Icyo Papa Francis yasabye ubuyobozi bwa Congo

Papa Francis ari mu ruzinduko rw’iminsi 3 mu gihugu cya Repuburika iharanira Demokarasi ya Congo kuva tariki 31 Mutarama kugeza tariki ya 2 Gashyantare 2023, yasabye igihugu cya Congo kureka kurangwa n’amacakubiri, maze amoko bakayafata nk’ibintu bibahuza aho kubatanya. Mu Ijambo rya mbere Papa Fransisiko yagejeje ku batuye Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo, yakomoje ku kibazo cy’amacakubiri akomeje kuzahaza iki gihugu abasaba kwiyunga no kubaka ubumwe n’umubano mwiza kuko ari byo bizatuma ubwinshi bw’amoko ari muri iki gihugu ataba umuvumo ahubwo akababera umugisha. Yifashishije ishusho ya Diyama, Papa Fransisco ati:…

SOMA INKURU

Papa yashinje ibihugu bikize gusahura RDC

Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku isi, Papa Francis, yashinje ibihugu bikize ko bisahura umutungo kamere wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu buryo burenze urugero, bigatuma ntacyo umarira iki gihugu. Yabivuze ku munsi wa mbere w’uruzinduko rwe yagiriye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yatangiye ku wa 31 Mutarama 2023 nk’uko ibitangazamakuru bitandukanye byabigarutseho, birimo na BBC. Yagize ati “ Iki gihugu cyasahuwe ntigishobora gukoresha umutungo mwinshi gifite. Tugeze mu gihe bitumvikana aho umusaruro w’ubutaka bwacyo ugituma kiba nk’igihugu cy’amahanga ku benegihugu. Mukure amaboko yanyu muri Congo, mukure amaboko yanyu…

SOMA INKURU

Abamotari bagerageje gukurikira Papa Francis bakubiswe bikomeye

Abapolisi bashinzwe umutekano mu ruzinduko Papa Francis agirira muri RDC, bagaragaye bakubita abamotari bagerageje gukurikira uyu mushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi. Papa Francis uri mu ruzinduko muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, kuri uyu wa 1 Gashyantare 2023, yasomeye Misa ku kibuga cy’indege cya N’dolo kiri mu Mujyi wa Kinshasa. Ni misa bitangazwa ko yitabiriwe n’abarenga miliyoni ebyiri barimo abayoboke ba Kiliziya Gatolika ndetse n’Abanye-Congo muri rusange. Ubwo yari mu muhanda yerekeza ku Kibuga cy’Indege cya N’dolo, Papa Francis yari ashagawe n’imbaga y’abantu ku mihanda hose aho yanyuraga ndetse…

SOMA INKURU

Ubwoba ni bwose ku ihungabana ry’ubuzima bw’abatuye umujyi wa Goma

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Goma bwasabye abaturage kwitegura isaha n’isaha no kuba maso bagatanga amakuru ku muntu wese uteye amakenga wahungabanya umutekano. Ni nyuma y’iminsi mike umutwe wa M23 wambuye ingabo za Leta umujyi wa Kitshanga muri Teritwari ya Masisi. Mu itangazo ryasohowe na Meya w’Umujyi wa Goma, Komiseri Makossa Kabeya Francois ku wa 27 Mutarama 2023 ryasabaga ko buri muturage w’i Goma aba maso nta kujenjeka ngo umwanzi atabinjirana. Icyo gihe yategetse ko aharimo insengero, Station za essence, amashuri, amasoko, utubari n’utubyiniro hari mu hagomba kugenzurwa cyane. Itegeko rya Komiseri…

SOMA INKURU

Abagore bakomejwe kwibasirwa n’abicwa n’inyeshyamba

Amakuru ava mu ntara ya Ituri ya DR Congo aremeza ko mu gitondo cyo ku cyumweru inyeshyamba za ADF zishe abasivile bagera kuri 14. Abishwe barimo abagore 10 nk’uko bivugwa na Radio Okapi iterwa inkunga na ONU, muri iki gitero cyabereye ahitwa Walese Vonkutu muri teritwari ya Irumu.  Muri aba bishwe kandi harimo umwana w’imyaka ibiri. Mu gihe igisirikare cya Congo cyabashije gutabara nacyo kikica abarwanyi babiri ba ADF. Izi nyeshyamba zashegeshe ako gace zakoze icyo gitero ahagana saa kumi z’igitondo ku cyumweru, nk’uko bivugwa n’abagize sosiyete sivile muri Ituri.…

SOMA INKURU

Biyemeje ko abana bafite ubumuga baba igisubizo aho kuba umutwaro

Hirya no hino mu Rwanda haracyagaragara abana bafite ubumuga batitabwaho n’imiryango yabo, aho hari ababyeyi badatinya no kubafungirana ari nako bavutswa uburenganzira bwabo. Ni muri urwo rwego Umuryango Izere Mubyeyi utarebereye iki kibazo ushinga ishuri “Izere Mubyeyi Jya Mbere” ryashyiriweho abana bafite ubumuga cyane cyane bwo mu mutwe batagira kirengera hamwe n’ abatiga ahubwo bagakingiranwa mu nzu. Iri shuri ryashinzwe n’ababyeyi n’inshuti zabo, bagamije gufasha abana bafite ubumuga bwo mu mutwe kugira ngo babone aho bidagadurira, bige nk’abandi hagamijwe kugira ngo bigirire umumaro bo ubwabo ndetse banawugirire umuryango nyarwanda aho…

SOMA INKURU

Korera ikomeje guhitana abatari bake

Abantu 1000 bamaze guhitanwa na kolera muri Malawi mu gihe abamaze kuyandura ari 30.621, umubare munini ubayeho muri iki gihugu. Reuters yatangaje ko iyi mibare yatangajwe na Minisitiri w’Ubuzima muri Malawi, Khumbize Chiponda. Benshi mu bahitanywe na kolera ni abo mu mijyi ibiri ikomeye irimo Lilongwe na Blantyre aho abana baheruka gusubira ku ishuri nyuma y’uko yatinze gutangira mu kwirinda ikwirakwira ry’iyi ndwara. Minisitiri Chiponda yasabye abaturage kwitwararika by’umwihariko mu gihe cyo gushyingura abahitanywe na kolera. Yagize ati “Abantu bahitanwa na kolera bashobora gukarabywa n’abavandimwe n’abo mu miryango yabo, akaba…

SOMA INKURU

Baratabaza nyuma y’ifungwa rya nyina bakisanga mu ruhuri rw’ibibazo

Abana babiri b’abakobwa barimo ufite imyaka irindwi n’uw’imyaka 12 batuye mu kagari ka Kagugu, mu murenge wa Kinyinya, akarere ka Gasabo, mu Mujyi wa Kigali, babayeho mu buzima bubabaje nyuma y’aho nyina wakoraga uburaya afunzwe akekwaho gucuruza ibiyobyabwenge. Aba bana bavuga ko bari kugorwa no kubona aho kurara n’icyo kurya ndetse batari no kubasha kujya kwiga bakaboneraho gusaba ubufasha. Ubwo bari bagiye ku biro by’Umujyi wa Kigali gutakambira ubuyobozi kugira ngo bube bwarekura nyina, umwe yabwiye itangazamakuru ati “ Twabonye baza kumutwara nyuma batubwira ko bamufunze.” Yemeza ko babayeho nabi…

SOMA INKURU

Gasabo: Ari mu kaga gakomeye nyuma yo kubyara umwana ufite ubumuga

Nyuma y’ imyaka itanu atotezwa ndetse agatabwa n’umugabo azira kwanga kujugunya umwana we wagaragaweho ubumuga bukomatanyije nyuma y’amezi umunani avutse, kuri ubu Niyindora Jani abayeho mu buzima buhangayikishije ndetse bunagoranye, aho anemeza ko yabuze ubufasha kugeza ku bwemerewe abafite ubumuga. Niyindora Jani umubyeyi w’imyaka 26, utuye mu mudugudu w’Akagarama, akagali ka Gasanze, umurenge waNduba, mu  karere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali, yatangaje ko yahuye n’akaga gakomeye nyuma yo kubyara umwana bagategereza ko azicara bagaheba, nyuma bagatahura ko afite ubumuga bukomatanyije, bigatuma umugabo we afata icyemezo cyigayitse cyo kujugunya icyo…

SOMA INKURU

Rwanda: Uko ubuzima bw’umwana bwifashe banarindwa VIH/SIDA

Ku Isi hose, 80% by’impinja zikivuka zipfa zizize impamvu zakumirwa cyangwa zavurwa. Mu Rwanda haharanirwa ko buri mwana ahabwa ubuvuzi no kwitabwaho by’umwimerere kandi bwemewe ku isi hose. U Rwanda rwagabanyije umubare w’imfu z’abana bato ku kugero kiri hafi 70%. Mu myaka icumi ishize, kuri buri bana 1,000 bavutse, abana 152 ntibabashije kubaho ngo bizihize isabukuru yabo y’imyaka itanu. Ariko uyu mubare waragabanutse ugera ku mfu 50 ku bana 1,000 bavuka. Nk’uko bitangajwe hejuru ni nako umubare w’imfu z’ababyeyi zagabanutse. Mu myaka icumi ishize, ababyeyi 750 bapfuye ku babyeyi 100,000…

SOMA INKURU