiru kandi ni ibisanzwe ntabwo ari ubwa mbere tuhaje. Twahakuye amaraso…
SOMA INKURUAbafata Iwawa nk’aho guhora baraburirwa
Kuri uyu wa 27 Mutarama 2020, ubwo hazozwaga icyiciro cya 22 cy’igororamuco rikorerwa ku Kirwa cya Iwawa,umuyobozi mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Igororamuco, Mufulukye Fred, yatangaje ko abagororerwa Iwawa bagasubira mu buzererezi batazongera guhabwa aya mahirwe. Ati “Hari benshi Iwawa bayigize nk’igitutsi, ngo urakajya Iwawa. Ariko mwe muhavuye muzatubere ba ambasaderi. Ntabwo twifuza ko muzagaruka. Uzabisubiramo, aya mahirwe mwahawe ntabwo tuzongera kuyamuha tuzabwira inkiko zikore akazi kazo”. Mu 1585 basoje icyiciro cya 22 harimo abarenga 500 bari bagarutse inshuro zirenga imwe. Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu Ushinzwe, Imibereho Myiza y’Abaturage,…
SOMA INKURUMinisitiri w’Intebe yagaragaje indwara zititaweho zibasira abanyafurika cyane
Kuri uyu wa Kane mu nama yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga, kuri gahunda yitiriwe amasezerano ya Kigali ku ndwara zititaweho uko bikwiriye, Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yagaragaje ko izi ndwara zibasiye abatuye Isi cyane cyane abo ku mugabane wa Afurika. Yagize ati “Indwara zititaweho uko bikwiriye zigira ingaruka mbi ku bo zafashe ndetse zishobora no kubahitana. Inzoka zo mu nda n’izindi ndwara zititaweho bigira uruhare mu gutuma abaturage bacu bagwingira.” Dr Ngirente yavuze ko ku isi, abagera kuri miliyari 1.7 bari mu barwaye indwara zititaweho uko bikwiriye. Afurika ni yo yibasiwe cyane…
SOMA INKURUAbapolisi bo mu nzego zinyuranye bazamuwe mu ntera, 481 basezererwa nta mpaka
Mu Nama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Gatatu, tariki 26 Mutarama 2022, Perezida Kagame yazamuye mu ntera ba ofisiye bakuru 109 ba Polisi y’u Rwanda, hanemerejwe Iteka rya Minisitiri rizamura mu ntera ba Suzofisiye n’abapolisi bato ba Polisi y’u Rwanda 4483. Abakuwe ku ipeti rya Chief Superintendent of Police (CSP) bajya ku rya Assistant Commissioner of Police(ACP) ni bane aribo CSP Sam Bugingo, CSP Aloys Munana Burora, CSP Rutagarama Kanyamihigo na CSP Edmond Kalisa Abari ku ipeti rya Senior Superintendent of Police (SSP) batatu bazamuwe ku ipeti rya Chief Superintendent…
SOMA INKURUMinisitiri w’Intebe w’u Bwongereza Boris Johnson yasabiwe kwegura
Ubwo Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Boris Johnson yitabaga abagize Inteko Ishinga Amategeko kuri uyu wa Gatatu tariki 26 Mutarama 2022, yasabiwe kwegura ashinjwa ko yabeshye kuko hari aho yavuze ko amabwiriza yose abuza abantu guhurira hamwe mu bihe bya guma mu rugo yubahirijwe. Ikindi gihe ngo yasabye imbabazi ko yakoze ibirori ku wa 20 Gicurasi 2020 ariko ko yari azi ko ari ibijyanye n’akazi. Amagambo nk’aya yanavuzwe kenshi n’Umuyobozi w’Inteko, Jacob Rees-Mogg, ko umuhuro Bosis yagiyemo wari ufitanye isano n’akazi. Ati “Niba abantu bakoze umunsi wose, baba bagomba kurya, bagomba…
SOMA INKURUImodoka yahembwe mu marushanwa ya Miss yashyizwe ku isoko
Imodoka yahembwe Miss Umunyana Shanitah wegukanye ikamba rya Miss East Africa yashyizwe ku isoko mu gihe bateganya kumufasha gushaka indi ihwanyije agaciro n’iya mbere yari yemerewe. Miss Umunyana Shanitah wari uhagarariye u Rwanda mu irushanwa rya Miss East Africa 2021, yambitswe ikamba ryo kuba Nyampinga w’Ibihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba ku wa 25 Ukuboza 2021. Muri ibi birori byabereye muri Tanzania, Umunyana yatsinze nyuma yo guhigika abandi bakobwa 16 bari bahagarariye ibihugu birimo u Burundi, Tanzania, Uganda, Kenya, Ibirwa bya Comores, Ethiopie, Sudani y’Epfo n’ibindi. Ubuyobozi bwa Miss East Africa…
SOMA INKURUMusanze: Huzuye urwibutso rw’abatutsi biciwe mu nzu y’ubutabera
Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze bwatangaje ko imirimo yo kubaka Urwibutso rw’Abazize Jenoside yakorewe Abatutsi biciwe mu cyahoze ari inzu y’ubutabera igeze ku kigero kirenga 90% kuko ubu hari gukorwa amasuku. Biteganyijwe ko imibiri iruhukiye Rwibutso rwa Jenoside rwa Muhoza izimurirwa muri uru rushya mbere ya Mata 2022. Aho uru Rwibutso ruri kubakwa, ni ahahoze hakorera Urukiko rw’Ubujurire rwa Ruhengeri, ahiciwe Abatutsi baturutse mu yahoze ari Sous-préfecture ya Busengo (ubu ni mu Karere ka Gakenke), abandi baturuka mu yahoze ari Komini Kigombe na Kinigi, bahahungiye bizezwa n’ubutegetsi bwariho icyo gihe kuhabarindira.…
SOMA INKURUKarongi: Gitifu akurikiranyweho gusambanya umwana
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, “RIB”, rwashyikirije Ubushinjacyaha dosiye y’umunyamabanga nshingwabikorwa wa kamwe mu tugari two mu murenge wa Rubengera, mu karere ka Karongi ukurikiranyweho gusambanya umwana. Tariki 17 Mutarama 2021 ni bwo uyu muyobozi yatawe muri yombi, afungirwa kuri Sitasiyo ya RIB ya Bwishyura. Iperereza ry’ibanze ryerekanye ko uyu muyobozi yafatanywe umwana w’umukobwa utarageza ku myaka y’ubukure babana mu nzu nk’umugore n’umugabo ndetse baranabyaranye. Byaje kugera aho gitifu asiga uyu mwana w’imyaka 17 wenyine ariko bimuyobeye yegera ubuyobozi abusaba ko bwamusabira umugabo kugaruka mu rugo agakomeza inshingano yo kwita ku muryango…
SOMA INKURU