Umuvigizi wa leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo Patrick Muyaya yatangaje ko nta biganiro birimo kuba hagati ya leta ya Kinshasa n’umutwe wa M23. Ni nyuma y’uko muri iki gihe hari agahenge kagereranyije mu mirwano imaze amezi menshi hagati y’inyeshyamba za M23 n’ingabo za leta ya DR Congo. Ako gahenge kariho mu gihe ingabo z’ibihugu by’akarere (Burundi, Kenya, Uganda na Sudani y’Epfo) zikomeje kwinjira no kugenzura ibice byari byarafashwe na M23 muri teritwari za Rutshuru, Masisi na Nyiragongo. Mu kiganiro n’abanyamakuru kuwa mbere i Kinshasa, Patrick Muyaya yavuze ko…
SOMA INKURUAuthor: umuringanews
Une personne sur six souffre d’infertilité, un “problème sanitaire majeur” selon l’OMS
L’Organisation mondiale de la santé alerte mardi contre l’infertilité, un “problème sanitaire majeur”, qui touche 17,8 % de la population adulte des pays riches et 16,5 % des pays à revenus faibles et intermédiaires. Environ une personne sur six dans le monde souffre d’infertilité, d’où le besoin urgent d’accroître l’accès à des soins abordables et de haute qualité, a plaidé l’Organisation mondiale de la santé (OMS) mardi 4 avril. “Une personne sur six dans le monde est touchée par l’incapacité d’avoir un enfant à un moment ou à un autre de…
SOMA INKURUYihinduye umuntu ukomeye asambanya abagore n’abakobwa
Umusore wo mu karere ka Mukono w’imyaka 18 ashinjwa gufungura konti kuri Facebook mu mazina ya Medical Scrub Uganda yiyita Dr. Ronnie, akayikoresha yiyegereza abakobwa bashaka imirimo mu buvuzi, ukekwaho abashuka abizeza akazi, bamugeraho akabakoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato. Umwe mu bo yaje gushuka, ni umuforomokazi wo muri Kireka muri Kampala, aho ku wa 11 Werurwe 2023, yaje kumutumira ngo bahurire mu Gace ka Ntunda mu karere ka Mukono, bahuye amufata ku ngufu. Umuvugizi wa Polisi ya Uganda, SCP Enanga Fred, yagize ati “Nyuma yo gushuka abashaka akazi b’abakobwa kuri…
SOMA INKURUBurera: Ibiza byatwaye ubuzima bw’umugore n’umugabo
Umugore witwa Ingabire Claudine hamwe n’umugabo we batwawe n’amazi y’umugezi witwa Kabwa, ugabanya imidugudu ya Musaga na Karambo mu murenge wa Kinyababa, mu karere ka Burera, baburirwa irengero. Imvura nyinshi yaguye muri ako karere guhera mu ma saa kumi n’imwe z’umugoroba wo kuwa mbere tariki 3 Mata 2023, yateje uwo mugezi kuzura, utembana uwo mugore w’imyaka 35, mu gihe umugabo we witwa Maniriho w’imyaka 41 yageragezaga kumutabara ngo amurohore, bombi urabatembana baburirwa irengero. Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru SP Alex Ndayisenga, yemejw aya makuru agira n’ubutumwa agenera…
SOMA INKURU“Ndashaka ko muburanisha umuntu muzima” – Karasira Aimable mu rukiko i Nyanza
Urubanza rwa Aimable Karasira wahoze ari umwalimu muri kaminuza y’u Rwanda rwatangiye kuburanishwa n’Urukiko Rukuru urugereko ruburanisha ibyaha byambukiranya imipaka ruri i Nyanza mu majyepfo. Ni nyuma y’uko umwaka ushize Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge i Kigali ruvuze ko rudafite ububasha bwo kuburanisha uru rubanza. Uyu munsi kuwa mbere ahawe umwanya mu rukiko, Karasira wunganiwe na Me Evode Kayitana na Gatera Gashabana, yavuze ko afite inzitizi zituma atiteguye kuburana. Ati “Ndashaka ko muburanisha umuntu muzima”. Yavuze ko amaze icyumweru n’igice afite ‘crise mental’, kandi ko afite ikibazo cy’uburyo afunzemo muri gereza ya…
SOMA INKURUManda yongerewe abadepite beguye byabagendekera gute?
Umutwe w’Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda kuri ubu ugizwe n’Abadepite 76, mu gihe Itegeko Nshinga riteganya ko bagomba kuba ari 80 nk’uko batowe n’Abanyarwanda. Ni nyuma y’uko abadepite barimo Dr Gamariel Mbonimana, Habiyaremye Jean Pierre Celestin ndetse na Kamanzi Ernest beguye mu bihe bitandukanye ku mpamvu bise izabo ‘bwite’. Uretse abo badepite batatu beguye ku nshingano zabo hari na Rwigamba Fidel witabye Imana ku wa 15 Gashyantare 2023, azize uburwayi. Bisobanuye ko kugeza ubu Intumwa za Rubanda zisigaye ari 76, kandi Abanyarwanda bari barazitoye ngo zibahagararire ari 80.…
SOMA INKURUImpaka ni zose ku gitekerezo cyo guhuta abaremye
Kuri iki Cyumweru tariki 3 Mata 2023, nibwo Abafaransa 184 bari mu biganiro bigamije kurebera hamwe amavugurura akenewe mu itegeko rijyanye no gufasha umuntu urembye kurangiza ubuzima bwe atababaye, buri wese akakaba yagaragaje aho ahagaze, abenshi bakaba bemeza ko mu Bufaransa ubwo buryo bukwiriye gukoreshwa umurwayi bigaragara ko nta cyizere cyo gukira kandi ari kubabara, agahutwa. Nubwo abenshi bemeza ko umuntu urembye cyane kandi ababara akwiriye gufashwa gusoza ubuzima bwe, abitabiriye ibiganiro bose bahurije ku kuba ubwo buryo budakwiriye gukoreshwa ku bana n’abandi badafite ubushobozi bwo kwifatira umwanzuro. Ihuriro ry’abaganga…
SOMA INKURUNyagatare: Hakenewe ubukangurambaga ku bangavu babyaye mu gutegura ifunguro ryuzuye
Mu karere ka Nyagatare, umurenge wa Rwimiyaga bamwe mu baturage basanga igituma hari abana bagwigira abenshi biterwa n’ababyeyi benshi batazi kubagaburira no gutegura ifunguro ryuzuye harimo abangavu babyaye bakiri bato. Ndikubwimana Emmanuel avuga ko umurenge wabo muri rusange utari ukwiriye kuba hari umwana ufite ikibazo k’igwigira, kuko abaturage benshi usanga bishoboye ariko bafite ubumenyi buke mu kugaburira abana babo. Yagize ati “ hakenewe inyigisho zihariye ku bangavu babyaye kuko kugira ngo babashe kwita ku bana babo cyane ku mirire bitabira cyane ibikomaka ku matungo cyane igi kuko ariryo ridahenze ukurikije…
SOMA INKURUKicukiro: Gahunda “Igi rimwe ku mwana buri munsi” nk’inzira yo kurwanya igwingira ntirasobanuka
Kicukiro nka kamwe mu turere tw’umujyi wa Kigali ndetse umuntu atatinya kuvuga ko ari agace gatuwe n’abifite abo benshi bita “abakire”, hanagaragara abantu bagize amahirwe yo kugana ishuri, bamwe mu babyeyi bagaragaje imyumvire iri hasi kuri gahunda imaze igihe kigera ku mwaka “igi rimwe ku mwana buri munsi” nk’inzira yoroshye kandi ifatika mu kurwanya igwingira ry’abana mu Rwanda. Mu murenge wa Nyarugunga, mu karere ka Kicukiro, mu mujyi wa Kigali, ababyeyi banyuranye, bo mu byiciro binyuranye by’ubuzima bagaragaza ko igi ku mwana buri munsi atari gahunda yafatwa nka kampara mu…
SOMA INKURUBugesera: Imyumvire y’ababyeyi mu gukingiza abana covid-19
Ubwo hatangizwaga gahunda yo gukingira covid-19 abana bari munsi 12 kugeza ku myaka itanu y’amavuko mu Rwanda, hasuwe akarere ka Bugesera hagamijwe kumenya uko imyumvire y’ababyeyi ihagaze muri iki gikorwa cyo gukingiza abana by’umwihariko abafite abana mu marerero anyuranye. Ni muri urwo rwego bamwe mu babyeyi bafite abana mu irerero ryo mu kagari ka Kagomasi, Umurenge wa Gashora, mu karere ka Bugesera bavuga ko gukingira abana bafite iyo myaka ari igikorwa cy’ingenzi kuri bo ndetse n’abo babyara. Mukagasana Dativa umwe muri abo babyeyi utuye mu kagari ka Kagomasi, umurenge wa…
SOMA INKURU