Ikoranabuhanga mu buvuzi ryaba igisubizo muri Afurika

Umuyobozi w’ikigo gishinzwe kurwanya no gukumira indwara muri Afurika “Africa CDC”, Dr Ahmed Ogwell Ouma, ubwo yatangizaga gahunda ihamye yo guteza imbere ikoranabuhanga mu bikorwa byerekeye ubuzima ku mugabane w’Afurika kuri uyu wa mbere tariki 6 Werurwe 2023, yasabye ibihugu bya Afurika guteza imbere ikoranabuhanga mu rwego rw’ubuvuzi. Dr Ahmed Ogwell yagaragaje ko kwimakaza ikoranabuhanga mu rwego rw’ubuzima muri Afurika bigamije guhindura uru rwego n’uburyo ibihugu by’Afurika bihangana n’indwara z’ibyorezo. Yavuze ko Africa CDC iri muri gahunda igamije gufasha umugabane kwigira by’umwihariko mu rwego rw’ubuzima nka kimwe mu bikunze kugaragaza…

SOMA INKURU

Igisirikare cya FARDC gikomeje gushinja M23 kutubahiriza amasezerano

Igisirikare cya Leta ya Congo, FARDC cyavuze ko ibisasu bya M23 byahitanye umuntu umwe, ndetse bikomeretsa abantu 6 aho cyashinje uyu mutwe kurasa ku ngabo z’u Burundi. Aha ni mu mirwano ikomeje kubera mu nkengero z’agace gatuwe ka Sake, muri Km 27 hafi y’umujyi wa Goma. Abo ku ruhande rwa leta ya Congo bavuga ko ibisasu byarashwe n’umutwe wa M23 byishe umuntu umwe, bikomeretsa abandi 6 ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 06 Werurwe, 2023 ahitwa Sake na Mubambiro. Lt.Col Njike Kaiko, Umuvugizi wa FARDC muri Kivu ya…

SOMA INKURU

Imbogamizi mu kwirinda virusi itera SIDA zikomereye urubyiruko rwa Nyakarambi

Mu gasantire ka Nyakarambi gaherereye mu karere ka Kirehe havugwa uburaya bukabije, kugeza ku bana b’imyaka 14 bavugwaho kwishora mu busambanyi. Igitangaje muri iyi santire ni uko aho usanze abakobwa 10 muri bo 5 baba bafite agapira ko kuboneza urubyaro mu kaboko ndetse bakaba bumva ko ari ubwirinzi bubarinda inda na virusi itera SIDA kuko iby’agakingirizo batabikozwa. Ku rundi ruhande abasore baho bagatangaza ko bafite imbogamizi mu kubona udukingirizo. Akarere ka Kirehe, kamwe mu tugize intara y’Iburasirazuba, gafite isantire ya Nyakarambi ihuriramo abanyamahanga banyuranye by’umwihariko abashoferi b’ibikamyo bituruka muri Tanzaniya,…

SOMA INKURU

Sobanukirwa n’ubwoko bwa kanseri buterwa no kunywa inzoga

Ikigo Mpuzamahanga gishinzwe Ubushakashatsi kuri kanseri mu Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (CIRC), cyatangaje ko 4% by’abayirwaye bashya muri 2020 byagizwemo uruhare no kunywa inzoga. Muri bo 741.300 (4%) bashya babonetse mu 2020; bagizwe n’abagabo 77% n’abagore 23 %. Kanseri yo mu muhogo ni yo iza imbere ifitwe n’abagera ku 189.700, iy’umwijima ni 154.700, naho iy’amabere ni 98.300. Ibihugu bya Mongolie,u Bushinwa, Maldives, na Romanie ni byo byagararagayemo umubare munini; mu gihe ibihugu by’Abayisilamu nka Kuweit, Libya na Arabie Saoudite byo byabonetsemo bake. Abashakashatsi bakoze iyo nyigo bavuze ko “hakenewe…

SOMA INKURU

Ikihishe inyuma y’ihungabana mu rubyiruko

Ikigo cy’Abanyamerika gishinzwe kugenzura no kurinda indwara, CDC kigaragaza ko imibare y’abana b’abanyeshuri bugarijwe n’ikibazo cy’ihungabana ryiyongera umunsi ku wundi. Abugarijwe ngo ni abo mu muryango wa LGBTQ, ab’igitsina gore ndetse n’abandi bariterwa no guhezwa bitewe n’ibara ry’uruhu rwabo. Mu 2021 CDC yatangaje ko 45% by’abanyeshuri bo mu muryango wa LGBTQ bagerageje kwiyahura, mu gihe abana b’abirabura ari bo bagize umubare munini w’abagerageza kwiyambura ubuzima bijyanye n’irondaruhu bakorerwa. Inteko Isinga Amategeko y’u Bwongereza yo yatangiye kuganira ku giciro cyo kujya ku mbuga nkoranyambaga mu kurinda abo bana ndetse mu mwaka…

SOMA INKURU

RDC ikomeje ubushotoranyi ku Rwanda

Ahagana saa kumi n’imwe n’iminota 35 kuri uyu wa Gatanu tariki 3 Werurwe 2023, umusirikare wa RDC yambutse mu buryo butemewe ku mupaka uzwi nka Grande Barrière mu karere ka Rubavu, ari kurasa ingabo z’u Rwanda zari ku burinzi, zirwanaho ziramurasa, uwo musirikare wa RDC akahasiga ubuzima. RDF yatangaje ko hari n’abandi basirikare ba RDC barashe ku ngabo z’u Rwanda, nazo zikabasubiza zirasa. Ntabwo biramenyekana impamvu uwo musirikare yinjiye mu Rwanda icyakora ibihugu byombi bimaze igihe birebana ay’ingwe nyuma y’uko umutwe wa M23 utangije intambara ku ngabo za RDC.  …

SOMA INKURU

U Burundi bugiye kohereza ingabo zabwo muri Congo

Umugaba mukuru w’Ingabo z’u Burundi yemeje ko kuwa 4 Werurwe 2023 u Burundi buzohereza ingabo muri gahunda yashyizweho n’abagaba b’ingabo bo muri EAC, mu nama yabaye ku wa 9 Gashyantare 2023, i Nairobi muri Kenya. Umunyamabanga mukuru wa EAC, Dr. Peter Mutuku Mathuki, mu itangazo yasohoye yavuze ko “Ibihugu binyamurango byose bya EAC bizatanga Ingabo bizazohereza mu gihe cyemeranyijweho.” Kugeza ubu Kenya ni yo imaze kohereza abasirikare bagera ku 1000 muri EACRF. Inama yo muri Gashyantare yayobowe n’Umugaba mukuru w’Ingabo z’u Burundi, Gen Prime Niyongabo, igendeye ku y’abakuru b’ibihugu bya…

SOMA INKURU

Rubavu: Yaguye igihumure ubwo yabonaga abaje kumusenyera inzu

Mu gitondo cyo kuwa kane tariki 2 Werurwe 2023, nibwo ubuyobozi bw’akagari bufatanyije n’ubw’umurenge basenyeye Bwana Niyibizi wo mu kagari ka Gisa, mu murenge wa Rugerero, mu karere ka Rubavu, uvuga ko yatanze 100.000Frw ngo yubake, yahise agwa igihumure ubwo bamusenyeraga. Uyu muturage avuga ko yagishije inama ubuyobozi bw’akarere ku cyo yakora ngo yubake ngo bumugira inama yo gutanga ibihumbi 100 FRW arabikora ariko ngo yatunguwe no kubona baje bakamusenyera. Abaturage babwiye Radio&TV10 dukesha iyi nkuru ko iyi nzu bayisenye harimo umugore we n’umwana we. Umugore w’uyu mugabo yagize ati…

SOMA INKURU

Perezida Macron yatwawe n’uburanga bw’igiti

Perezida w’Ubufaransa Emmanuel Macron ubwo yari ageze muri kimwe mu bihugu by’Afurika ari kugiriramo uruzinduko rw’akazi azamaramo iminsi igera kuri 5 yagaragaye yatwawe n’uburanga bw’igiti giteye mu nkengero z’umurwa mukuru wa Libre ville Iki giti kiri mu bitatse iki gihugu cya Gabon kikaba mu shyamba riri hafi y’uyu murwa mukuru, kikaba kimaze imyaka isaga 700 muri aka gace. Ni igiti kiri mubitatse iri shyamba kuko ba mukerarugendo bava hirya no hino baqje kureba ako kataraboneka k’igiti kiri mubikuze kurusha ibindi kuri uyu mubumbe w’isi dutuye. Perezida Macro ari mur’Afurika muruzinduko…

SOMA INKURU

Abapolisi babiri bafatanyije kwiba ihene

Hagaragaye ifoto y’Abapolisi babiri b’Igipolisi cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bavuye kwiba itungo ry’umuturage. Hatangajwe icyo aba bapolisi bitwaje ngo bibe iyi hene. Ni ifoto ikomeje gucicikana ku mbuga nkoranyambaga, igaragaza aba bapolisi babiri umwe afashe amaguru undi afashe amaboko, batwaye iyi hene. Bamwe mu bagize icyo bayivugaho, bavuze ko bidatunguranye kuko izi ngeso mbi zimenyerewe ku bo mu nzego z’umutekano muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Si rimwe cyangwa kabiri hagaragara abapolisi cyangwa abasirikare bo muri Congo mu bikorwa nk’ibi by’ubusahuzi, kuko bagaragaye kenshi kuva muri iki Gihugu…

SOMA INKURU